Mu butumwa yatanze ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, Musenyeri Harolimana yagaragaje ko yifatanyije n’abacuruzi n’imiryango yabo mu kababaro, nyuma y’inkongi yibasiye iyi nyubako ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026.
Yavuze ko inkongi yibasiye GOICO Plaza ari inkuru ibabaje, bitewe n’ingaruka yagize ku bakoreragamo ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’imiryango yabo yabonaga uburyo bw’imibereho binyuze muri ibyo bikorwa.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Namenye amakuru y’incamugongo y’ibyago byabaye mu Mujyi wa Musanze aho inyubako y’ubucuruzi GOICO Plaza yaraye ihiye.”
Yakomeje agira ati: “Nifatanyije mu kababaro n’abantu bose iyo nkongi yagizeho ingaruka ku buryo butandukanye kandi ndabihanganishije.”
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Kinyamateka, Musenyeri Harolimana yasabye abantu bafite ubushobozi n’umutima wo gufasha gukomeza kwegera abagizweho ingaruka n’iyi nkongi, kugira ngo babone ihumure n’ubufasha mu gihe bahanganye n’igihombo.
Yashimiye kandi inzego zitandukanye zakomeje kwita ku bagizweho ingaruka n’iyi nkongi, asaba Imana kubaha imbaraga zo guhangana n’ibi bihe bikomeye.
Yagize ati: “Ndabasaba abafite umutima mwiza ngo bakomeze kuba hafi abagizweho ingaruka zinyuranye z’iyi nkongi kandi ndashimira inzego zinyuranye zikomeje kubitaho.”
Ubutumwa bwe bwakurikiye ubw’Inzego za Guverinoma
Ubutumwa bw’Umwepiskopi wa Ruhengeri bwakurikiye ubwa Guverinoma y’u Rwanda, bwatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026.
Guverinoma yihanganishije abacuruzi, abikorera n’abandi bose bakoreraga muri GOICO Plaza, inizeza ubufatanye mu gusana inyubako kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bizongere gukorwa.
Mu butumwa bwayo, yagize iti: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, twihanganishije kandi twifatanyije n’abacuruzi, abikorera, bakoreshaga isoko rya Musanze (GOICO) ndetse n’imiryango yose yagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye iri soko ku gicamunsi cyo ku itariki ya 10 Ukwakira 2026.”
Guverinoma yashimiye kandi Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Kuzimya Inkongi n’Ubutabazi, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bagize uruhare mu bikorwa byo kuzimya umuriro no gukumira ko ukwirakwira mu zindi nyubako zegeranye n’iri soko.
Yatangaje ko abantu babiri bakomeretse byoroheje, mu gihe abandi 15 bagize ihungabana. Abenshi mu bajyanywe kwa muganga bakaba bamaze gusezererwa, mu gihe babiri mu bari bahungabanye bari bagikurikiranwa n’abaganga.
Guverinoma yongeyeho ko inzego zibifite mu nshingano zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye inkongi, inashimangira ko izafatanya n’ababishinzwe mu gusana iri soko.
Inkongi y’umuriro yibasiye GOICO Plaza ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, mu ma saa Kumi z’amanywa, itangirira mu gice cyo hejuru cy’inyubako mbere yo gukwirakwira mu bindi bice.
Umuriro wangije ibicuruzwa n’ibikoresho bitandukanye byari muri iyi nyubako, birimo imyenda, Matela, ibikoresho bya pulasitiki, n’ibindi. Abacuruzi bari bahakorera bahuye n’igihombo gikomeye, banagaragaza agahinda batewe no kubona ibicuruzwa byabo byangizwa n’umuriro.
Inzego z’umutekano, zirimo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Kuzimya Inkongi n’Ubutabazi, zahise zitangira ibikorwa byo kuzimya umuriro no gukumira ko ukwira mu zindi nyubako zegeranye n’isoko.
Amakuru yatangajwe na RBA yagaragaje ko hakekwaga ko inkongi ishobora kuba yaratewe n’ibikorwa byo gusudira ibyuma byakorwaga muri iyo nyubako. Icyakora, icyateye umuriro nticyari cyemezwa burundu, kuko iperereza ryari rigikomeje.
Iyi nyubako y’amagorofa atanu yakorerwagamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, birimo amaduka y’imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga, amabanki n’amaguriro manini.
Iri soko ryacururizwagamo n’abantu basaga 1,550, rikagendwa n’abagera ku bihumbi 25 ku munsi. Kwangirika kw’iyi nyubako rero kwagize ingaruka ku bacuruzi benshi n’imiryango yabo, kuko ibikorwa byabo byahungabanye ndetse ibicuruzwa n’ibikoresho byabo bikangirika.
Mu gihe Guverinoma yijeje ubufatanye mu gusana inyubako, Musenyeri Vincent Harolimana yasabye abantu bafite ubushobozi gukomeza gufasha abahuye n’igihombo, kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka z’iki cyago no kongera kubaka imibereho yabo.
