Nubwo atize ibyo gutunganya amashusho mu mashuri asanzwe, mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Director Sani B yagize
ati: ”Ni byo bintunze ubuzima bwanjye bwa buri munsi, nubwo ntigeze ngera mu ishuri ryigisha
gutunganya amashusho, video editing nabyigiye kuri YouTube. Nyuma nza kwengera Director Easy Cut, umwe mu
bayoboye ibijyanye na video directing mu Rwanda amfasha kubinoza
ndanamushimira cyane".
Ubu San B afite studio ye yitwa SNB Filmz Production, aho ashyira imbaraga mu gukora amashusho afite ireme. Nubwo abimazemo imyaka ine gusa amaze gukora amashusho y’indirimbo zirenga 226, harimo iz’abahanzi bakomeye nka "Uwadanje" ya Prince Kizzi, "Iyo foto" ya Bruce Melodie na Bien Aime, "Big Time" ya Buravan, "Tugendane" ya Bushali, "Phenomena" ya Kennysol;
"True love" ya the Ben, "Jeje" ya Paltini afatanyije na Devis D, Pallaso
- "Lickle Wine" afatanyije na Ketchup, "Nyash" ya Kataley na Kandle
afatanyije na Afrique, "Ewegawe Adam" afatanyije na Sat B, "Haryana Te Belong" ya
Kevin Rana Feat Rapper Kaash n'izindi.
San B avuga ko inzozi ze ari ugushinga 'Post-production house' ifasha urubyiruko, abahanzi, n’abakora ibijyanye n’amashusho kugira ngo bagere ku rwego mpuzamahanga. Ati: “Editing ni umutima wa video nziza. Nifuza ko habaho kumvikana hagati y’abahanzi n’abatunganya amashusho, kuko iyo bibaye uko, ibintu bikaba byiza cyane.”
Director Sani B ni umusore ukiri muto wakuye ubuhanga kuri YouTube none akaba ari ku rwego mpuzamahanga
Umwanditsi: Emmanuel Iyakaremye [Director Melvin Pro]