‎Diogo Jota wakiniraga Liverpool na Portugal yitabye Imana

Imikino - 03/07/2025 8:51 AM
Share:

Umwanditsi:

‎Diogo Jota wakiniraga Liverpool na Portugal yitabye Imana

‎Umukinnyi wakiniraga ikipe y'igihugu ya Portugal na Liverpool, Diogo Jota, yitabye Imana azize impanuka y'imodoka.

‎Uyu mukinnyi w'imyaka 28 yaguye mu mpanuka y'imodoka yakoze ubwo yari kumwe n'umuvandimwe we witwa Andre  bakaba bayikoreye mu gace kitwa Zamora muri Espagne.

‎‎Diogo Jota yitabye Imana nyuma y'ibyumweru bibiri akoze ubukwe n'umukobwa bari bamaze igihe bari mu rukundo witwa Rute Cardoso. Ni ubukwe bwarabereye iwabo muri Portugal.

‎Uyu mukinnyi wakinaga asatira nka nimero 9 cyangwa anyuze ku ruhande rw'ibumoso yatangiye gukina ruhago nk'uwabigize umwuga ahereye mu ikipe ya Pacos de Ferreira y'iwabo muri Portugal muri 2014. 

‎Nyuma yanyuze mu yandi makipe arimo Atletico Madrid, Porto na Wolves yavuyemo muri 2020 yerekeza muri Liverpool. ‎‎Yatangiye gukinira ikipe y'igihugu ya Portugal muri 2014 ahereye mu ikipe y'abato batarangeje imyaka 19.

Diogo Jota witabye Imana, yatwaye ibikombe birimo kimwe cya Premier League yatwaranye na Liverpool ndetse na bibiri bya UEFA Nations League yatwaranye na Portugal.

Diogo Jota yitabye Imana azize impanuka y'imodoka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...