Howard, wahoze akora aka kazi ariko ubu akaba ari umunyeshuri wiga ibijyanye n’amategeko, yatanze ikirego cyavuguruwe kirimo amafoto avuga ko agaragaza uko yajyanwaga mu ndege ndetse agacumbikishwa muri hoteli mu gihe cy’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina by’igihe kirekire avuga ko yategurirwaga. Amafoto yashyizwe mu nyandiko z’urukiko zabonywe na TMZ.
Howard avuga ko ifoto ya mbere yafashwe ku wa 16 Ukuboza 2016, ikaba igaragaza aho yari yicaye mu ndege. Mu rubanza rw’inshinjabyaha rwa Diddy, abashinjacyaha bari baragaragaje ko Diddy yajyaga akoresha abagabo bakora imibonano mpuzabitsina yishyurwa, akabajyana mu bice bitandukanye by’Amerika kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina na Cassie, mu gihe we yabaga ahari.
Ifoto ya kabiri, bivugwa ko yafashwe ku wa 18 Ukuboza 2016, igaragaza imbere mu cyumba cya hoteli y’akataraboneka i Miami Beach.
Muri icyo cyumba hagaragara bimwe mu bikoresho by’umuntu ku buriri, ariko nta mavuta ya baby oil, amavuta yo kwisiga akoreshwa mu mibonano mpuzabitsina cyangwa ibikinisho by’imibonano mpuzabitsina bigaragara muri iyo foto.
Ifoto ya nyuma igaragaza koridoro yo muri hoteli iri i Miami.
Howard avuga ko ikirego cye gishingiye ku byo yise “gukoreshwa no gucuruzwa mu buryo bwa gahunda” hagati ya 2009 na 2019. Avuga ko yajyaga ahabwa akazi ko gukora imibonano mpuzabitsina na Cassie mu byumba bya hoteli, Diddy ahari.
Muri uru rubanza, Howard arasaba indishyi zibarirwa muri miliyoni icumi z’amadolari.
Diddy na Cassie bombi bahakanye ibyo bashinjwa.
Cassie na we yagaragaje ubutumwa Howard yamwoherereje nyuma y’uko atangiye kuvuga ku byo ashinja Diddy. Yavuze ko Howard yari yamushyigikiye mbere, ariko ko nyuma yaje guhindura imyitwarire amaze kumenya ko Diddy yagiranye na Cassie ubwumvikane bw’urubanza.
Muri Nyakanga 2026, umucamanza wari uyoboye uru rubanza yatesheje agaciro ibirego byose Howard yari areze Cassie, ariko amwemerera kuvugurura ikirego cye kugira ngo agerageze kongera kugaragaza ibimenyetso bishobora gutuma urubanza rukomeza.
Cassie yongeye gusaba urukiko gutesha agaciro ikirego cya Howard, avuga ko yari yarahawe igihe gihagije cyo gutanga ibirego bifite ishingiro.
Ubu haracyategerejwe kurebwa niba ayo mafoto mashya azagira icyo ahindura ku cyemezo cy’urukiko, nubwo mu rubanza rwa Diddy habonetse ibindi bimenyetso byagaragaye nk’ibifite uburemere kurusha ayo mafoto.



Diddy na Cassie bongeye gushyirwa mu majwi n’uwavuze ko afite amafoto y’ibimenyetso
