Dj
Brianne na Tesha bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i
Kanombe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026. Biteganyijwe ko
bazasura ibihugu birimo u Bubiligi, u Bufaransa n’ahandi mu
Burayi, ndetse bakaba bafite n’umugambi wo kuzagera muri Canada.
Si
ubwa mbere Dj Brianne agiye mu Burayi, ariko kuri Mutesi Sharon [Tesha] ni bwo bwa mbere
agiye gukandagira kuri uyu mugabane.
Mu
kiganiro Dj Brianne yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko uru rugendo
barutekerejeho nyuma y’uko abakunzi babo babibasabaga kenshi.
Yagize
ati: "Ni ibintu nari naragambiriye. Buri gihe najyaga ngenda, Tesha akavuga
ngo uransize, nanjye nkagenda numva bimbangamiye. Tesha ni inshuti yanjye,
nkajya nsenga Imana nkavuga nti uzamfashe Tesha nawe tujyane."
Yakomeje
avuga ko umuyoboro wabo wa YouTube bawutangije batabifitemo ubumenyi bwinshi,
ariko amahirwe bakaza kuyagira vuba.
Ati: "Twashinze YouTube tutazi neza ibijyanye na yo. N’abantu twagerageje
gusaba ubufasha barambwiraga ngo mbireke, bavuga ko bitavamo ikintu. Ariko mu
minsi itatu gusa twahise twemererwa gukorera amafaranga kuri YouTube. Twaravuze
tuti niba abantu baza kureba ibyo dukora tugakuramo amafaranga, kuki
tutabashimira tukabasanga aho bari dusangire?"
Muri
iki kiganiro kandi, Dj Brianne yagize icyo avuga kuri Bad Rama umaze iminsi
akora ibiganiro anenga ubuyobozi bw’u Rwanda, amusaba kwirinda kubishyira muri
rusange.
Yagize
ati"Niba njye nshobora gusaba visa, nkaza ku kibuga cy’indege nkagenda nkagaruka
mu gihugu nkaba mpabonera kandi mbayeho neza, wowe niba hari ibyakubayeho ni
wowe bigiraho ingaruka. Ushobora gushaka abantu bakugira inama aho kubishyira
muri rusange."
Tesha
na we yunze mu rya mugenzi we, avuga ko ibibazo Bad Rama avuga ko yagize
byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atari mu Rwanda.
Ati
"Ibibazo Bad Rama yagize byabereye muri Amerika, ni ho byamufatiye. Ntabwo
byamufatiye muri iki gihugu. Ikindi urubyiruko rukwiye no kwirinda
ibiyobyabwenge."
Yavuze
kandi ko yatunguwe no kubona Bad Rama anenga ubuyobozi bw’u Rwanda, mu gihe mu
minsi ishize yari yasuye konti ye ya Instagram akabonaho ubutumwa bushima
Perezida Paul Kagame. Ati "Naratunguwe cyane."
Dj
Brianne na Tesha biteganyijwe ko kimwe mu bikorwa byabo mu Bubiligi ari
ukuzitabira igitaramo kizahuriramo Bruce Melodie na Sheebah Karungi
giteganyijwe tariki 7 Werurwe 2026, kikazayoborwa na Uwase Muyango Claudine.
Ni igitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda n’uwa Uganda batuye mu Bubiligi no mu bihugu bihana imbibi na bwo.

Dj
Brianne na Tesha berekeje i Burayi guhura n’abakunzi babo batuye mu mahanga,
banenga Bad Rama umaze iminsi atangaza ibiganiro bavuga ko biharabika ubuyobozi
bw’u Rwanda /Ifoto yafashwe ubwo bari mu bikorwa bya Tour du Rwanda
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TESHA NA BRIANNE
