Divine Muntu yifashishije umugabo we mu mashusho y'indirimbo “Igicaniro” ikangurira abantu kwegera Imana

Iyobokamana - 31/05/2026 7:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Divine Muntu yifashishije umugabo we mu mashusho y'indirimbo “Igicaniro” ikangurira abantu kwegera Imana

Umuramyi Divine Nyinawumuntu, uzwi nka Divine Muntu, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Igicaniro”, ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kwegera Imana, kuyubaha no kwiyeza mu buzima bwa buri munsi.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, ikaba yiyongereye ku zindi uyu muramyi amaze gushyira hanze kuva yatangira urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Divine Muntu yavuze ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwaturutse ku muramyi Antoinette Rehema, ari na we wayanditse. Yasobanuye ko Rehema yabanje kwakira iri hishurirwa mu buryo bw’umwuka mbere yo kurimugezaho.

Yagize ati: “Antoinette Rehema yambwiye ko mu minsi yashize Umwuka Wera yamusuye amwibutsa ko abantu bakwiye kwegera igicaniro cy’Imana no kwiyeza. Nyuma yo gusenga no gushaka kumenya neza icyo Imana ishaka, yaje guhishurirwa ko ari njye ugomba gutambutsa ubu butumwa binyuze muri iyi ndirimbo.”

Indirimbo “Igicaniro” yibutsa abantu bo hirya no hino ku Isi gukorera Imana bayubaha kandi bayitinya, kuko Imana ari iyera kandi idaterana ubwoko bwayo. Ubutumwa buyirimo bushishikariza abantu kwegera Imana bafite umutima wejejwe no kuyisenga mu kuri no mu mwuka.

Uretse ubutumwa bwo kwezwa no kwegera Imana, iyi ndirimbo inakubiyemo amashimwe menshi ku Mana kubera ibikorwa byayo bikomeye mu buzima bw’abantu. Divine Muntu yibutsa abakristo ko bakwiye guhora bashimira Imana no kuyegurira ibitambo by’ishimwe ku bw’imbabazi n’urukundo ibagaragariza buri munsi.

Divine Muntu ni umwe mu baramyi bakomeje kwigaragaza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho benshi bamumenyera ku ijwi rye ryihariye ndetse n’uburyo atambutsa ubutumwa bwubaka imitima y’abakristo.

Urugendo rwe rwa muzika rwatangiriye mu makorali atandukanye akiri muto, mbere yo gutangira umuziki ku giti cye mu mwaka wa 2022, ubwo yari akiri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Mu mwaka wa 2023, ni bwo yinjiye muri Label yitwa Trinity For Support (TFS), yashinzwe na Uwifashije Froduard (Obededomu), umwe mu banyamakuru bazwi mu itangazamakuru rya Gospel mu Rwanda.

Kugeza ubu, Divine Muntu amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo “Mbeshejweho,” “Urugendo,” “Irembo,” “Lahayiroyi,” “Hozana”  na “Igicaniro”.

Muri Mutarama 2026, Divine Muntu yasezeranye kubana akaramata na Uwitonze Benjamin, umuririmbyi wa Holy Nation Choir ADEPR Gatenga. Benjamin ni umwe mu bagaragara mu mashusho y’indirimbo “Igicaniro”, ibintu byarushijeho kunezeza abakurikira uyu muryango mushya.

Uyu muramyi yavuze ko kuri ubu yumva ari mu gihe cyo kurushaho kwagura umuhamagaro we no gukoresha impano Imana yamuhaye mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho.

Yavuze ko afite intego yo gukomeza gukora indirimbo zifasha abantu kwegera Imana, gukura mu buryo bw’umwuka no kugira ubuzima bushingiye ku kwizera Kristo.

Indirimbo “Igicaniro” iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki no ku rubuga rwa YouTube rwa Divine Muntu, aho abakunzi be bakomeje kuyakira neza no gushima ubutumwa buyirimo.

Divine Muntu yagarukanye “Igicaniro”, indirimbo ikangurira abantu kwegera Imana

REBA INDIRIMBO NSHYA "IGICANIRO" YA DIVINE MUNTU




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...