Innocent
Izabayo, uzwi cyane nka DJ Inno, yatangiye urugendo rushya yinjira mu ruhando
rwo guhuza abahanzi mu ndirimbo, intambwe abona nk’ikiraro kimuganisha ku nzozi
ze zo kuba DJ uzwi ku rwego mpuzamahanga.
Urwo
rugendo yarutangiye ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yahurijwemo abahanzi,
yitiriwe icyamamare cyo muri Nigeria, Ayra Starr, ikaba yarakorewe hamwe n’umuhanzi
nyarwanda Davis D. Nubwo indirimbo ari intangiriro y’uyu mushinga, DJ Inno
ayifata nk’inkingi ikomeye izashingirwaho ibindi bikorwa binini bizaza.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, DJ Inno yavuze ko iki gitekerezo cyakomotse
ku nzozi za kera zo kwagura uruhare rwa DJ mu muziki, atari ukugira ngo abe
ucuranga gusa, ahubwo abe n’ugira uruhare mu kurema ibihangano bishya.
Yagize
ati: “Impamvu nahisemo gukorana n’abahanzi mu ndirimbo ni uko nabonaga ko iyo DJ
akoranye n’abahanzi bivamo ikintu kinini cyane. Bituma DJ agera kure,
bikamufasha kugera ku rwego mpuzamahanga. Njye inzozi zanjye ni uko nagera aho
mba DJ uzwi ku isi.”
Uyu
mushinga we avuga ko atari uw’amahirwe gusa, ahubwo ushingiye ku bushishozi bwo
guhitamo abahanzi bafite impano n’icyerekezo gihura n’icye. Ni yo mpamvu
yahisemo Davis D nk’umuhanzi wa mbere bakorana, ashimangira ko ari umwe mu
bafite ubuhanga n’imbaraga mu muziki nyarwanda.
Ati: “Davis D ni umuhanzi ufite ubuhanga, akora umuziki ujyanye n’icyerekezo nari
nkeneye mu mushinga wanjye. Nashakaga gutangirira ku kintu gifite imbaraga
ariko n’icyoroshye gukurura amatwi y’abantu.”
Ku
rundi ruhande, guhitamo kwitirira indirimbo izina rya Ayra Starr, DJ Inno avuga
ko byaturutse ku gitekerezo cyo gukora indirimbo ishobora kugera ku bantu
benshi no gukurura amatsiko y’abakunzi b’umuziki mpuzamahanga. Ni uburyo abona
ko bwafasha ibikorwa bye kurenga imbibi z’u Rwanda.
DJ
si mushya mu ruganda rw’imyidagaduro. Yagiye yigaragaza mu bitaramo bikomeye
byabereye i Kigali, birimo icyo Kizz Daniel yakoreye mu 2022, ndetse
n’ibyegeranyo bya siporo nka FIBA Zone Five y’abatarengeje imyaka 16. Ubu kandi
acuranga mu tubyiniro tugezweho turimo Atelier D’vin, Inferno Pub, La Noche
Club, Cadillac Club n’ahandi.
DJ
Inno avuga ko umwihariko we ari uguhuza kuvanga imiziki no gushimisha abafana,
ibintu avuga ko byamufashije kwigarurira abakunzi benshi mu gihe gito. Nubwo
amaze imyaka isaga itatu mu mwuga, urugendo rwe arufata nk’intangiriro
y’ahazaza he heza.
Yibuka
kandi intangiriro ze zitaroroshye, aho yatangiriye akora akazi k’ubu-DJ akiri
mu mashuri yisumbuye, ahembwa amafaranga make atagera no ku 30,000 Frw. Ariko
n’ubwo byari bimeze bityo, iyo ntangiriro ni yo yabaye urufunguzo rw’ahazaza he
mu muziki.
Uyu munsi, DJ Inno yifuza ko urugendo rwe rushya rwo guhuza abahanzi mu ndirimbo rutaba gusa igikorwa cy’ubuhanzi, ahubwo rukaba icyerekezo gishya gishobora gufungura amarembo ku bandi ba DJ mu Rwanda no muri Afurika, bagaragaza ko DJ atari uw’imbere y’udushya gusa, ahubwo anashobora kuba umuremyi w’umuziki w’igihe kizaza.

Dj Inno ari kumwe na Davis D, yatangije urugendo rwo gukora indirimbo ze bwite azajya ahurizamo abahanzi

DJ Inno atangiye urugendo rushya rwo guhuza abahanzi mu ndirimbo, afungura indi nzira mu ruganda rw’imyidagaduro

Kuva mu kuvanga imiziki kugera mu kurema indirimbo: DJ Inno arerekana ko DJ ashobora kurenga decks akagera mu bihangano

DJ
Inno arashaka kurenga imbibi za Kigali, yerekeza ku rwego mpuzamahanga binyuze
mu guhuza impano z’abahanzi
