Nk’uko TMZ yabitangaje, Urwego rushinzwe amagereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Bureau of Prisons) rwavuguruye itariki Diddy agomba gufungurirwaho, ruyishyira ku wa 6 Gashyantare 2028, ivuye ku wa 2 Werurwe 2028.
Iri hinduka rije nyuma y’uko uyu muhanzi yimuriwe muri Gereza ya FCI Allenwood iherereye muri Leta ya Pennsylvania, avuye muri FCI Fort Dix yo muri New Jersey.
Iri yimurwa ryakurikiye ibibazo by’imyitwarire bivugwa ko byabereye muri gereza yari afungiyemo, birimo gushyamirana n’abandi bafungwa ndetse no gukoresha telefoni zigendanwa mu buryo butemewe. Ibyo bibazo bivugwa ko byanatumye ajyanwa mu kato.
Diddy, w’imyaka 56, ari kurangiza igihano cy’amezi 50 yakatiwe mu mwaka wa 2025, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri bifitanye isano no gutegura ingendo zo kwambukiranya imipaka hagamijwe ibikorwa by’uburaya.
Gusa, urukiko rwamugize umwere ku bindi byaha bikomeye yari akurikiranyweho birimo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no kugira uruhare mu mugambi w’ubugizi bwa nabi bwateguwe n’itsinda.
Nubwo itariki nshya iteganyijweho ko azafungurirwa iri imbere y’iyo yari isanzweho, Diddy aracyafunzwe kandi ategereje kurangiza igihano yakatiwe.


Diddy yagabanyirijwe igihe yari asigaje muri gereza
