Iki
gitaramo cyari igice cya gatatu cy’uru rugendo ruri guhuza Diamond n’abafana be
bo mu Bwongereza, nyuma y’ibindi bibiri byari bibaye i Birmingham ndetse no
kuri Royal Albert Hall i London ku wa 13 Kamena.
Iki
giheruka i London cyari cyitabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare barimo Tiwa Savage,
Patoranking na Flavour, ndetse cyitabirwa n’imbaga y’abafana buzuye inyubako,
bifuza kureba Diamond mu buryo bwa live.
Mu
gitaramo cyo kuri Manchester Academy, Diamond yaririmbye indirimbo ze zakunzwe
cyane nka Zuwena, Jeje, Number One na Yatapita, ariko by’umwihariko yagaragaje
ko atigeze yibagirwa ubufatanye bwe na The Ben, ubwo yahitamo kuririmba
indirimbo yabo “Why”, yakunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba no hanze
yayo.
Iyo
ndirimbo, nk’uko byemezwa n’abari aho, yatumye abafana benshi bafatanya na
Diamond kuyiririmba ijambo ku rindi, byongera kugaragaza uburemere bw’uyu
murage w’ubuhanzi bw’abahanzi bombi.
Amashusho
y’iki gitaramo yakwirakwijwe cyane kuri YouTube na TikTok, agaragaza uburyo
abafana bari bishimye, baririmbana na Diamond, banasakaza ibihe
by’akataraboneka baboneye muri iki gitaramo.
Abahanzi
nka Tiwa Savage na Patoranking, bari bamushyigikiye i London, bongeye
kwifatanya nawe no muri Manchester, bituma igitaramo kirushaho gususurutsa
abantu.
Nk’uko
bigaragara ku rubuga rwa JamBase, Diamond arasoza uru rugendo rw’ibitaramo byo
mu Bwongereza kuri SWG3 i Glasgow ku wa 15 Kamena 2025, mbere yo gukomereza mu
bindi bihugu by’i Burayi. Ni urugendo rugamije kwagura imbibi z’umuziki we,
akorana n’abandi bahanzi bakomeye, kandi akabikora mu buryo bw’umwimerere (live
music).
Indirimbo
“Why” yabaye intangiriro y’ubushuti bwa The Ben na Diamond, ndetse amakuru
yizewe yemeza ko bari kwitegura gushyira hanze indirimbo ya kabiri bahuriyeho,
izashimangira ubufatanye bwabo mu rugendo mpuzamahanga rwa muzika.
Diamond
akomeje kwiyubakira izina rikomeye ku ruhando rw’umuziki mpuzamahanga, abikesha
imbaraga ashyira mu bitaramo, ubufatanye n’abandi bahanzi n’uburyo ahuza umuco
wa Afurika n’umuziki w’isi yose.
Ku
wa 14 Kamena 2025, Mu gitaramo gikoeye yakoreye i Manchester, Diamond
yaririmbye indirimbo ‘Why’ yakoranye na The Ben
Umuririmbyi Diamond yahawe igihembo cy'umuhanzi wujuje Royal Albert Hall
KANDA
HANO UBASHE KUREBA UBWO DIAMOND YARIRIMBAGA INDIRIMBO ‘WHY’ YAKORANYE NA THE
BEN