Umuhango wo gutangiza ishuri rya Muzika wayobowe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi ari na we wagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri mu rwego rwo gukomeza umurage w'amateka ahuza Diyosezi ya Kabgayi na Muzika ya Kiliziya ndetse na Muzika yo mu Rwanda muri rusange.
Mu Ijambo rifungura iri shuri ku mugaragaro, Myr Balthazar yavuze ko yishimiye ko inzozi yarose zo kubona Kabgayi igira ishuri rya Muzika zasohoye. Ashimira abapadiri, abarimu, ababyeyi n'abandi bamufashije guha umurongo icyifuzo cye.
Nk'uko tubicyesha Kinyamateka, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko iri shuri rya Muzika riri muri gahunda ngari ya Diyosezi ya Kabgayi yo guteza Imbere Muzika Nyobokamana na Muzika nyarwanda muri rusange.
Yagize ati: "Iki gikorwa ni intambwe ikomeye igaragaza icyerekezo cya Diyosezi ya Kabgayi cyo guteza imbere umuziki nyobokamana...Iri shuri rije nk'igisubizo ku cyifuzo cyo kurushaho kunoza umuziki wa Liturujiya. Ahantu ho kwigira gukuza impano no gutoza abakorera Imana bifashishije umuziki.
Rizafasha abana kuvumbura no guteza imbere impano zabo. Rizabafasha kandi gukura mu bumenyi no mu muco wo gukunda ibyo bakora. Tuzabigisha umuziki tubigishe no gukorera Imana bifashishije Muzika."
Yakomeje agira ati: "Turifuza amakorari meza; abacuranzi bafite ubuhanga. Abayobozi b'amakorari bafite ubumenyi bwo kuyobora amakorari; ibi byose iri shuri rizadufasha kubigeraho."
Myr Balthazar yasabye abana batangiye mu ishuri rya Muzika gukoresha neza amahirwe bahawe maze bakazagera kure bakaba ishema rya Diyosezi ya Kabgayi n'iry'Igihuhu.
Agaruka ku mateka ya Muzika, Myr Balthazar yavuze ko Kiliziya yamye iha umwanya w'ibanze Muzika. Yatanze urugero rwa Myr Hirth watangije Kiliziya Gatolika mu Rwanda, uko yahaye Muzika umwanya w'ibanze .
Yagize ati: "Myr Hirth yari umuhanga mu Muziki. Yabaye umurezi kandi mu by'ubuhanzi by'umwihariko mu Muziki. Yari azi ko umuziki uhindura imitima, ugahuza abantu kandi ukabahuza n'Imana."
Biteganyijwe ko muri iri shuri abana baziga gusoma umuziki n'ibimenyetso byose bagasobanukirwa n'ururimi rw'umuziki; Bakabasha kuvumbura impano; baziga kandi gucuranga inanga zikoreshwa mu kiliziya mu moko yazo yose anyuranye;
Baziga n'ibindi bikoresho bikoreshwa muri fanfare ku buryo hazashyirwaho na Fanfare ya Diyosezi n'ibindi bizabafasha kuba imbarutso y'iterambere rya Muzika muri Kiliziya no mu Gihugu.



Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi atangiza ishuri rya Muzika ryiswe "Kabgayi Music School"

Kabgayi Music School yitezweho guteza imbere impano z'abana mu muziki
