Didier Gomez Da Rosa wahoze atoza Rayon Sports ari na we uheruka kuyihesha igikombe cya shampiyona, ubu ni umunyamuryango w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, nyuma y’aho yiguriyr ikarita y’amafaranga y’u Rwanda 150.000 nk’umufana kandi w’umunyamuryango wa Rayon Sports.
Didier Gomez Da Rosa avuga ko akunda u Rwanda, agakunda bidasanzwe ikipe ya Rayon Sports
Uyu mufaransa wasezeye ku mirimo ye nk’umutoza wa Rayon Sports kuwa 13 Mutarama 2014, agahita yerekeza mu ikipe ya Coton Sports Garoua yo muri Cameroun, yasize avuze ko ari umureyo (Umu Rayon), kandi ko azakomeza kuyifasha mu bishoboka byose.
Ikarita ya Didier Gomez Da Rosa nk'Inkore muri Rayon Sports
Ni muri urwo rwego, umusanzu we mu gushakisha umutoza ugomba gutoza iyi kipe ya The Blues yo mu Rwanda, yawutanze ayirangira umutoza ukomoka mu Bufaransa watoje ikipe nka Red Star Football Club mu mwaka w’2009, ubu akaba ari umutoza mu ikipe ya FC Versailles ikina mu cyiciro cya mbere cy’abatarabigize umwuga.
David Giguet ushobora guhabwa akazi muri Rayon Sports nk'uko Gomez abyifuza
Mu butumwa yageneye abafana n’abayobozi ba Rayon Sports, Didier Gomes Da Rosa yagize ati: “Mwiriwe Abafanas. I hope our leaders will choose my best friend David Giguet, an excellent coach. I am sure, with him, our beloved Gikundiro will become more great. I am sure he is the man of situation, who will be able to win the league. I support him with all my heart, not because he is like a brother but he is the coach that we need. You will love him much.”
Bishaka kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda ngo: “Mwiriwe Abafana. Ndizera ko abayobozi bacu bazahitamo inshuti yanjya David Giguet, umutoza ukomeye. Nizeye ko hamwe na we, Gikundiro dukunda izaba ikipe ikomeye cyane. Nzi neza ko ari umugabo uzi kwihangana, uzaba ashoboye gutwara ibikombe bya shampiyona. Ndamushyigikiye n’umutima wanjye wose, atari uko ari nk’umuvandimwe wanjye, ahubwo kubera ko ari we mutoza dukeneye. Muzamukunda cyane.”
David Giguet na Alain Mboma muri Red Star FC yo mu Bufaransa
Uyu mutoza David Giguet nta bigwi bizwi afite, ndetse yatoje amakipe yo mu byiciro byo hasi, aho ikipe ikomeye yatoje ari Red Star yo mu cyiciro cya 3, yatoje mu mwaka w’2009, gusa ibi bikaba bitaba imbogamizi, kuko na Gomez wahesheje igikombe Rayon Sports nta bigwi yari afite mu Bufaransa.
David Giguet yagiriye ibihe byiza muri Red Star, aho yanaherewe akazina k'akabyiniriro ka "Le Sauveur" bivuga "Umucunguzi".
Ikipe ya Rayon Sports yashyize umwanya w’umutoza ku isoko muri Kamena uyu mwaka, aho kugeza ubu abamaze kohereza inyandiko zisaba akazi ari 12, barimo na David Giguet, kugasaba bikaba bizarangira kuwa 25 Kamena 2015.
Urutonde n'ibisobanuro ku batoza basabye akazi muri Rayon Sports:
Rayon Sports imaze hafi amezi 2 idafite umutoza mukuru, nyuma yo guhagarikwa kwa Luc Eymael, wahise asesa amasezerano ye, ubu akaba yarerekeje mu ikipe ya JS de Kairouan, iyi kipe y’i Nyanza ikaba ifitwe n’umutoza wungirije Billy Mbusa Kombi ufatanya n’umuyobozi ushinzwe Tekiniki Thierry Hitimana.