DJ Khaled yahawe igihembo ku bw'uruhare yagize mu muziki

Imyidagaduro - 22/07/2026 1:36 PM
Share:

Umwanditsi:

DJ Khaled yahawe igihembo ku bw'uruhare yagize mu muziki

Umuhanzi akaba n’umuproducer w’Umunyamerika, DJ Khaled, yahawe igihembo cyihariye cyiswe ‘Legacy Plaque’, cyatanzwe n’umukinnyi wa filime akaba n’umushyushyarugamba Jimmy Fallon, mu rwego rwo kumushimira uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere umuziki.

Iki gihembo cyatanzwe mu rwego rwo kugaragaza umusaruro w’imyaka DJ Khaled amaze mu muziki, aho indirimbo yagizemo uruhare zimaze gukinwa inshuro zirenga miliyari 20 ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Uyu muhanzi kandi amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 80 z’ibihangano bye ku isi hose.

Mu gihe yakiraga iki gihembo, DJ Khaled yatangaje ko ari gutegura album nshya, inkuru yakiriwe neza n’abakunzi be bamaze igihe bategereje imishinga mishya y’umuziki we.

Iki gihembo gishimangira umwanya DJ Khaled afite mu muziki mpuzamahanga, ndetse n’uruhare rukomeye yagize mu guhuza abahanzi bakomeye no gukora indirimbo zagize umusaruro ukomeye ku rwego mpuzamahanga.

DJ Khaled yahawe igihembo mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu muziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...