Vanessa aherutse gutanga igitekerezo cye ku bijyanye
n’imibanire y’abagabo n’abagore, avuga ko abagabo bakwiye gufatwa nk’inyamaswa
mu buryo bwo kwigisha no kurinda abana, cyane cyane abakobwa, mu gihe bakiri
bato.
Ibi byatumye Diplomate na we agira icyo abivugaho, agaragaza
ko atemeranya n’iyi mvugo yo kwita abagabo ‘inyamaswa’.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Diplomate
yavuze ko abagabo ari bo bagira uruhare mu gushyiraho amategeko arengera
abagore ndetse no guharanira uburenganzira bwabo.
Ati: “Inyamaswa (abagabo) ni zo zishyiraho amategeko
arengera abagore zikanaharanira uburenganzira bwabo. Birashimishije.”
Diplomate yakomeje asobanura igitekerezo cye akoresheje
urugero rw’uko ibintu byaba bimeze mu gihe abagabo baba bafite ubushobozi bwo
gushyiraho amategeko abuza abagore gukora ibintu runaka.
Ati: “Ziramuka zibyutse zikavuga ngo nta mugore n’umwe
wemerewe gusohoka mu nzu, nta n’umwe wayisohokamo. Kandi nta cyo babikoraho.”
Muri ubu butumwa, Diplomate yagaragaje ko kuba abagabo ari
bo benshi bagira uruhare mu gushyiraho no gushyigikira amategeko arengera
abagore ari kimwe mu bintu abona bituma adahuza n’igitekerezo cyo kubita
‘inyamaswa’.
Icyakora, amagambo ya Vanessa yari agamije cyane cyane
gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu kurinda abana babo no kubigisha
kwitondera abantu bashobora kubagiraho ingaruka.
Iki kiganiro ku mbuga nkoranyambaga cyongeye kuzamura impaka ku buryo abagabo n’abagore bagomba kubana, inshingano z’ababyeyi mu kurinda abana ndetse n’imvugo ikoreshwa iyo abantu baganira ku bibazo birebana n’umutekano n’uburenganzira bw’abagore.

Diplomate yavuze ko abagabo ari bo bashyiraho amategeko arengera abagore kandi bakaharanira uburenganzira bwabo, asubiza Vanessa wabise ‘inyamaswa’

Miss Vanessa yavuze ko abagabo ari ‘inyamaswa’, asaba
ababyeyi kurinda abana babo no kubigisha kwitondera abagabo bashobora
kubagiraho ingaruka

