Dj Ira yagaragaje uburyo ikigare cy'inshuti gishobora gutuma wishora mu biyobyabwenge - VIDEO

Imyidagaduro - 05/08/2026 7:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Dj Ira yagaragaje uburyo ikigare cy'inshuti gishobora gutuma wishora mu biyobyabwenge - VIDEO

Mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu rubyiruko, hari abemera kunywa inzoga, itabi cyangwa ibindi biyobyabwenge atari uko babikunda, ahubwo ari uko batinya guhabwa akato n'abo babana cyangwa bagafatwa nk'abatabasha kwishimana n'abandi. Ni ikibazo kimaze igihe kigarukwaho n'inzobere, ariko n'abakora umuziki bavuga ko ari kimwe mu bituma hari abahanzi n'abandi bakora imyidagaduro bishora mu biyobyabwenge.

Iradukunda Divine uzwi nka Dj Ira, yavuze ko ibyo abantu batekereza ko ibiyobyabwenge bituma umuntu arushaho kwishima cyangwa agakora neza akazi ke, ari imyumvire idafite ishingiro. Asanga impano, imyitozo no gukunda icyo umuntu akora ari byo bitanga umusaruro, aho kuba ibiyobyabwenge.

Dj Ira yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2026, mu kiganiro cyahuje inzego za Leta, abafata ibyemezo n'abakora mu ruganda rw'imyidagaduro, cyari kigamije kurebera hamwe ingaruka z'ibiyobyabwenge ndetse n'uruhare rwa buri wese mu kubikumira.

Iki kiganiro cyitabiriwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry n'abandi bayobozi.

Mu ruhande rw'abahanzi n'abakora imyidagaduro, harimo Nel Ngabo, Bushali, Coach Gael na Dj Ira, mu kiganiro cyayobowe n'Umuyobozi w'Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Mighty Popo.

Dj Ira yavuze ko amaze imyaka akora akazi ko kuvanga umuziki mu bitaramo no mu birori bitandukanye, kandi ko atigeze akenera ibiyobyabwenge kugira ngo ashimishe abantu.

Yagize ati: "Umuziki ubwawo urahagije kugira ngo ushimishe abantu. Ntabwo bisaba ko umuntu awongeraho ibiyobyabwenge kugira ngo yitware neza cyangwa ngo abantu bishime."

Yagaragaje ko hari imyumvire ikomeje kubibwa mu bantu, cyane cyane urubyiruko, ko kunywa inzoga cyangwa gukoresha ibindi biyobyabwenge ari byo bituma umuntu aba "cool" cyangwa akemerwa n'itsinda ry'inshuti.

Ati: "Ntekereza ko ari imyumvire abantu bishyizemo, ko itabi n'inzoga ari byo bishobora gutuma twishima. Ariko ntekereza ko hari igihe biterwa n'ikigare umuntu arimo, aho bamubwira bati 'niba utanywa inzoga ntabwo uri cool, niba utanywa ibi bintu ntabwo twagakwiye kwicarana', ugasanga umuntu atangiye kubikoresha kubera igitutu cy'abo babana."

Yasobanuye ko icyo gitutu gituruka ku nshuti ari kimwe mu bituma abantu benshi, cyane cyane abakiri bato, batangira gukoresha ibiyobyabwenge batigeze babitekereza mbere.

Dj Ira yavuze ko no mu kazi ke hari abantu bajya bamugira inama yo gukoresha ibiyobyabwenge bamubwira ko byatuma avanga umuziki neza kurushaho cyangwa bikamwongerera icyizere ari ku rubyiniro.

Ati: "Hari ababwira umuntu bati, niwafata ibi uracuranga neza, abantu barushaho kukwishimira, nta bwoba uzagira cyangwa se isoni. Ariko uko ni ko dusanga umuntu yarasubiye inyuma cyangwa twaramubuze."

Yashimangiye ko ubuhanga buturuka ku kwitoza no gukunda akazi, aho gutegereza ko ibiyobyabwenge ari byo bizatanga umusaruro.

Dj Ira yavuze ko hari abantu bibeshya ko kunywa cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge mu rugero ruto bitagira ingaruka, nyamara na byo bishobora kubaviramo ibibazo bikomeye.

Ati: "Hari ushobora kuvuga ngo njye mfata bicye ntabwo byangiza akazi kanjye. Ariko ejo ushobora kwisanga mu kibazo, ugafatwa, kandi ntuzabona umwanya wo gusobanura ko wafataga bicye. Ushobora kwisanga i Mageragere cyangwa ahandi, kandi uba utakaje igihe ndetse n'izina wari warubatse."

Yavuze ko umuntu uzwi cyane aba afite inshingano zo kurushaho kwitwararika, kuko amakosa ye ashobora kugira ingaruka ku isura ye no ku bo afata nk'icyitegererezo.

Dj Ira yageneye ubutumwa abakobwa, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko akenshi bibakururira ingaruka zikomeye zirimo kwishora mu ngeso mbi ndetse no gutwara inda zitateganyijwe.

Yavuze ko umukobwa ukoresha ibiyobyabwenge ashobora kugera aho atakaza ubushobozi bwo gufata ibyemezo bizima, bikamuviramo ibibazo byamukurikirana igihe kirekire.

Yasabye urubyiruko kutemera igitutu cy'inshuti, ahubwo buri wese akagendera ku ndangagaciro ze no gukunda umurimo akora.

Mu butumwa bwe, yashimangiye ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rutareba inzego za Leta zonyine, ahubwo ko buri Munyarwanda afite uruhare mu kubyirinda no kubikumira, kugira ngo hubakwe sosiyete irangwa n'urubyiruko ruzima, rufite icyerekezo kandi rushoboye gukoresha impano zarwo rutishingikirije ku biyobyabwenge.


Dj Ira yavuze ko ibiyobyabwenge atari byo bitanga ibyishimo, kandi ko abantu bakwiriye kubireka

KANDA HANO UBASHE KUREBAIKIGANIRO DJ IRA YATANZE


VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...