Dj Briane yasangiye n’abana Pasika, anenga abantu bemera kwishyurira abana amashuri ntibabikore-AMAFOTO

Imyidagaduro - 19/04/2022 8:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Dj Briane yasangiye n’abana Pasika, anenga abantu bemera kwishyurira abana amashuri ntibabikore-AMAFOTO

Esther Brianne Gateka wamamaye mu kuvanga umuziki nka Dj Briane, yasangiye Pasika n’abana yakuye ku muhanda anabagenera impamba y’ubuzima, abaragiza kwiga neza ndetse bagatsinda bakaba abayobozi b’ejo hazaza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022, ni bwo Dj Briane yifatanyije n’abana kwizihiza Pasika ndetse mu buryo bwo kwishima no gusangira, dore ko abana yabanje kubajyana kubikinisho bagakina, nyuma akaza kubagaburira.

Byari ibyishimo kubari bitabiriye uwo muhango banyuzwe no kubona igikorwa nk’icyo Dj Briane yakoze, cyane ko ari bana bari benshi ndetse na bamwe mu babyeyi babo bake bari babaherekeje.

Abana basangiye na Dj Briane ibyo kurya bishimye cyane ndetse bamusabira umugisha kuba yongeye kubatekerezaho kuri Pasika, cyane ko asanzwe abikora maze Dj Briane abagenera n’impamba y’ishuri kujya kwiga bakazana amasomo meza.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dj Briane yavuze ko anyurwa cyane no gusangira na barumuna be na bashiki be bavuye ku muhanda, cyane ko nawe ariwo yavuyeho aribyo bituma agira imbaraga zo gufasha no gushyigikira aba bana.

Abana babanje gukina imikino

Dj Briane yavuze kandi ko yafashe umwanya wo kuzana abana kubikinisho kubera ko nabo bari babigenewe, cyane ko bari babimusabye ahubwo atari ibyabakire gusa cyangwa ngo abo bigenewe.

Yagize ati’’ Nyurwa cyane no gusangira na barumuna banjye na bashiki banjye bavuye ku muhanda, cyane ko nanjye ariwo navuyeho aribyo bituma ngira imbaraga zo gufasha no gushyigikira aba bana.’’

Dj Briane kandi yanenze abantu bemerera aba bana kubishyurira amashuri nyamara nyuma ntibabikore, ababwira ko bitagakwiye kuko atazacika intege.

Abana bishimye ubwo bari mu bikinisho

Dj Brianne wavutse 1996 yavukiye muri Kenya nyuma baza kuza mu Rwanda akurira ahitwa Kimihurura.

Yasoje amashuri yisumbuye mu 2013. Yatangiye kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki mu 2019 muri Mata. Yari yarabanje kubyigira muri Kenya, nyuma aje mu Rwanda afashwa n’uwitwa DJ Yolo na DJ Théo.

Kugeza ubu ni umwe mu bakobwa bagezweho mu bavanga imiziki mu Rwanda, agiye gucurangira i Dubai nyuma y’iminsi mike acuranze muri Eco Fest iserukiramuco ryabereye muri Sierra Leone.

Ababyeyi ba bamwe mu bana bari babukereye

Abana nyuma y'imikino bishe akanyota

Abana bari bizihiwe

Abataragerwaho n'ibyo kunywa Dj Briane yabibagezagaho

Nyuma yo kwica akanyota Dj Brianne yabazaniye n'amafunguro

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...