Grace
si umugore usanzwe mu byo akora. Ni umunyamwuga mu bijyanye n’ubuzima bw'amenyo (dental assisting and hygiene), umwuga amazemo imyaka igera kuri irindwi (7).
Ariko
inyuma y’uyu mwuga, hari undi mutima wuje urukundo, ugamije gutuma abantu
bishima mu bihe bikomeye by’ubuzima bwabo by’umwihariko mu bukwe no mu muhango
wo gusezerana.
Umuhamagaro wo
gusezeranya, aho urukundo ruvugira
Nubwo
gutegura ibirori ari igice gikomeye cy’ubuzima bwe, Grace yaje gusanga hari
indi mpano imurimo- iyo gusezeranya abashakanye.
Uyu
muhango awufata nk’igihe cyihariye aho abantu babiri bavuga iby’imitima yabo,
batitaye ku muco, idini cyangwa aho baturuka. Ni umwanya wo guhitamo kubana, mu
bwisanzure no mu kuri.
Ati: “Nkunda urukundo. Nkunda gufasha abantu kuvuga indahiro zabo mu buryo bufite
ubusobanuro. Kuba ari njye ufungura uwo muhango nkanawusoza, ni ibintu
bidasanzwe kuri njye.”
Uyu
muhamagaro ntiyawize, ahubwo awufata nk’impano yaje mu buryo busanzwe, bitewe
n’urukundo akunda kubona abantu bishimye.
Aherutse
gusezeranya umunyarwandakazi Judence Kayitesi uherutse gukora ubukwe n’umukunzi
we Andreas, mu muhango wabereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.
Mu
bihe byamukoze ku mutima cyane, Grace agaragaza ubukwe yakoze muri Gashyantare
mu Rwanda, aho yasezeranyije abashakanye imbere y’umuryango we, sekuru,
nyirasenge, abavandimwe n’abandi.
Ati:
“Byari iby’agaciro cyane. Hari n’abatekerezaga ko ndi Pasiteri, byarantangaje
kandi biranshimisha.”
Icyo
gihe kandi yasobanuriye abitabiriye indahiro mu rurimi rw’Ikidage, ibintu
byatumye uwo muhango uba uwihariye.
Icyuho hagati y’umuco
wa kera n’ubuzima bw’iki gihe
Grace
agaragaza ko kera abantu bubakiraga ku muco, ku idini no ku ndangagaciro
zihamye. Uyu munsi ho, ubuzima bufite amahitamo menshi n’ikoranabuhanga, ariko
rimwe na rimwe bigatuma abantu batakaza umurongo.
Asobanura
ko abantu bagomba kumenya gutandukanya ubuzima nyabwo n’ubwo babona ku mbuga
nkoranyambaga. Avuga ko urushako rusaba imbaraga, kwihangana no gukura mu
bitekerezo ku mpande zombi.
‘Divorce’ si
impanuka, ni inzira ititaweho
Ku
kibazo cya ‘divorce’, Grace agifata nk’ikintu gikomeye kandi cyoroshye gusenya
ubuzima bw’abantu iyo kidasobanuriwe neza.
Avuga
ko gutandukana kw’abashakanye bidakunze kuba igikorwa gitunguranye, ahubwo
biterwa n’ibibazo bitakemuwe, kutaganira, gucika intege no kutuzuza ibyo
basezeranye.
Ati: “Abashakanye bagomba guhora baganira ku byiyumviro byabo, inzozi n’intego.
Bagashyigikirana mu gukura kwabo ku giti cyabo, ariko banubaka ibihuriweho.
Bagakomeza gukundana no guhitamo kubana buri munsi.”
Ni
ubutumwa bwibutsa ko urukundo rutagomba kurangirira ku munsi w’ubukwe, ahubwo
rugomba gukomeza kubakwa buri munsi.
U Rwanda mu
maraso, U Budage mu myigire
Grace
avuga ko u Rwanda ari igice cy’amaraso ye, umuco, urugwiro, kwakira neza
n’ubwiza bw’imyitwarire. Ibi abihuza n’ibyo yigiye mu Budage: kubahiriza igihe,
gukora cyane, gutanga serivisi iri ku rwego rwo hejuru no kuvugisha ukuri mu
bwubahane.
Iyi
mico ibiri ni yo yubakiyeho ibyo akora byose. Ni nayo imufasha gutanga serivisi
zitandukanye zifite ireme, zubakiye ku kumva neza abakiliya no kubaha ibyo
bifuza.
Kuva
kera, Grace yakundaga gutegura ibirori. N’ubwo atabyize mu buryo bwimbitse,
yafashe amasomo yo kuri murandasi, aniyubakira ubumenyi buhamye mu gutegura no
kuyobora ibikorwa.
Mu
2023, yashinze kompanyi ye yise Gracious Events, igamije gufasha abantu kugera
ku nzozi zabo z’umunsi wabo w’ingenzi, cyane cyane ubukwe, ariko ku giciro
kidahenze cyane nk’uko bisanzwe bigenda mu bihugu byinshi.
Mu
kiganiro na InyaRwanda ati “Nabonaga abantu benshi bashaka ubufasha mu gutegura
ubukwe, ariko bikaba bihenze cyane. Nifuzaga ko buri wese yabona amahirwe yo
kugira umunsi w’inzozi ze.”
Icyihariye
kuri iyi kompanyi ni uko itibanda gusa ku gutegura ibirori, ahubwo ifasha abakiliya
“gushushanya inzozi zabo” no kuzishyira mu bikorwa, mu buryo butuma babaho mu
munezero no mu mutuzo.
Inzozi z’ejo
hazaza
Grace
afite intego yo gukomeza gutegura no gusezeranya ibirori bikomeye kandi
byihariye, ariko ikirenze byose ni ugukomeza gusiga inseko ku bamugana.
Uko
agenda ava mu Budage agera i Kigali, agenda yandika amateka yihariye, ay’umugore
wahuje umwuga n’impano, akabihindura inzira yo kuzana ibyishimo mu buzima
bw’abandi.
Mu
isi aho urukundo rukunze guhura n’ibigeragezo byinshi, Grace Wibabara–Arnold
arushaho kwibutsa abantu ko gukundana no kubana ari urugendo rukeneye umutima,
ukwihangana n’icyizere, ariko nanone rukaba rwiza kurushaho iyo rufite uyobora
abandi kurunyuramo.

Grace Wibabara-Arnold ni umwe mu bagore bari kuzamura urwego rw’ibirori n’imihango yo gusezeranya, ahuriza hamwe umwuga n’impano y’urukundo

Grace
yavukiye i Kigali, akurira mu Rwanda na Tanzania, aza gukomereza ubuzima bwe mu
Budage ari na ho yakuye ubumenyi bumufasha mu kazi ke ka buri munsi

Nk’umwe
mu bahamya isezerano ry’abantu, Grace agaragaza ko urukundo nyarwo rushingira
ku guhitamo kubana buri munsi, aho asaba abashakanye guhora baganira no
gukomeza gukundana



Grace
Wibabara yemeza ko kwakira neza abakugana atari impuhwe, kandi ko kubaha ibyo
bifuza no kubashakira ibisubizo mu kuri igihe hari ibidashoboka

