Mu kiganiro na inyaRwanda, umwe mu bari bihagazeho muri iki gihe mu gisata cyo
kubyina no kuyobora ababyinnyi, Divine Uwa, yagarutse kuri byinshi agera no ku
ntambwe ikomeye ababyinnyi bamaze gutera.
Yagaragaje ko ubu umubyinnyi ukora neza yinjiza agera kuri Miliyoni y’amanyarwanda buri kwezi ati: "Niba umubyinnyi aba mu nzu y’ibihumbi 200Frw mu kwezi akabasha kuyishyura.
Yambaye
neza yakoresheje imisatsi urabizi tuba dushaka gusa neza, nabyo biragera mu
bihumbi 200Frw. Hakazamo amafaranga y’ingendo nayo aba ari menshi cyane kuko
turagenda cyane, kurya akeneye kuzigama."
Avuga ku gaciro
umubyinnyi w’umunyarwanda ahagaze muri iki gihe yagize ati: "Ku mubyinnyi uhagaze
neza, biba biri muri Miliyoni mu kwezi aba arimo."
Ahereye ku kuba ubu
asigaye yinjiza neza, yavuze ko ababyeyi bakwiriye kumva ko icyo umwana akunda
akenshi ari cyo kizamutunga kurenza ibyo bamuhitiramo.
Yavuze ku babyeyi ati "Bakabaye bareka abana kuko buriya ikintu umwana akunze uramureka kuko
buriya umubuza ikintu akunda aba amuhemukira."
Akomeza agira ati: "Kuko
hari ubwo umujyana mu bindi bikanga kandi niba yikundiraga kubyina yari gukomeza
kubyina bigakunda."
Divine Uwa ari mu
bakobwa bamaze kugwiza ibigwi aho indirimbo nyinshi zisohoka muri iki gihe ari
we uyobora ababyinnyi bazigaragaramo na we akazigaragaramo.
Byinshi mu birori n’ibitaramo
bikomeye bibera i Kigali ari mu babibyinamo. Hamwe n'abantu yagiye yunguka, afite gahunda yo gutangira kujya gukorera hanze.
Divine Uwa afite abana yigisha kubyina anafasha muri uyu mwuga umunsi ku wundi aha yari kumwe n'umwe muri bo
Divine Uwa uri mu babyinnyi bihagazeho avuga ko afite indoto zo kuzatangiza ishuri ryigisha kubyina
Umwe mu bana bari gufashwa na Divine Uwa amaze guhagarara neza mu byo bakora
