Diplomate yasubije Miss Vanessa wise abagabo ‘inyamaswa’

Imyidagaduro - 24/09/2026 7:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Diplomate yasubije Miss Vanessa wise abagabo ‘inyamaswa’

Umuraperi Diplomate yagaragaje ko atemeranya n’ibitekerezo bya Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, nyuma yo kuvuga ko abagabo ari ‘inyamaswa’ kandi ko ababyeyi bakwiye kurushaho kurinda abana babo.


Vanessa aherutse gutanga igitekerezo cye ku bijyanye n’imibanire y’abagabo n’abagore, avuga ko abagabo bakwiye gufatwa nk’inyamaswa mu buryo bwo kwigisha no kurinda abana, cyane cyane abakobwa, mu gihe bakiri bato.

Ibi byatumye Diplomate na we agira icyo abivugaho, agaragaza ko atemeranya n’iyi mvugo yo kwita abagabo ‘inyamaswa’.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Diplomate yavuze ko abagabo ari bo bagira uruhare mu gushyiraho amategeko arengera abagore ndetse no guharanira uburenganzira bwabo.

Ati: “Inyamaswa (abagabo) ni zo zishyiraho amategeko arengera abagore zikanaharanira uburenganzira bwabo. Birashimishije.”

Diplomate yakomeje asobanura igitekerezo cye akoresheje urugero rw’uko ibintu byaba bimeze mu gihe abagabo baba bafite ubushobozi bwo gushyiraho amategeko abuza abagore gukora ibintu runaka.

Ati: “Ziramuka zibyutse zikavuga ngo nta mugore n’umwe wemerewe gusohoka mu nzu, nta n’umwe wayisohokamo. Kandi nta cyo babikoraho.”

Muri ubu butumwa, Diplomate yagaragaje ko kuba abagabo ari bo benshi bagira uruhare mu gushyiraho no gushyigikira amategeko arengera abagore ari kimwe mu bintu abona bituma adahuza n’igitekerezo cyo kubita ‘inyamaswa’.

Icyakora, amagambo ya Vanessa yari agamije cyane cyane gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu kurinda abana babo no kubigisha kwitondera abantu bashobora kubagiraho ingaruka.

Iki kiganiro ku mbuga nkoranyambaga cyongeye kuzamura impaka ku buryo abagabo n’abagore bagomba kubana, inshingano z’ababyeyi mu kurinda abana ndetse n’imvugo ikoreshwa iyo abantu baganira ku bibazo birebana n’umutekano n’uburenganzira bw’abagore.


Diplomate yavuze ko abagabo ari bo bashyiraho amategeko arengera abagore kandi bakaharanira uburenganzira bwabo, asubiza Vanessa wabise ‘inyamaswa’


Miss Vanessa yavuze ko abagabo ari ‘inyamaswa’, asaba ababyeyi kurinda abana babo no kubigisha kwitondera abagabo bashobora kubagiraho ingaruka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...