Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, mu ijambo rye, DIGP Sano yabibukije kwishimira ibyo bamaze kugeraho, ariko banazirikana ko ari intangiriro y'inshingano zibasaba byinshi kugira ngo bazabashe kuzubahiriza uko bikwiye nk'abayobozi b'ejo hazaza.
Ati: "Umwambaro mwitegura kwambara usobanuye inshingano, ubuyobozi, gukorera igihugu n’icyizere igihugu kibagirira. Nk’abazaba abayobozi b’ejo hazaza, mujye mwibuka ko ubunyamwuga butagaragarira gusa mu bushobozi bwo gukora akazi neza, ahubwo bunagaragarira mu mico myiza, imyitwarire iboneye, kubaha no guha agaciro buri wese, ndetse no kuba intangarugero mu byo mukora.”
DIGP Sano yakomeje abashimira ubwitange n'ikinyabupfura bagaragaje, by'umwihariko ashima abanyeshuri bakomoka mu gihugu cya Seychelles bitabiriye aya mahugurwa uko bitwaye, bihesha isura nziza umubano n'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Seychelles mu kurushaho guteza imbere umutekano mu Karere no kwimakaza imikorere ishingiye ku bunyamwuga.
Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji uyobora Ishuri rya Polisi ry'amahugurwa, yagarutse ku gaciro k'uyu muhango nk'ikimenyetso cy'impinduka nziza ku banyeshuri, zibagira abayobozi b'ejo hazaza babereye Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizamategeko.
CP Mujiji yabagaragarije ko ari ishema kuri buri wese wabashije gukurikira amasomo bigishijwe n'abarimu, akihanganira zimwe mu mbogamizi bahuye nazo, anabasaba kuzakomeza kurangwa n'imyitwarire myiza mu gushyira mu bikorwa inshingano bazahabwa mu kazi.
Mu gihe bamaze bahugurwa, abanyeshuri bitegura kuba ba ofisiye, bahawe amasomo abategura mu buryo bwo gukomeza umubiri, kugorora intekerezo, ubunyamwuga, gukunda igihugu, imyitwarire mbonezamurimo n'ubuyobozi.
Ibi birori bikorwa mu gihe hategurwa umuhango wo gusoza amahugurwa kugira ngo binjizwe mu kazi, nyuma yo guhabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).





Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, yakiriye ku meza abanyeshuri bitegura gusoza amahugurwa y’icyiciro cya 14, ahabwa abitegura kuba ba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda
