Diez Dola yacyebuye abo bakoranaga bashakaga kumwicira akazi

Imyidagaduro - 22/08/2026 6:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Diez Dola yacyebuye abo bakoranaga bashakaga kumwicira akazi

Umuhanzi Diez Dola yatangaje ko igihe kigeze ngo asubirane umwanya we mu muziki, nyuma y’iminsi havugwa amakuru y’uko yaba yaratandukanye n’ubuyobozi bwa Blackwave Inc.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Diez Dola yavuze ko hari abantu bamaze igihe kinini bakoresha cyangwa bagakina ku mpano ye, ariko ko atakomeza kubirebera.

Ati: “Aba bantu bakinye n'impano yange igihe kinini, gusa byabaye byarabaye. Ese mutekereza ko nzicara hariya nkabona mwagiza akazi kange? 

Yakomeje agira ati: “Nari ntuje, ariko ntabwo nari impumyi. Nari haganye ariko ntabwo byari ntege nke. Umwuga wanjye, impano yange n’igihe cyanjye ndaza kubyisubiza.”

Aya magambo aje mu gihe hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko uyu muhanzi yaba amaze gutandukana n’ubuyobozi bwa Blackwave Inc.

Ubuyobozi bwa Blackwave Inc. na bwo bumaze iminsi bwemereye itangazamakuru ko hagati yabwo n’umuhanzi hari umwuka utari mwiza, bitewe n’ibyo batumvikanagaho.

Diez Dola amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Extra Stamina,” “Zangalewa” na “Repete.”


Diez Dola yahaye ukuri abo bakoranaga


Diez Dola yatumiwe mu gitaramo cy'urwenya cya Gen Z Comedy Show 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...