DJ Fanny yavuze impamvu mvano yo guhitamo gutumira RJ The DJ na Rayvanny mu Burundi

Imyidagaduro - 21/04/2024 11:34 AM
Share:
DJ Fanny yavuze impamvu mvano yo guhitamo gutumira RJ The DJ na Rayvanny mu Burundi

Nyamurangwa Fanny [DJ Fanny] rwiyemezamirimo mu itangazamakuru no mu myidagaduro akanaba umunyamakuru ukomatanije no kuvanga umuziki yagarutse ku bitaramo bibiri bizabera i Burundi yatumiyemo Romeo George [RJ The DJ] na Raymond Shaban [Rayvanny].

Umuziki wo mu Karere uratera imbere umunsi ku wundi ari na ko wunguka amaboko mashya n'abawurimo bakarushaho kugira ubumenyi bwisumbuye mu byo bakora n'uko barushaho kubibyaza umusaruro.

Ibi bijyanirana no kuba abari n’abategarugori nabo barushaho gutanga umusanzu mu bikorwa by'imyidagaduro.

Umwe muri abo ni DJ Fanny nyiri Igicu FM radiyo yumvikanira mu Burundi no muri Congo akanagira televiziyo ikorera kuri YouTube yitwa DJFTV 257 iri muri nke zifite na Studio.

DJ Fanny yongeye kugaruka mu gutegura ibitaramo ahereye ku byo yahurijemo abahanzi bagezweho mu Burundi, RJ The DJ na Rayvanny bizaba kuwa 04 no 05 Gicurasi 2024.

DJ Fanny amaze igihe kitari gito mu myidagaduro akanaba umushoramari mu mishinga itandukanye

Mu kiganiro na inyaRwanda, DJ Fanny yavuze uko yahisemo Rayvanny n'uko yifuje gukorana na RJ The DJ bitewe n'uko yitwaye mu gitaramo cya The Ben

Ati "Mbere mbere na si Rayvanny gusa hari n’ibindi bitaramo byinshi duteganya gukora nsanzwe nziranye n’abantu benshi cyane mu gihugu cya Tanzania kuko mfiteyo n’ubucuruzi nkorerayo.

Guhitamo Rayvanny ni uko ari umuhanzi ugezweho urimo kwegukana ibihembo umusubirizo, mperutse no kureba igitaramo yakoreye muri Kenya ndavuga nti arakunzwe cyane ibyo byose byatumye muhitamo.

RJ The DJ usanzwe ari umuvanzi w’umuziki wihariye wa Diamond aheruka ino mu Burundi yakoze igitaramo kwa The Ben ibyishimo yatanze n’uburyo yitwaye byatumye mvuga ninkora igitaramo nzamutumira.

Ntabwo byangoye kuko umwe mu bafatanyabikorwa twafatanije gushinga radiyo ni umunya-Tanzania ni cyo gituma bitangora kuba nabona umuhanzi uwo ari wese wo muri Tanzania."Rayvanny na RJ The DJ bagiye guhurira n'abahanzi batandukanye b'i Burundi mu bitaramo 

DJ Fanny yagarutse ku ncamake y’ubuzima bwe yibanda ku buryo yisanze mu myidagaduro anategura ibitaramo

Ati "Maze imyaka 10 nkorera televiziyo nkuru y’igihugu, nkaba ndi nyiri Igicu FM radiyo yumvikanira kuri 97.6 mu Ntara zirindwi z’igihugu cy’u Burundi n’igice gito cya Congo muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibintu birebana n’imyidagaduro na byinjiyemo nkiri muto niga mu mashuri yisumbuye nari umwe mu bagize itsinda ry’ababyinnyi nyuma nza kwinjira mu birebana no kuvanga umuziki. Gusa bitewe n'akandi kazi kenshi sinkibikora cyane.
Ninjiye mu birebana no gutegura ibirori n’ibitaramo mu mwaka wa 2014, icyo gihe nateguye igitaramo cyahuje abahanzi b’Abarundi 17.

Nyuma nza gutwarwa n'akazi cyane mba mbiretse kuko nabonaga kandi uburyo bwo kubikora hano mu Burundi bigoye kuko abaterankunga baracyari bacye bisaba ko wowe uba ufite igishoro cyawe mbere y'uko utangira gukora ibyo ukora.

Mfite kandi umuyoboro wa televiziyo ikorera kuri Youtube yitwa DFTV 257."

Yasobanuye ibirebana n’amafaranga yashoye muri ibi bitaramo n’inama agira abahanzi

Aragira ati "Kuvuga amafaranga bizantwara biragoye kuko ikintu cyose kijyana n’uburyo uziranyemo n’abantu kuko ushobora gusanga wowe uko ujya gushaka ikintu, ayo baguca atari nk'ayanjye kuko njye wenda mba mfite icyo nabo bashobora gukenera.

Icyo nabwira abahanzi ni ukwimenyekanisha umuntu agakora akazi agakunda, hariho abaririmbyi ashobora gusohora indirimbo imwe akumva ko bihagije.

Ntanze nk’urugero ku birebana no kumenyekanisha, Diamond aza mu Burundi bwa mbere yarimenye, cyari igitaramo cyo kwimenyekanisha hari abahanzi rero batabitekereza gutyo yumva kuba yakora nka gutyo bitari byo."

Ibi bitaramo Rayvanny agiye gukorana RJ The DJ byitezwe ko azagihuriramo n’abandi bahanzi bubatse izina mu Burundi nka Mistachampagne, Double Jay, Lino G, , Kirikou Akiiri, Alvin Smith n’abandi.

Kwinjira mu gitaramo cyo kuwa 04 Gicurasi ni 200,000FBU [Agera 90,000Frw], 150,000FBU [Agera 70,000Frw] na 50,000FBU [Agera 25,000Frw] naho kuwa 05 Gicurasi 2024 cya rusange bikaba bizaba ari 10,000FBU [Agera 4500Frw].DJ Fanny yavuze ko atagikunze kubona umwanya wo kuvanga umuziki ariko biri mu bintu akunda Rayvanny umaze kugwiza ibigwi mu muziki yaba muri Afurika no hanze yayo yasabye abantu kuzajya kwifatanya na we mu bitaramo afite i BurundiRJ The DJ uburyo abafana bamwishimiye mu gitaramo The Ben aheruka gukorera i Burundi ni byo byabaye isoko yo kongera kumutumira Rayvanny na DJ Fanny aha bari kumwe muri Tanzania baganira ku mushinga w'iki gitaramo 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...