Dinamo utunzwe na TikTok yacyebuye urubyiruko anakomoza ku nzozi zo kuzenguruka Afurika

Imyidagaduro - 13/07/2026 9:49 AM
Share:
Dinamo utunzwe na TikTok yacyebuye urubyiruko anakomoza ku nzozi zo kuzenguruka Afurika

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba igikoresho gikomeye mu itumanaho, ubucuruzi no guhanga imirimo, Ishimwe Yvan, uzwi nka Dinamo, ni umwe mu rubyiruko rwabashije kuzibyaza umusaruro. Avuga ko TikTok yamubereye urubuga rwamuhaye akazi, rumufasha kwishyura fagitire za buri munsi no kubaka ejo hazaza he.

Dinamo akunzwe cyane kuri TikTok abinyujije kuri konti ye "Dinamo Comedy", aho afite abamukurikira barenga ibihumbi 334, mu gihe amashusho ye amaze gukusanya "Likes" zirenga Miliyoni 3.9, ibintu byatumye aba umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafite ijambo rikomeye mu Rwanda.

Yavukiye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba ku wa 15 Mata 2004, ariko kuri ubu atuye mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Ni umusore w'imyaka 22 wahiriwe cyane n'imbuga nkoranyambaga, akaba asaba bagenzi be b'urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bakihangira imirimo badategereje kubona akazi ko mu biro.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dinamo yavuze ko yanyuze mu buzima busharira akiri muto, nyuma y'uko se afunzwe, ibintu byatumye adakomeza amashuri yisumbuye.

Ati: "Navukiye i Nyagatare, nigaga i Karangazi. Nari ngiye kwimukira mu wa kane w'amashuri yisumbuye, ariko papa wanjye aza gufungwa, biba ngombwa ko ndeka ishuri."

Nubwo ibyo byamubereye imbogamizi ikomeye mu rugendo rwe rw'ishuri, ntiyaretse inzozi ze. Ahubwo yahisemo gushakira amahirwe mu ikoranabuhanga no ku mbuga nkoranyambaga. Nk'umuntu ukunda umuziki, yahisemo kujya afasha abahanzi mu kumenyekanisha indirimbo zabo nubwo we "nta ndirimbo ye arasohora".

Dinamo avuga ko kugeza ubu atarasohora indirimbo ye bwite, ahubwo yibanda ku kwamamaza ibikorwa by'abahanzi, cyane cyane abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ati: "Nta ndirimbo yanjye mfite, ariko nkora cyane 'promotion' y'abandi, cyane cyane abahanzi ba Gospel."

Yemeza ko kubona izina ku mbuga nkoranyambaga byamufashije kugirirwa icyizere n'abahanzi ndetse n'abandi bakenera serivisi ze. Ubu imbuga nkoranyambaga ziramutunze, ni zo zamuhaye akazi dore ko zimufasha kuba muri Kigali akiyishyurira buri kimwe cyose akenera.

Dinamo yatangaje kandi ko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga atari uguta umwanya, kuko iyo zikoreshejwe neza zishobora kuba isoko y'ubukungu. Ati: "Yego, gukoresha imbuga nkoranyambaga byagutunga, ndetse cyane. Ni zo zampaye akazi. Ubu hari fagitire nishyura umunsi ku wundi mbikesha amafaranga nkura mu kazi nkorera kuri social media."

Avuga ko adashaka guhagararira aho ageze, ahubwo afite inzozi zo kwagura ibikorwa bye ku rwego rwa Afurika. Ati: "Mu myaka mike iri imbere nshaka kuzaba ndi gukora tour muri Afurika, nkagura ibikorwa byanjye no gukorana n'abahanzi bo mu bihugu bitandukanye."

Dinamo yasoje asaba urubyiruko kudategereza ko amahirwe azarugana, ahubwo rugaharanira kuyishakira. Ati: "Inama naha abo tungana ni uko tudakwiye kuryama cyangwa ngo dushyire amaboko mu mifuka tuvuga ngo byanze. Tugomba gukora, kwihugura no gushakisha amahirwe kuko nta ntsinzi iza umuntu yicaye."

Abahanga bavuga iki ku mbuga nkoranyambaga?

Inzobere mu bukungu bwifashisha ikoranabuhanga zigaragaza ko imbuga nkoranyambaga zitakiri izo gusabana gusa, ahubwo zabaye urubuga rw'ubucuruzi, kwamamaza ibikorwa no guhanga imirimo mishya.

Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo Mpuzamahanga cy'Umurimo (ILO) bugaragaza ko ikoranabuhanga n'imbuga nkoranyambaga biri mu bifasha urubyiruko kwihangira imirimo no kugera ku masoko mpuzamahanga batavuye aho batuye.

Ni na ho abahanga bahera bavuga ko urubyiruko rukwiye kwibanda ku gukora ibifite agaciro, kubaka izina ryiza (personal brand), kwigira ku bandi no guhora rwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Abasesenguzi kandi bagaragaza ko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bisaba guhozaho, gukora ibintu by'umwimerere, kubaha abo ukurikirana no kubyaza umusaruro buri mahirwe abonetse.

Inkuru ya Dinamo ni urugero rw'uko n'ubwo umuntu ashobora guhura n'ibibazo bikomeye akiri muto, gukoresha neza impano, ikoranabuhanga n'imbuga nkoranyambaga bishobora kumufungurira amarembo y'akazi no kumugeza ku nzozi yifuza kugeraho.

Dinamo yahishuye ko atunzwe no gukoresha urubuga rwa TitTok

Dinamo utunzwe na TikTok yacyebuye urubyiruko rushyira amaboko mu mifuka anakomoza ku nzozi zo kuzenguruka Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...