Mu kiganiro cyihariye yagiranye na E! News na Peaple, DJ Khaled yasobanuye ko urugendo rwo kwita ku buzima bwe rwatewe ahanini n’umuryango we, by’umwihariko umugore we Nicole Tuck n’abana babo babiri, Asahd w’imyaka 10 na Aalam w’imyaka 6.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka I'm the One na All I Do Is Win, yavuze ko yujuje imyaka 50 ndatse ko yafashe icyemezo cyo guhindura byinshi mu mibereho ye.
Yagize ati: “Abana banjye n’umugore wanjye ni bo banteye imbaraga. Ngejeje imyaka 50 narakangutse ntekereza nti ‘Igihe kirageze ngo ibintu mbishyire ku rundi rwego.’”
Mu bukangurambaga bwe yise Walk, Golf… And Wegovy, DJ Khaled agaragaza uburyo kugenda n’amaguru, gukina Golf no gukoresha Wegovy byamufashije mu rugendo rwo kugabanya ibiro.
Yavuze ko atagarukira gusa ku gukina Golf, kuko anakorera imyitozo muri siporo ndetse akaba afite ibikoresho bitandukanye byo kumufasha gukora imyitozo iwe mu rugo.
Ati: “Nkora imyitozo muri Gym. Mfite imashini ebyiri zo kwirukaho, mfite na Elliptical. Mfite n’imigozi nkoresha mu myitozo. Hari ibyo mpinduranya. Iyo imvura iguye, ngerageza nibura gutera intambwe 10,000 nkoresheje imashini yo kwirukaho.”
Yasobanuye ko mu ntangiriro intego ye yari ugutera intambwe 10,000 buri munsi, ariko ubu asigaye arenza uwo mubare.
Ku bijyanye n’imirire, DJ Khaled yavuze ko yatangiye kugabanya inshuro afunguramo ku munsi. Asigaye afata amafunguro abiri y’ingenzi, aho saa saba z’amanywa afata ifunguro rya saa sita, naho saa mbiri z’ijoro agasangira n’umuryango we.
Iyo yumva ashaka kugira icyo afungura hagati y’ayo mafunguro, avuga ko ahitamo ibintu byoroheje birimo imyelayo, imyumbati n’imitobe y’imbuto abana be bakunda.
DJ Khaled yavuze ko umuganga we yashyigikiye igitekerezo cyo gukoresha Wegovy, ariko ashimangira ko kugabanya ibiro kwe kwagizwemo uruhare n’impinduka yakoze mu mibereho ya buri munsi.
Agaruka ku mwaka amaze yita ku buzima bwe, yavuze ko ari urugendo rwiza rwamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora ibindi byiza.
Ati: “Iyo utangiye kugira ubuzima bwiza, wumva ushaka gukora ibindi byinshi bigufasha gukomeza kubugira, kuko bituma urushaho kugira ibyishimo. Ntekereza ko ari ryo banga: ni ukwihata kugira ngo urusheho kuba mwiza. Ngejeje imyaka 50, ariko numva mfite imbaraga n'ubusore kurusha mbere hose.”

DJ Khaled yatangaje ko yatakaje ibiro 40
