Umunyempano Divine Nyinawumuntu akora umuziki afashwe akaboko na kompanyi yitwa TFS [Trinity For Support] yabengutse impano ye ikiyemeza kugendana nawe mu rugendo rw'umuziki. Kuva batangiye imikoranire bamaze gukorana indirimbo ebyiri ari zo "Urugendo" na "Irembo".
Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu ni bwo Divine yashyize hanze indirimbo "Irembo". Irengetse kuva ku myandikire, amajwi ndetse n'amashusho yayo. Ibi byose ni umusaruro w'itsinda rigari yakoranye naryo ry'abahanga cyane mu muziki, ushatse ubite ba kizigenza.
"Irembo" yanditswe na Danny Mutabazi umaze kwandika indirimbo zitari nke za Vestine na Dorcas. Mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Producer Jado aho amashusho akorwa na Producer Eliel Sando wakoranye n'ibyamamare nka Ambassadors of Christ choir na Tonzi.
Obededom Frodouard, Umuyobozi Mukuru wa TFS ibarizwamo Divine Nyinawumuntu, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo "Irembo" ni imwe mu "ndirimbo nziza cyane". Nk'ubuyobozi bwa TFS, bifuzaga impindika mu miririmbire bituma "dutekereza ku buryo Divine yaririmba indirimbo ikora ku marangamutima y'abantu"
Yabisobanuye ati "Byabaye ngombwa ko tugira icyerekezo gishya, dukora iyi ndirimbo twakoresheje imbaraga nyinshi kuko impinduka ziragorana. Ndashima Imana ko yadushoboje kubigeraho kandi tukaba dufite umurongo mwiza wo kujya dukora indirimbo zifite ubusobanuro bukomeye ku bwami bw'Imana"
Obededom usanzwe ari n'umunyamakuru wa Paradise, yavuze ko indirimbo "Irembo" ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Yesu Kristo "watubereye Irembo ritugeza ku bugingo buhoraho no kwibutsa abantu ko ikimenyetso cy'amaraso ya Kristo ari umwambaro tudakwiye kwiyambura".
Muri iyi ndirimbo, Divine agaragaza ko yabohowe na Kristo akamuheka bityo abantu bakamubona mu yindi sura nyuma yo gukirira ku musaraba i Golgotta. Ni indirimbo yanditswe na Danny Mutabazi ariko wumvamo ko ari ubuhanya bwa Divine ku bamuzi.

Divine yakoze indirimbo ibumbatiye ubuhamya bwe

Manager wa Divine yatangaje ko gukora indirimbo zengetse ari byo bimirije imbere

Divine hamwe na Obededom nyiri TFS ubwo basinyaga amasezerano y'imikoranire
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "IREMBO" YA DIVINE NYINAWUMUNTU
