Dj Brianne yutse inabi uwavuze ku ndirimbo yakoranye n’abarimo Rocky Kimomo

Cinema - 26/12/2023 10:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Dj Brianne yutse inabi uwavuze ku ndirimbo yakoranye n’abarimo Rocky Kimomo

Gateka Esther (Dj Brianne) wagaragaye mu ndirimbo Roky Kirabiranya irimo abahanzi batandukanye, yutse inabi umuntu wanditse avuga ku ndirimbo yagaragayemo amashusho y’abakobwa bambaye ubusa.

Rocky yashyize hanze indirimbo ifite amashusho yagaragayemo ibyamamare mu nka Dj Brianne, Kadaffi Pro, Dumba, Savimbi, Microjenie, Sean Brizz na Rumaga, Miss Muyango na Fatakumavuta.

Iyi ndirimbo yavugishije benshi bitewe n'amashusho yayo, bamwe barayinenga, abandi barayishima. Binyuze ku rukuta rwa Instagram ya Rocky uwitwa Umuhoza Angel yagize ati “Yewega Mana iy’Isi imaze kuba umwanda pee, satani arakataje. Ese ubu ibyo bikobwa byambaye ubusa kweli?".

Dj Brianne yahise amusubiza agira ati: “Uretse gushyanuka se uje kuyirebera iki wagumye ku mbuga zawe?"

Kuya 25 Ukuboza 2023 ni bwo hashyizwe hanze amashusho y’iyi ndirimbo “Pressure " irimo abakobwa bambaye imyenda izwi nka Bikini ibice byabo by’umubiri bigaragara.

Roky Kimomo wamenyekanye mu gusobanura filime zakinwe n’abanyamahanga, akunze guhuza benshi bazwi mu myidagaduro nk’abahanzi, bagahurira mu bikorwa bitandukanye.


Dj Brianne yatutse umuntu wavuze ku ndirimbo yagaragayemo ya Rocky Kimomo igahuza abahanzi nyarwanda batandukanye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO PRESSURE YAVUGISHIJE BENSHI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...