Director Sani B yahishuye uko YouTube yamubereye ishuri rimugeza ku rwego mpuzamahanga

Imyidagaduro - 12/06/2025 6:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Director Sani B yahishuye uko YouTube yamubereye ishuri rimugeza ku rwego mpuzamahanga

Gatera Alain Junior uzwi cyane nka Director Sani B ni umwe mu bantu batanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere sinema n’umuziki binyuze mu gutunganya amashusho y’indirimbo (video editing) mu Rwanda.


Nubwo atize ibyo gutunganya amashusho mu mashuri asanzwe, mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Director Sani B yagize ati: ”Ni byo bintunze ubuzima bwanjye bwa buri munsi,  nubwo ntigeze ngera mu ishuri ryigisha gutunganya amashusho, video editing nabyigiye kuri YouTube.  Nyuma nza kwengera Director Easy Cut, umwe mu bayoboye ibijyanye na video directing mu Rwanda amfasha kubinoza ndanamushimira cyane".

Ubu San B afite studio ye yitwa SNB Filmz Production, aho ashyira imbaraga mu gukora amashusho afite ireme. Nubwo abimazemo imyaka ine gusa amaze gukora amashusho y’indirimbo zirenga 226, harimo iz’abahanzi bakomeye nka "Uwadanje" ya Prince Kizzi, "Iyo foto" ya Bruce Melodie na Bien Aime, "Big Time" ya Buravan, "Tugendane" ya Bushali, "Phenomena" ya Kennysol;


"True love" ya the Ben, "Jeje" ya Paltini afatanyije na Devis D, Pallaso - "Lickle Wine" afatanyije na Ketchup, ⁠"Nyash" ya Kataley na Kandle afatanyije na Afrique, "Ewegawe Adam" afatanyije na Sat B, "Haryana Te Belong" ya Kevin Rana Feat Rapper Kaash n'izindi.

San B avuga ko inzozi ze ari ugushinga 'Post-production house' ifasha urubyiruko, abahanzi, n’abakora ibijyanye n’amashusho kugira ngo bagere ku rwego mpuzamahanga. Ati: “Editing ni umutima wa video nziza. Nifuza ko habaho kumvikana hagati y’abahanzi n’abatunganya amashusho, kuko iyo bibaye uko, ibintu bikaba byiza cyane.”

 

 Director Sani B ni umusore ukiri muto wakuye ubuhanga kuri YouTube none akaba ari ku rwego mpuzamahanga


Umwanditsi: Emmanuel Iyakaremye [Director Melvin Pro]


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...