Diddy yakubise mugenzi we muri gereza ahita afungwa byihariye

Imyidagaduro - 24/07/2026 5:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Diddy yakubise mugenzi we muri gereza ahita afungwa byihariye

Umuraperi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs bivugwa ko yarwanye na mugenzi we bafunganywe muri gereza ya FCI Fort Dix, muri New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru avuga ko aba bagabo babanje guterana amagambo nyuma y’uko uwo bafunganye  atutse Diddy, maze ibintu bikaza gufata indi ntera. Bombi batangiye gusunikana no guterana amakofe, mbere y’uko abakozi ba gereza bahagoboka bakabatandukanya.

Amakuru dukesha tmz  avuga ko Diddy “yashoboye kwihagararaho” muri iyo mirwano, ariko nyuma yaho yahise ajyanwa ahantu hafungirwa imfungwa ziri mu bihano byihariye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba akiri muri gereza yihariye, gusa bivugwa ko ashobora guhanwa mu buryo bwihariye bitewe n’ibyabaye.

Diddy biteganyijwe ko azafungurwa muri Gashyantare 2028, ariko iyi tariki ishobora guhinduka bitewe n’uko azitwara muri gereza ndetse n’amanota ashobora kubona kubera imyitwarire myiza.

Ubuyobozi bwa FCI Fort Dix n’Urwego rushinzwe imfungwa muri Amerika bavuze ko badashobora gutangaza amakuru ajyanye n’ibihano cyangwa imyitwarire y’imfungwa ku giti cyayo, kubera impamvu z’ibanga, n’umutekano.

Diddy yakubise mugenzi we muri gereza, ahita ajyanwa muri gereza yihariye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...