Diamond yemeje ko afitanye indirimbo nshya na The Ben izasohoka isaha n’isaha

Imyidagaduro - 30/10/2026 1:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Diamond yemeje ko afitanye indirimbo nshya na The Ben izasohoka isaha n’isaha

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko agiye gushyira hanze indi ndirimbo yakoranye n’Umunyarwanda The Ben, nyuma y’imyaka hafi itanu aba bahanzi bakoranye indirimbo ‘Why’ yamenyekanye cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Diamond yabitangaje ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda, aho yari yitabiriye ibikorwa byo kwizihiza imyaka 10 y’ibitaramo bya Comedy Store Uganda, bitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi.

Ubwo yabazwaga niba koko afitanye indirimbo nshya na The Ben, Diamond yasubije mu magambo make agira ati: “Vuba cyane!”, agaragaza ko abakunzi babo batazategereza igihe kirekire kugira ngo bumve uyu mushinga mushya.

Iyi nkuru yongeye gukurura amatsiko y’abakunzi b’aba bahanzi, cyane ko indirimbo yabo ya mbere yatumye umubano wabo urushaho kumenyekana mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Diamond Platnumz na The Ben basanzwe bafitanye ubucuti bukomeye, burenze kuba abahanzi bahuriye mu ndirimbo imwe. Bombi bagiye bagaragaza ko bubahana, bashyigikirana kandi bishimira imikoranire yabo.

Indirimbo ‘Why’ ni yo yabaye intangiriro ikomeye y’imikoranire yabo. Yasohotse ku wa 2 Mutarama 2022, amajwi yayo akurikirwa n’amashusho yasohotse ku wa 4 Mutarama 2022.

Muri iyi ndirimbo, The Ben aririmba mu Cyongereza, mu gihe Diamond avangamo Icyongereza n’Igiswayile. Igaruka ku rukundo rw’umusore usezeranya umukunzi we ko azakora ibishoboka byose kugira ngo urukundo rwabo rurambe.

Aba bahanzi kandi bagiye bahurira ku rubyiniro mu bitaramo bikomeye. Mu Ukwakira 2023, baririmbiye hamwe muri Trace Awards yabereye muri BK Arena i Kigali. Banongeye kugaragara mu bitaramo byabereye muri Uganda mu 2025.

Mu Kanama 2026, Diamond yongeye kugaragaza ko afata The Ben nk’umuvandimwe we, ndetse avuga ko yifuzaga ko bajyana ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye i Kigali, ariko ntibyakunze kubera izindi gahunda The Ben yari afite muri Uganda.

The Ben, amazina ye nyakuri akaba ari Mugisha Benjamin, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bubaka izina mu muziki nyarwanda. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo ‘Vazi’, ‘Suko’, ‘Ndaje’, ‘Wigenda’, ‘Amaso Ku Maso’, ‘Ni Forever’, ‘Ese Ni Byo’ na ‘Urarenze’.

Yanakoranye n’abandi bahanzi bo mu karere no hanze yako, mu ndirimbo zirimo ‘Binkolera’ yakoranye na Sheebah, ‘This Is Love’ yakoranye na Rema Namakula, ‘Lose Control’ yakoranye na Meddy ndetse na ‘Why’ yakoranye na Diamond Platnumz.

Mu bijyanye na album, The Ben afite izirimo ‘Amahirwe Ya Nyuma’, ‘Ko Nahindutse’ na ‘Plenty Love’. Iyi ya nyuma yayimurikira mu gitaramo cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, ikaba igizwe n’indirimbo 12 zirimo ‘Inkuta z’Umutima’, ‘My Name’ yakoranye na Kivumbi King, ‘True Love’, ‘Nana’, ‘Icyizere’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Baby’ yakoranye na Marioo na ‘Ni Forever’.

Ku ruhande rwa Diamond Platnumz, amazina ye nyakuri ni Naseeb Abdul Juma Issack. Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania no muri Afurika muri rusange, uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Number One’, ‘Jeje’, ‘Waah!’, ‘Yope Remix’, ‘African Beauty’, ‘Inama’ na ‘Komasava’.

Muri album amaze gushyira hanze harimo ‘Kamwambie’, ‘Lala Salama’, ‘A Boy From Tandale’ na ‘First Of All’.

Kongera gukorana kw’aba bahanzi ni indi ntambwe mu mikoranire yabo, ndetse bikaba bishobora kongera guhuza abakunzi b’umuziki bo mu Rwanda, Tanzania, Uganda no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Nubwo Diamond atatangaje izina ry’indirimbo nshya cyangwa itariki nyayo izasohokeraho, amagambo ye agaragaza ko itegerejwe mu gihe cya vuba.


Diamond yemeje ko afitanye indirimbo nshya na The Ben

‘Why’ yabaye intangiriro y’ubucuti bwabo




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...