Ni
ibirori byari biryoheye ijisho kuri buri wese wahageze ariko na none byari
ibyishimo bidasanzwe ku bari bitabiriye ibyo birori kubera uburyohe bw’ikinyobwa
cya Skol Malt.
Mu
rwego rwo kwitegura igitaramo cya Shallipopi kizabera Camp Kigali ku wa 29
Gicurasi 2026, abaguraga Skol Malt batomboraga bagatsindira impano zitandukanye
zirimo itike yo kwinjira muri iki gitaramo, ndetse n’izindi mpano zitandukanye.
Ni
muri gahunda yiswe “Shallipopin’ Ahanad” aho abakunzi b’ibinyobwa bya Skol Malt
bahabwa ibirenze ibinyobwa ahubwo bakongezwa impano zirimo kwitabira iki
gitaramo Skol Malt yateye inkunga.
Impano
idasanzwe yindi abakunzi ba Skol Malt barimo baryoherwa nayo, ni ukuririmbirwa n’abahanzi
b’inyenyeri z’umuziki nyarwanda ndetse no gucurangirwa n’aba-DJ bagezweho mu
gihugu.
Mu
ijoro ryakeye, Diez Dola na Logan Joe babimburiye Shallipopi batanga ibyishimo
ku bakunzi ba Skol Malt aho Shallipopi azaza aje gupfundikira ibyishimo by’abafana
bazaba barasaruye ku kinyobwa cya Skol Malt.
Ibyo
byishimo ntibyatangiwe Paddock gusa ngo birangire ahubwo birakomeje. Tariki ya
09 Gicurasi 2026, ahitwa Sud Kigali hazaba hari ibirori bidasanzwe hamwe na Skol
Malt.
Tariki
ya 10 Gicurasi 2026, ni kuri Great Kigali naho kuri Lemon Kigali ni tariki ya
23 Gicurasi 2026, ubundi ibisigaye akaba ari mu gitaramo “Africast Fest: A
Shallipopi Xperience” kiri gutegurwa na Groove Kigali & Bruce
Entertainment, kigaterwa inkunga na SKOL Malt na Bank of Kigali [BK].




























