Diez Dola yashimiye Shaddyboo, avuga ko yagize uruhare rukomeye mu myidagaduro nyarwanda

Imyidagaduro - 02/06/2026 8:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Diez Dola yashimiye Shaddyboo, avuga ko yagize uruhare rukomeye mu myidagaduro nyarwanda

Umuhanzi Diez Dola yagaragaje ko afite icyubahiro n'ubwuzu kuri Mbabazi Shadia, uzwi cyane nka Shaddyboo, ashimangira ko ari umwe mu bantu bagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’imyidagaduro nyarwanda.

Ibi yabigarutseho nyuma y'uko Shaddyboo aherutse gutangaza ko atagishaka guhamagarwa iryo zina ryamumenyekanishije, ahubwo ko yifuza kwitwa Umwamikazi, Umubyeyi cyangwa Mama.

Mu butumwa Diez Dola yashyize ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko Shaddyboo akwiriye guhabwa icyubahiro kubera urugendo rwe rwihariye, uburyo yihagazeho ndetse n’umusanzu yatanze mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Yagize ati: "Tuvugishe ukuri gato, Shaddyboo ni umwe mu bagore beza u Rwanda rwagize. Kuba ari umubyeyi w’abana babiri, agakomeza gukora cyane, yifitiye icyizere kandi azi kwiyitaho, ni ibintu bikwiye gushimwa no kubahwa."

Diez Dola yakomeje avuga ko hari abantu benshi bafite amafaranga cyangwa bafite amazina azwi, ariko ugasanga umusanzu basize muri sosiyete cyangwa mu myidagaduro utagaragara nk'uwasizwe na Shaddyboo.

Yashimangiye ko nubwo imyaka igenda ishira, Shaddyboo agikomeje kuvugwa no kuba ingingo y'ibiganiro kubera ibikorwa yagaragaje mu myaka yashize ndetse n'ingaruka nziza yagize mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ati: "Waba umwemera cyangwa utamwemera, imyaka irashize ariko Shaddyboo aracyari ingingo y'ibiganiro. Yatanze umusanzu mu myidagaduro nyarwanda kandi uruhare rwe ruracyagaragara kugeza n’uyu munsi."

Uyu muhanzi yasoje agaragaza ko ubutunzi bwonyine budahagije kugira ngo umuntu yibukwe, ahubwo ko ibikorwa n’umurage asigira abandi ari byo bituma akomeza kuzirikanwa.

Yagize ati: "Amafaranga ashobora kugutunga, ariko ibikorwa wakoze ni byo bituma abantu baguhora ku mutima. Kuri njye, Shaddyboo arusha benshi biyita abakire ariko nta musanzu ugaragara basize muri sosiyete."

Amagambo ya Diez Dola yakomeje gukurura ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye uko yahaye agaciro uruhare rwa Shaddyboo mu myidagaduro nyarwanda, mu gihe abandi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri iyo ngingo.

Diez Dola yashimiye Shaddyboo, avuga ko yagize uruhare rukomeye mu myidagaduro nyarwanda


Umwanditsi: Kabano Patrick




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...