Ku
wa 06 Mata 2025 ni bwo amafoto ya Diamond, Bruce Melodie, Coach Gael, Kivumbi King
yagiye hanze byemezwa ko bari mu mushinga w’indirimbo ndetse nyuma gato bongera
guhura bafata amashusho y’iyi ndirimbo yabo. Icyo gihe hari nyuma y’ibirori by’isabukuru
ya manager wa Diamond Platnumz.
Ku
rundi ruhande, The Ben amaze iminsi ajya mu gihugu cya Tanzania guhura na
Diamond mu mushinga w’indirimbo barimo gukorana ndetse banahuriye mu gihugu cya Uganda
baririmbana mu gitaramo cyari cyatumiwemo Diamond Platnumz.
Mu
gihe abantu benshi bari biteze ko indirimbo zikurikira Diamond azaba ashyira
hanze izo yakoraye n’abahanzi bo mu Rwanda, uyu mugabo uri mu bafite izina rikomeye
muri Afurika yabanje gushyira hanze iyo yakoranye na Bien Aime bise ‘Katam’.
Nyamara
n’ubwo yashyize hanze iyo ndirimbo, amakuru ahamya ko n’izo ndirimbo ebyiri
yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda nazo zigomba kujya hanze mu minsi ya vuba
kuko zose zagenwe ko zizajya hanze muri iyi mpeshyi.
Mu
gihe cy’impeshyi nibwo abahanzi benshi bashyira hanze indirimbo nyinshi kugira ngo
abantu babone umwanya wo kuzumva muri cya gihe benshi baba bari mu biruko kandi
nyuma y’impeshyi ho gato nibwo ibihembo byinshi bitangwa bityo bifasha umuhanzi
witwaye neza mu mpeshyi kwegukana ibihembo.
Bien Aime wakoranye na Diamond ni umwe mu bahanzi beza muri Afurika y’Iburasirazuba akaba yaramamaye cyane mu itsinda rya Sauti Sol ryaciye ibintu igihe kirekire.
Bien Aime ni umwe mu bahanzi beza muri Kenya byumwihariko akaba yaramenyekanye mu itsinda rya Sauti Sol
Diamond Platnumz yabanje gushyira hanze indirimbo yakoranye na Bien Aime mbere y'iyo yakoranye na The Ben na Bruce Melodie
The Ben na Bruce Melodie bafitaye indirimbo na Diamond Platnumz
Reba indirimbo Katam ya Diamond na Bien Aime