Dj Lenzo yahinyuje Taikun Ndahiro wamushinje kumunyeshwa urumogi

Imyidagaduro - 12/09/2026 7:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Dj Lenzo yahinyuje Taikun Ndahiro wamushinje kumunyeshwa urumogi

Kubwayo Lenzo uzwi nka DJ Lenzo, yahakanye ibyo Taikun Ndahiro yavuze mu rukiko ko kuba barabanaga byatumaga akomeza gukoresha urumogi, ashimangira ko atigeze amuha cyangwa ngo amunyweshe urumogi, ndetse avuga ko we ubwe adakoresha ibiyobyabwenge.

Ibi DJ Lenzo yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026, nyuma y’iminsi ibiri Taikun Ndahiro abwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yagerageje kureka gukoresha urumogi ariko bikamunanira, kubera ko yabaga na DJ Lenzo waruzanaga mu rugo.

Taikun Ndahiro, mu iburanisha ryo ku wa 10 Nzeri 2026, yemeye ko yakoreshaga urumogi kuva muri Gicurasi 2025, ariko avuga ko yatangiye kurureka muri Mata 2026.

Uyu musore yasobanuriye Urukiko ko urugendo rwo kurureka rutamworoheye, kuko yari akibana na DJ Lenzo wakomezaga kurunywa ndetse akanaruzana mu rugo.

Yavuze ko ibyo byatumaga nawe yongera kurukoresha, bituma afata umwanzuro wo gushaka gutandukana na DJ Lenzo.

Taikun yavuze ko yagerageje gusaba DJ Lenzo kuva mu rugo babanagamo, ariko ngo ntiyabyemera. Yagaragaje ko iki kibazo cyageze no mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho banditse urupapuro rugaragaza ibintu DJ Lenzo yagombaga kujyana mu gihe yaba asohotse muri urwo rugo.

Nubwo ibyo byose byari byakozwe, Taikun yavuze ko DJ Lenzo yakomeje kwanga kuhava.

Mu buhamya bwe, Taikun yavuze kandi ko nyuma yaje gusohora ibintu bye mu rugo, agasigamo igitanda, ndetse agatwika ibipapuro mu rwego rwo gutera DJ Lenzo ubwoba kugira ngo yemere kuva muri urwo rugo.

Taikun yavuze ko urumogi rwari mu byamugoye kurureka

Mu rukiko, Taikun yemeye ko yakoresheje urumogi, ariko avuga ko yari amaze gutangira kurureka mbere y’uko afatwa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu isuzuma ryakozwe kuri Taikun, basanzemo igipimo cy’urumogi cya 280. Ibi ni bimwe mu byo bwashingiyeho busabira Urukiko ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje.

Taikun yasabye imbabazi ku gihe yamaze akoresha urumogi, avuga ko yari azi ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha.

Icyakora, mu kwiregura kwe, yashatse gusobanura ko kuba yarakomezaga gukoresha urumogi byari bifitanye isano n’abantu yabaga hafi, by’umwihariko DJ Lenzo.

DJ Lenzo yahakanye ibyo Taikun yamushinje

Nyuma y’ibyavugiwe mu rukiko, DJ Lenzo yahise atanga ibisobanuro ku byo Taikun yavuze, ahakana ko yaba yaramujyanye mu gukoresha ibiyobyabwenge.

DJ Lenzo yavuze ko ahubwo we ubwe adakoresha ibiyobyabwenge, ndetse ko atigeze abona Taikun Ndahiro abikoresha.

Ati “Icya mbere cyo njyewe nashakaga ku kumenyesha ntabwo nkoresha ibiyobyabwenge. Ikindi Taikun niba nibuka neza, Taikun namenyanye nawe mu kwezi kwa Karindwi (Nyakanga), bivuze ngo hashize amezi abiri tumenyanye, ntabwo nigeze mbona Taikun n’amaso yanjye akoresha ibiyobyabwenge.”

DJ Lenzo kandi yavuze ko kuba Taikun yaravuze ko babanaga ndetse ko yamuzaniraga urumogi mu rugo, atari ukuri ku ruhande rwe.

Yavuze ko ibyo Taikun yavuze mu rukiko ashobora kuba yarabishingiye ku buryo yashakaga kwireguramo kugira ngo Urukiko rurebe niba rwamurekura.

Ati “Nakubwira ko mu rukiko buriya havugirwamo byinshi, hakaba no kuba umuntu wenda yagira impamvu zo kwiregura kugirango arebe ko yava mu byo arimo. Ariko, icyo cyo naguhakanira rwose.”

Yongeye gushimangira ko nta rumogi yigeze aha Taikun cyangwa ngo amubone arukoresha.

Ati “Sinigeze mubona akoresha ibiyobyabwenge, nta n’ibyo nigeze muha.”

DJ Lenzo yavuze ko umubano we na Taikun Ndahiro wari ushingiye ahanini ku kazi bakoraga, aho yabasobanuye nk’abantu bakoranaga kandi babanaga muri urwo rwego. Ati “Taikun twarabanaga nk’abantu bakora akazi kamwe. Muri macye twabanye mu nzira z’akazi.”

Mu gihe Taikun Ndahiro avuga ko DJ Lenzo yamuzaniraga urumogi mu rugo, bikamugora kurureka, DJ Lenzo we yabihakanye burundu.

Taikun yabwiye Urukiko rw'Ibanze ko yashatse gutandukana na DJ Lenzo mu bihe bitandukanye, ariko ko undi atabyemeye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE KIGARUKA KURI IYI NGINGO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...