Divin Uwayo ni umwe mu banyamakuru bamaze imyaka mu mwuga
w’itangazamakuru, aho kuva mu 2017 ari mu bakorera RBA. Ubu ayobora radiyo
z’iki kigo, inshingano yahawe mu Ugushyingo 2024.
Ku rundi ruhande, Ellen Toni ni umukobwa usanzwe ubarizwa mu
Itorero Inganzo Ngari, aho yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye by’iri
torero, cyane cyane mu ngamba. Akunze kugaragara mu itsinda ry’abakobwa bazwi
nka Abaterambabazi.
InyaRwanda yamenye ko Ellen Toni asanzwe aba kandi akorera muri Qatar, kandi ko mu
bihe bitandukanye yagiye agaruka mu Rwanda akifatanya n’Itorero Inganzo Ngari
mu bikorwa bitandukanye.
Divin Uwayo yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukomeza
urugendo rw’ubuzima ari kumwe n’umukunzi we, nyuma yo kumwambika impeta.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Uwayo
yagaragaje ko we na Ellen Toni bahanye isezerano ryo kuzabana, anavuga ko
yatangiye urugendo rushya rw’ubuzima bw’iteka.
Ni amagambo yagaragaje ko umubano wabo wageze ku yindi
ntambwe, ndetse akaba ari na yo mpamvu abamuzi n’abakurikiranira hafi ubuzima
bwabo bishimiye cyane iyi ntambwe nshya.
Bamwe mu banyamakuru bakorana na Divin Uwayo na bo
bifatanyije na we mu byishimo, bamwifuriza umugisha n’urugendo rwiza mu
bitekerezo bagiye batanga ku butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi nkuru y’urukundo ije mu gihe Itorero Inganzo Ngari na
ryo riri mu myiteguro ikomeye yo kwizihiza imyaka 20 rimaze mu ngamba.
Ellen Toni, umwe mu bakobwa bagize Abaterambabazi, na we ari
mu bafite aho bahuriye n’iki gikorwa, dore ko asanzwe aserukana n’Itorero
Inganzo Ngari mu ngamba mu bihe bitandukanye.
Ibi bituma inkuru y’urukundo rwe na Divin Uwayo iza mu gihe
cy’ingenzi ku buzima bw’itorero abarizwamo, mu gihe ryitegura kwizihiza
urugendo rw’imyaka 20 rumaze rihagaze ku ndangagaciro z’umuco n’ubuhanzi gakondo.
Nubwo Divin Uwayo na Ellen Toni bamaze gutera intambwe igana
ku rushako, kugeza ubu ntibaratangaza itariki cyangwa ahazabera ubukwe bwabo.
Divin Uwayo amaze imyaka icyenda akorera RBA, aho yatangiriye mu 2017. Mbere yo kujya kuri iki kigo, yari yaranyuze kuri RC Musanze.

Divin Uwayo wa RBA yambitse impeta umukunzi we Ellen Toni,
usanzwe ari umwe mu bakobwa bagize 'Abaterambabazi' bo mu Itorero Inganzo Ngari


Divin Uwayo yatangaje ko we na Ellen Toni bahanye isezerano ryo kuzabana, atangira urugendo rushya rw’ubuzima nyuma yo kumwambika impeta

Urukundo rwa Divin Uwayo na Ellen Toni ruje mu gihe Itorero Inganzo Ngari ryitegura kwizihiza imyaka 20 rimaze mu ngamba, mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ugushyingo 2026

Ellen Toni asanzwe ari umwe mu babyinnyi b’itorero Inganzo Ngari, aha yari mu ngamba na bagenzi be

Ellen Toni yagaragaye mu bikorwa byinshi by’Itorero Inganzo Ngari yaba mu bukwe, ibirori n’ahandi bagiye baseruka

Ellen Toni [Uwa Gatatu uturutse iburyo] ari kumwe na bagenzi be babarizwa mu Itorero Inganzo Ngari
