Dj Pius agiye gutaramira muri Amerika mu gitaramo azizihirizamo isabukuru

Imyidagaduro - 05/02/2026 7:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Dj Pius agiye gutaramira muri Amerika mu gitaramo azizihirizamo isabukuru

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwambuka imipaka ukagera hirya no hino ku Isi, Rukaabuza Rickie uzwi nka DJ Pius agiye kongera kwandika amateka mashya mu rugendo rwe, aho ateganyijwe gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitaramo kidasanzwe kizahuzwa no kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Iki gitaramo cyahawe izina “Love & Lights – Valentine’s Eve Experience”, giteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, kibere muri AURA Nightclub, imwe mu nzu z’imyidagaduro zikomeye i Portland, Maine.

Mu kiganiro DJ Pius yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko impamvu yihariye yahisemo Portland ari ugushaka kwegera no gutaramira Abanyarwanda bahatuye, anaboneraho kubasangiza ibyishimo by’isabukuru ye.

Ati: “Nahisemo gukorera iki gitaramo muri Portland, Maine mu rwego rwo gutaramira Abanyarwanda bahatuye, ariko kandi biri no mu murongo wo kuzahuza iki gitaramo no kwizihiza isabukuru y’amavuko yanjye. Ni umwanya mwiza wo guhura n’abakunzi b’umuziki wanjye, tukizihiza urukundo n’urumuri rwiza rw’umuziki”.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abandi bahanzi n’abavangamuziki barimo Eliora Benerugaba) uzwi cyane ku izina Dj Afrellie, hamwe n’itsinda rya Innox Entertainment, ari na ryo ryateguye iki gikorwa.

Abategura iki gitaramo batangaje ko ari umwanya wo guhuza umuco nyarwanda n’uw’Afurika y’Iburasirazuba n’ababa mu mahanga, by’umwihariko Abanyarwanda baba muri Amerika, bakomeje kugaragaza inyota yo kongera kwegera umuziki wo mu rugo.

Iki gitaramo kandi kizaba gifite umwihariko wo kwizihiza Saint Valentin mu buryo budasanzwe, aho urukundo, umuziki n’urumuri (Love & Lights) bizahurira mu ijoro rimwe ryitezweho ibyishimo byinshi.

Innox Entertainment, imaze igihe igaragara mu guteza imbere impano nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, yatangaje ko iki gitaramo kiri mu murongo mugari wo gushyira abahanzi nyarwanda ku rubyiniro mpuzamahanga no kugaragaza ko umuziki w’u Rwanda ushobora guhangana ku masoko yo hanze.

Ku ruhande rwa DJ Pius, iki gitaramo kije gikurikira urugendo rwe rwagutse rwo gukorera ibitaramo hanze y’u Rwanda, aho yakomeje kwigaragaza nk’umwe mu bavangamuziki bafite izina rikomeye mu karere no mu mahanga.

I Portland, Abanyarwanda n’abandi bakunzi b’umuziki nyafurika bitezwe guhurira mu gitaramo kizaba kirimo uruhurirane rwa Afrobeat, Amapiano, Dancehall n’umuziki nyarwanda, mu ijoro rizasiga ryibukwa nk’iryahurije hamwe isabukuru, urukundo n’umuco.

DJ Pius yatangaje ko igitaramo “Love & Lights – Valentine’s Eve Experience” kizaba umwanya mwiza kuri we wo kwizihiza isabukuru y’amavuko


DJ Pius agiye guhura n’Abanyarwanda baba muri Amerika mu gitaramo cyuzuyemo amarangamutima, azahuriramo n’abarimo Dj Afrellie

Dj Afrellie uzafatanya na Dj Pius gususurutsa Abanyarwanda n'abandi mu gitaramo kizaba tariki 13 Gashyantare 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...