Diamond yimaze agahinda kugera abafana batashye

Imyidagaduro - 31/10/2026 9:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Diamond yimaze agahinda kugera abafana batashye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu kuri Logogo Cricket Oval, Ku wa 29 Kanama 202 nibwo Diamond Platnumz na The Ben bahataramiye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 imaze’.

Diamond Platnumz wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo, yahawe umwanya udasanzwe ndetse aba ariwe muhanzi wa nyuma ufunga igitaramo nk’uko nubundi byari byitezwe.

Diamond Platnumz yageze ku rubyiniro saa saba n’igice zishyira saa muanani hanyuma ava ku rubyiniro mu masaha ya saa kumi zo mu rukereraku isaha ya Kampala Uganda.

N’ubwo yaririmbye icyo gihe cyose, nta byuma bamuzimirijeho cyangwa se ngo bamusabe kuva ku rubyiniro kuko mu gihugu cya Uganda hataba amasaha byumwihariko ayo guhagarika ibikorwa by’imyadagaduro.

Kubwo kwishyura no kwizana yahawe, Diamond Platnumz yaririmbye igihe kirekire kugeza ubwo bamwe mu bantu bari bitabiriye igitaramo batangiye kugenda urusorongo ntawe ugishije inama undi.

Indirimbo zose zikomeye za Diamond zaririmbwe ndetse n’imbyino z'izo ndirimbo zabyinywe.

Diamond Platnumz yimaze agahinda aririmbira abanya-Uganda igihe gihagije


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...