Didier Isingizwe yasobanuye ko Golgotha ari ahantu
hihariye mu mateka ya gikristo, kuko ari ho babambiraga abambuzi n’abagome,
ariko kuhabambwa kwa Yesu Kristo hakahahinduka isoko y'agakiza ku bantu benshi,
na we ubwe abarizwamo.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo nayikoze ntarabatizwa, mu
gihe nari ndimo kuyitekerezaho no kuyandika byari bisanzwe. Nyuma y’igihe nza
kuyisubiramo mu buryo bugezweho, nyikora nk’indirimbo ya 'live recording', kugira
ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu mu buryo bwimbitse.”
Yakomeje asobanura ko Golgotha ari indirimbo yibutsa
umuntu ko yababariwe, kandi ko imbabazi yahawe zavuye mu kumenwa kw’amaraso
y’Umukiza Yesu Kristo, bityo bikamusaba guhora yibuka urukundo rw’Imana
rwamugejeje ku gakiza.
Mu bijyanye n’umusaruro w’amajwi n’amashusho, Didier
yavuze ko bahisemo uburyo bwa live recording, aho amajwi n’amashusho byafatiwe
icyarimwe. Yasobanuye ko byasabye imyitozo myinshi n’ubwitange bukomeye, aho
hibanzwe cyane ku bwiza bw’amajwi n’umuziki, kuruta gutanga amafaranga menshi,
kugira ngo umushinga ugende neza.
Yavuze kandi ko iki gikorwa cyakurikiranywe
n’ibitekerezo bitandukanye, bamwe bagaragaza ko yari yaratinze gutangira gukora
umuziki wa live recording, ariko we akavuga ko buri kintu kigira igihe cyacyo.
Yemeje ko hari izindi ndirimbo nshya ari
gutegura ndetse na album iri mu myiteguro, nubwo ataratangaza igihe
izasohokera. Yanatangaje kandi ko afite umushinga yise “Open Spirit Worship
Session”, aho ahurira n’abandi baririmbyi, cyane cyane abatari bazwi cyane,
bakifatanya mu kuramya no guhimbaza Imana.
