Diogo Jota niwe uheruka! Abakinnyi 10 b'umupira w'amaguru bapfuye bazize impanuka y'imodoka

Imikino - 04/07/2025 9:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Diogo Jota niwe uheruka! Abakinnyi 10 b'umupira w'amaguru bapfuye bazize impanuka y'imodoka

‎Rutahizamu wa Liverpool n'ikipe y'igihugu ya Portugal, Diogo Jota, niwe uheruka mu bakinnyi b'umupira w'amaguru bapfuye bazize impanuka y'imodoka.

Urupfu ni kimwe mu bishengura abantu ariko bigakomera cyane iyo hapfuye umuntu wari usanzwe uzwi cyane kandi akiri muto. Ibituma abantu bapfa biba ari byinshi, gusa tugiye kurebana abakinnyi b'umupira w'amaguru bitabye Imana bazize impanuka y'imodoka;

‎10. Heraldo Bezerra

‎Uyu mukinnyi akomoka muri Brazil gusa yanyuze mu makipe yo muri Argentine na Espagne. Yakiniye amakipe akomeye Atletico Madrid, aza kwitaba Imana azize impanuka y'imodoka mu 1977.

‎‎9. Marino Klinger

‎Marino Klinger akomoka muri Colombia akaba yarakiniye amakipe y'iwabo atandukanye arimo Millonarios na Independiente Santa Fe. Yitabye Imana mu kwezi kwa 5 mu 1975 nawe azize impanuka y'imodoka.

‎8.Peter Houseman 

‎Uyu ni rutahizamu ukomoka mu Bwongereza akaba yaramenyekanye cyane mu ikipe ya Chelsea. Peter Houseman yitabye Imana mu 1977 azize impanuka y'imodoka bikaba byarababaje cyane iyi kipe ndetse n'abafana bayo.

‎7.Georgy Asparuhov

‎‎Uyu mukinnyi akomoka muri Bulgaria akaba ari n'umwe mu bagize izina rikomeye mu mupira w'amaguru ukomoka muri iki gihugu.

‎Georgy Asparuhov yitabye Imana mu kwezi kwa karindwi mu 1961 afite imyaka 28 azize impanuka y'imodoka. Ntabwo icyo gihe yitabye Imana ari wenyine ahubwo yari kumwe n'undi mukinnyi bakinanaga witwa Nikola Kotkov.

‎‎6. Rommel Fernandez

‎Ni rutahizamu ukomoka muri Panama akaba yaranyuze mu makipe atandukanye yo muri Espagne arimo Valencia na Albacete. Yitabye Imana afite imyaka 27 mu kwezi kwa 5 mu 1993 azize impanuka y'imodoka.

‎5. Laurie Cunningham 

‎Laurie Cunningham yakinaga anyuze ku mpande akaba ari mu bakinnyi ba mbere bakomoka ku mugabane w'Afurika bakiniye ikipe y'igihugu y'u Bwongereza. ‎Yakiniye amakipe atandukanye arimo Real Madrid na Manchester United ariko aza kwitaba Imana azize impanuka y'imodoka mu kwezi kwa karindwi mu 1989 ku myaka 33.

‎4.Juan Gomes Gonzalez

‎‎Juan Gomes Gonzalez wamenyekanye nka Juanito mu ikipe ya Real Madrid yitabye Imana mu kwezi kwa Kane mu 1992 azize impanuka y'imodoka ku myaka 37.

‎‎3. Freddy Rincon 

‎Uyu ni umunyabigwi w'umupira w'amaguru muri Colombia wakinaga mu kibuga hagati aho yanyuze mu makipe arimo Real Madrid na Corinthians. Freddy Rincon yitabye Imana muri Mata muri 2022 azize impanuka y'imodoka.

‎‎2. Jose Antonio Reyes

‎‎Jose Antonio Reyes yakiniye amakipe arimo Arsenal, Real Madrid na Sevilla, aza kwitaba Imana mu kwezi kwa 6 muri 2019 ku myaka 35.  Urupfu rwe rwashegeshe Isi y'umupira w'amaguru.

‎1. Diogo Jota 

‎Ku wa Kane w'iki cyumweru ni bwo hagiye hanze inkuru y'akababaro ko Diogo Jota wakiniraga ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza n'ikipe y'igihugu ya Portugal yitabye Imana ari kumwe n'umuvandimwe we Andre Silva bazize impanuka y'imodoka bakoreye muri Espagne.

‎‎Uyu mukinnyi wakinaga asatira nka nimero 9 cyangwa anyuze ku ruhande rw'ibumoso yatangiye gukina ruhago nk'uwabigize umwuga ahereye mu ikipe ya Pacos de Ferreira y'iwabo muri Portugal muri 2014. Nyuma yanyuze mu yandi makipe arimo Atletico Madrid, Porto na Wolves yavuyemo muri 2020 yerekeza muri Liverpool.

‎‎Diogo Jota yatangiye gukinira ikipe y'igihugu ya Portugal muri 2014 ahereye mu ikipe y'abato batarangeje imyaka 19.

Diogo Jota yitabye Imana ku munsi wejo 

Jose Antonio Reyes wakiniye amakipe arimo Arsenal yitabye Imana azize impanuka y'imodoka 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...