Iri
serukiramuco rizaba ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2026, rikazabera ahitwa
Big Night Live, rikaba rihuriza hamwe abahanzi, aba-DJ, abakunzi b’imyidagaduro
n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Ni
iserukiramuco rimaze kumenyerwa cyane mu ruhando rw’imyidagaduro yo muri
Amerika, aho ryibanda ku muco w’imyidagaduro ihuza imiziki itandukanye irimo
Amapiano, Afrobeats, Dancehall, Hip Hop, Konpa, Rabòday na Afro House.
Ryitabirwa
n’abantu bambara imyenda y’umweru gusa, mu rwego rwo kuryoshya no kwishimisha byihariye.
Mu
butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa 20 Mata 2026, Dj Pius
yagaragaje ibyishimo byo kwitabira iri serukiramuco.
Uretse
Dj Pius, iri serukiramuco rizanitabirwa n’abandi ba-DJ barimo DJ Brooke Bailey,
DJ Walgee, DJ Buka, DJ Afrelie na DJ Ben Superior, bose bazasusurutsa
abitabiriye uyu mugoroba wuzuye umuziki n’imyidagaduro.
Amatike
y’iki gikorwa ari kugurishwa binyuze ku rubuga rwa Ticketmaster, aho abakunzi
b’umuziki basabwa kuyagura hakiri kare kugira ngo batazasigara.
AfroCity
Music Festival ikomeje kugaragara nk’imwe mu birori bikomeye bihuriza hamwe
imico itandukanye y’umuziki ku rwego mpuzamahanga, ndetse ikaba n’urubuga
rufasha abahanzi b’Afurika kugera ku isoko ryagutse rya muzika mpuzamahanga.
Dj
Pius, umaze igihe kinini mu rugendo rwe rwa DJ n’umuziki, akaba agiye kongera
kugaragaza impano ye ku rubyiniro mpuzamahanga, mu gitaramo gitegerejwe
n’abatari bake i Boston.

Dj
Pius ategerejwe i Boston mu iserukiramuco rya AfroCity Music Festival, aho
azahurira n’abakunzi b’umuziki baturutse imihanda yose y’Isi
Boston
yiteguye kwakira ibirori bikomeye bya AfroCity Music Festival, aho Dj Pius
azaba ari mu bazasusurutsa ibihumbi by’abantu

