Umuziki wo mu Karere uratera imbere umunsi ku wundi ari
na ko wunguka amaboko mashya n'abawurimo bakarushaho kugira ubumenyi bwisumbuye
mu byo bakora n'uko barushaho kubibyaza umusaruro.
Ibi bijyanirana no kuba abari n’abategarugori nabo barushaho gutanga umusanzu mu bikorwa by'imyidagaduro.
Umwe muri abo ni DJ Fanny nyiri
Igicu FM radiyo yumvikanira mu Burundi no muri Congo akanagira televiziyo
ikorera kuri YouTube yitwa DJFTV 257 iri muri nke zifite na Studio.
DJ Fanny yongeye kugaruka mu gutegura ibitaramo ahereye ku byo yahurijemo abahanzi bagezweho mu Burundi, RJ The DJ na Rayvanny bizaba kuwa 04 no 05 Gicurasi 2024.
DJ Fanny amaze igihe kitari gito mu myidagaduro akanaba umushoramari mu mishinga itandukanye
Mu kiganiro na inyaRwanda, DJ Fanny yavuze uko yahisemo Rayvanny n'uko yifuje gukorana na RJ The DJ bitewe n'uko yitwaye mu gitaramo cya The Ben
Ati "Mbere mbere na si Rayvanny gusa hari n’ibindi bitaramo
byinshi duteganya gukora nsanzwe nziranye n’abantu benshi cyane mu gihugu cya
Tanzania kuko mfiteyo n’ubucuruzi nkorerayo.
Guhitamo Rayvanny ni uko ari umuhanzi ugezweho urimo
kwegukana ibihembo umusubirizo, mperutse no kureba igitaramo yakoreye muri Kenya
ndavuga nti arakunzwe cyane ibyo byose byatumye muhitamo.
RJ The DJ usanzwe ari umuvanzi w’umuziki wihariye wa
Diamond aheruka ino mu Burundi yakoze igitaramo kwa The Ben ibyishimo yatanze
n’uburyo yitwaye byatumye mvuga ninkora igitaramo nzamutumira.
Ntabwo byangoye kuko umwe mu bafatanyabikorwa twafatanije
gushinga radiyo ni umunya-Tanzania ni cyo gituma bitangora kuba nabona umuhanzi
uwo ari wese wo muri Tanzania."Rayvanny na RJ The DJ bagiye guhurira n'abahanzi batandukanye b'i Burundi mu bitaramo
DJ
Fanny yagarutse ku ncamake y’ubuzima bwe yibanda ku buryo yisanze mu
myidagaduro anategura ibitaramo
Ati "Maze imyaka 10 nkorera televiziyo nkuru y’igihugu, nkaba
ndi nyiri Igicu FM radiyo yumvikanira kuri 97.6 mu Ntara zirindwi z’igihugu
cy’u Burundi n’igice gito cya Congo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibintu birebana n’imyidagaduro na byinjiyemo nkiri muto
niga mu mashuri yisumbuye nari umwe mu bagize itsinda ry’ababyinnyi nyuma
nza kwinjira mu birebana no kuvanga umuziki. Gusa bitewe n'akandi kazi kenshi
sinkibikora cyane.
Ninjiye mu birebana no gutegura ibirori n’ibitaramo mu mwaka wa 2014, icyo gihe
nateguye igitaramo cyahuje abahanzi b’Abarundi 17.
Nyuma nza gutwarwa n'akazi cyane mba mbiretse kuko nabonaga
kandi uburyo bwo kubikora hano mu Burundi bigoye kuko abaterankunga baracyari
bacye bisaba ko wowe uba ufite igishoro cyawe mbere y'uko utangira gukora ibyo
ukora.
Mfite kandi umuyoboro wa televiziyo ikorera kuri Youtube
yitwa DFTV 257."
Yasobanuye ibirebana n’amafaranga yashoye muri ibi bitaramo n’inama agira abahanzi
Aragira ati "Kuvuga amafaranga bizantwara biragoye kuko ikintu cyose
kijyana n’uburyo uziranyemo n’abantu kuko ushobora gusanga wowe uko ujya
gushaka ikintu, ayo baguca atari nk'ayanjye kuko njye wenda mba mfite icyo nabo
bashobora gukenera.
Icyo nabwira abahanzi ni ukwimenyekanisha umuntu agakora
akazi agakunda, hariho abaririmbyi ashobora gusohora indirimbo imwe akumva ko bihagije.
Ntanze nk’urugero ku birebana no kumenyekanisha, Diamond
aza mu Burundi bwa mbere yarimenye, cyari igitaramo cyo kwimenyekanisha hari
abahanzi rero batabitekereza gutyo yumva kuba yakora nka gutyo bitari byo."
Ibi bitaramo
Rayvanny agiye gukorana RJ The DJ byitezwe ko azagihuriramo n’abandi bahanzi
bubatse izina mu Burundi nka Mistachampagne, Double Jay, Lino G, , Kirikou
Akiiri, Alvin Smith n’abandi.
Kwinjira mu
gitaramo cyo kuwa 04 Gicurasi ni 200,000FBU [Agera 90,000Frw], 150,000FBU
[Agera 70,000Frw] na 50,000FBU [Agera 25,000Frw] naho kuwa 05 Gicurasi 2024 cya
rusange bikaba bizaba ari 10,000FBU [Agera 4500Frw].DJ Fanny yavuze ko atagikunze kubona umwanya wo kuvanga umuziki ariko biri mu bintu akunda
Rayvanny umaze kugwiza ibigwi mu muziki yaba muri Afurika no hanze yayo yasabye abantu kuzajya kwifatanya na we mu bitaramo afite i Burundi
RJ The DJ uburyo abafana bamwishimiye mu gitaramo The Ben aheruka gukorera i Burundi ni byo byabaye isoko yo kongera kumutumira
Rayvanny na DJ Fanny aha bari kumwe muri Tanzania baganira ku mushinga w'iki gitaramo