Divin Uwayo wa RBA agiye kurushinga n’umukobwa wo mu Itorero Inganzo Ngari

Imyidagaduro - 01/10/2026 7:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Divin Uwayo wa RBA agiye kurushinga n’umukobwa wo mu Itorero Inganzo Ngari

Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Radiyo z’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Divin Uwayo, yatangiye urugendo rushya rw’urukundo nyuma yo kwambika impeta umukunzi we Ellen Toni, usanzwe ari umwe mu bagize Itorero Inganzo Ngari.

Divin Uwayo ni umwe mu banyamakuru bamaze imyaka mu mwuga w’itangazamakuru, aho kuva mu 2017 ari mu bakorera RBA. Ubu ayobora radiyo z’iki kigo, inshingano yahawe mu Ugushyingo 2024.

Ku rundi ruhande, Ellen Toni ni umukobwa usanzwe ubarizwa mu Itorero Inganzo Ngari, aho yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye by’iri torero, cyane cyane mu ngamba. Akunze kugaragara mu itsinda ry’abakobwa bazwi nka Abaterambabazi.

InyaRwanda yamenye ko Ellen Toni asanzwe aba kandi akorera muri Qatar, kandi ko mu bihe bitandukanye yagiye agaruka mu Rwanda akifatanya n’Itorero Inganzo Ngari mu bikorwa bitandukanye.

Divin Uwayo yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukomeza urugendo rw’ubuzima ari kumwe n’umukunzi we, nyuma yo kumwambika impeta.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Uwayo yagaragaje ko we na Ellen Toni bahanye isezerano ryo kuzabana, anavuga ko yatangiye urugendo rushya rw’ubuzima bw’iteka.

Ni amagambo yagaragaje ko umubano wabo wageze ku yindi ntambwe, ndetse akaba ari na yo mpamvu abamuzi n’abakurikiranira hafi ubuzima bwabo bishimiye cyane iyi ntambwe nshya.

Bamwe mu banyamakuru bakorana na Divin Uwayo na bo bifatanyije na we mu byishimo, bamwifuriza umugisha n’urugendo rwiza mu bitekerezo bagiye batanga ku butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi nkuru y’urukundo ije mu gihe Itorero Inganzo Ngari na ryo riri mu myiteguro ikomeye yo kwizihiza imyaka 20 rimaze mu ngamba. Iri torero riteganya igitaramo bise “Umurage w’Intore” cyo kwizihiza iyi myaka, kizabera muri BK Arena ku wa 21 Ugushyingo 2026.

Ellen Toni, umwe mu bakobwa bagize Abaterambabazi, na we ari mu bafite aho bahuriye n’iki gikorwa, dore ko asanzwe aserukana n’Itorero Inganzo Ngari mu ngamba mu bihe bitandukanye.

Ibi bituma inkuru y’urukundo rwe na Divin Uwayo iza mu gihe cy’ingenzi ku buzima bw’itorero abarizwamo, mu gihe ryitegura kwizihiza urugendo rw’imyaka 20 rumaze rihagaze ku ndangagaciro z’umuco n’ubuhanzi gakondo.

Nubwo Divin Uwayo na Ellen Toni bamaze gutera intambwe igana ku rushako, kugeza ubu ntibaratangaza itariki cyangwa ahazabera ubukwe bwabo.

Divin Uwayo amaze imyaka icyenda akorera RBA, aho yatangiriye mu 2017. Mbere yo kujya kuri iki kigo, yari yaranyuze kuri RC Musanze.


Divin Uwayo wa RBA yambitse impeta umukunzi we Ellen Toni, usanzwe ari umwe mu bakobwa bagize 'Abaterambabazi' bo mu Itorero Inganzo Ngari

Ellen Toni usanzwe ukorera muri Qatar, ni umwe mu bakobwa bagaragara mu bikorwa by’Itorero Inganzo Ngari, by’umwihariko mu ngamba


Divin Uwayo yatangaje ko we na Ellen Toni bahanye isezerano ryo kuzabana, atangira urugendo rushya rw’ubuzima nyuma yo kumwambika impeta


Urukundo rwa Divin Uwayo na Ellen Toni ruje mu gihe Itorero Inganzo Ngari ryitegura kwizihiza imyaka 20 rimaze mu ngamba, mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ugushyingo 2026


Ellen Toni asanzwe ari umwe mu babyinnyi b’itorero Inganzo Ngari, aha yari mu ngamba na bagenzi be


Ellen Toni yagaragaye mu bikorwa byinshi by’Itorero Inganzo Ngari yaba mu bukwe, ibirori n’ahandi bagiye baseruka

Ellen Toni [Uwa Gatatu uturutse iburyo] ari kumwe na bagenzi be babarizwa mu Itorero Inganzo Ngari

ELLEN TONI ARI MU BABYINNYI BAGARAGARA MU NDIRIMBO Y'ITORERO INGANZO NGARI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...