Uyu
mugabo uzwi cyane mu guteza imbere injyana ya Amapiano, agiye kuza mu Rwanda mu gihe we
na Bruce Melodie bahuriye ku mushinga w’indirimbo bemeranyijweho kuva kera.
Amakuru
agera kuri InyaRwanda yemeza ko bombi bamaze gukorana indirimbo, gusa igisigaye
ni ukuyinonosora ubwo Maphorisa azaba ageze mu Rwanda.
Ni
isezerano ryari rimaze igihe ahuriyeho na Bruce Melodie, kuko kenshi mu
biganiro yagiranaga n’abakunzi be, yagiye agaragaza ko afitanye indirimbo na DJ
Maphorisa ndetse na mugenzi we Focalistic.
Ubwo
ku wa 5 Nyakanga 2025 Bruce Melodie yari mu kiganiro ‘live’ kuri Instagram,
yagize ati: “Nyuma y’indirimbo mfitanye na Diamond na Brown Joel wo muri
Nigeria, mfitanye indi ndirimbo na DJ Maphorisa na Focalistic bo muri Afurika
y’Epfo.”
Kuva
icyo gihe byahise biba impamo ko ibiganiro byari byaratangiye, kandi ubu
byarangiye bombi bemeranyije gutanga igihangano gishobora no kubahesha izindi
ntera ku rwego mpuzamahanga.
Igitaramo
cya Maphorisa muri Kigali Universe kizaba ari cyo cya mbere akoreye muri uru
rwego i Kigali, kikaba gitegerejwe n’abatari bacye by’umwihariko abakunzi
b’injyana ya Amapiano.
DJ
Maphorisa, yabonye izuba ku wa 15 Ugushyingo 1987 mu gace ka Soshanguve
gaherereye mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, amazina ye nyakuri ni
Themba Sonnyboy Sekowe. Ni umwe mu bahanzi n’abatunganya umuziki bageze ku
rwego mpuzamahanga, uzwi kandi ku izina rya Madumane.
Akiri
muto, Maphorisa yakuranye urukundo rw’umuziki. Ku myaka 17 gusa, yahisemo
gusezera ku ishuri kugira ngo asingire inzozi ze zo kuba umunyabugeni mu
muziki. Uwo mwanzuro wahinduye ubuzima bwe kuko ari wo watumye yinjira mu
rugendo rwamugize icyamamare kugeza n’ubu.
DJ
Maphorisa yabanje kumenyekana mu itsinda rya Uhuru, ryari rizwi cyane mu njyana
ya House Music.
Nyuma
yo kuva muri Uhuru, Maphorisa yahisemo gutangira urugendo nk’umuhanzi wigenga,
ndetse ashinga label ye bwite yitwa BlaqBoy Music, igamije gufasha impano nshya.
Mu
2016 yabonye amahirwe yatumye yinjira ku ruhando mpuzamahanga ubwo yafashaga gutunganya
indirimbo ya Drake “One Dance”, ikaba imwe mu ndirimbo zacuranzwe cyane ku isi
kandi yahesheje izina rye kumenyekana cyane hanze ya Afurika.
DJ
Maphorisa ni umwe mu bafashije gukomera no kwamamaza injyana ya Amapiano, ubu
iri mu zikunzwe cyane muri Afurika n’ahandi ku isi.
Uretse
Amapiano, yakoze indirimbo zikomeye mu njyana za Afropop, Afro-house Trap na
Gqom, ibintu byamugize umuhanzi wihariye kandi utagira umupaka n’umwe
w’umuziki.
Yakomeje
kandi gukorana n’abahanzi bakomeye ku isi barimo Wizkid, Major Lazer, Black
Coffee, ndetse n’abandi benshi.
Binyuze
muri label ye ya BlaqBoy Music, DJ Maphorisa yakomeje gufasha abahanzi bato
kubona amahirwe yo kugaragaza impano zabo. Uyu munsi afatwa nk’umwe mu bantu
bafite ijambo rikomeye mu kugena icyerekezo cy’umuziki w’Afurika y’Epfo.
Uvuye
mu buzima busanzwe bw’umwana w’i Pretoria kugeza ku rwego rwo kuba icyamamare
ku isi yose, DJ Maphorisa yanditse amateka atazibagirana.
DJ Maphorisa, umucuranzi wubatse izina rikomeye mu muziki wa Afurika y’Epfo no ku rwego mpuzamahanga, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe
Nyuma
y’ukwezi kumwe abitangaje, byamenyekanye ko indirimbo ya Bruce Melodie na Dj
Maphorisa yakozwe, igisigaye ari ukuyinononsora
Dj
Maphorisa afatwa nk’umwami w’injyana ya Amapiano, ndetse yagiye akorana
indirimbo n’abahanzi banyuranye
Dj Maphorisa ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 3 ku rubuga rwa Instagram azagera i Kigali ku wa Gatanu w’iki cyumweru
Iki gitaramo cya Dj Maphorisa cyatewe inkunga n'ikinyobwa cya Amstel
KANDA HANO UREBE IMWE MU NDIRIMBO DJ MAPHORISA YAHURIYEMO N'ABANDI BAHANZI