Uku
guhura kw’abo bombi i Zanzibar kwabaye ishusho nziza y’ubucuti n’imikoranire
igenda irushaho gukomera hagati y’aba bahanzi bombi.
Ni
nyuma yo guhurira ku ndirimbo ‘Pom Pom’, yanaririmbyemo umuhanzi Joel Brown.
Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, by’umwihariko ku mbuga
nkoranyambaga, kuri Radiyo na Televiziyo zitandukanye zo mu karere. Ubu, imaze
kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 5 ku rubuga rwa Youtube.
Amashusho
yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Diamond Platnumz na Bruce Melodie
bari kumwe mu mwanya wuje ituze n’ibyishimo, bari kumwe kandi n’abandi barimo
Romy Jons, bigaragara ko uku guhura, kwari kugamije kuganira no gusangira
ibitekerezo byagutse ku rugendo rw’umuziki.
Ku
ruhande rwa Bruce Melodie, uku kwakirwa i Zanzibar gufatwa nk’ikimenyetso
gikomeye cy’uko umuziki nyarwanda ukomeje kwinjira ku rwego mpuzamahanga, cyane
cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho Diamond Platnumz afatwa nk’umwe
mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’umuziki w’iki gihe.
Si
ubwa mbere Bruce Melodie ahurira n’abahanzi bakomeye bo hanze y’u Rwanda, ariko
guhura na Diamond Platnumz mu buryo bweruye nk’ubu, nyuma y’indirimbo
bahuriyeho, byongeye gushimangira icyizere cy’abakunzi b’umuziki ko hashobora
kuba hari indi mishinga mishya iri gutegurwa mu ibanga.
Nubwo
nta byinshi byatangajwe ku mugaragaro ku byaganiriweho muri iri joro ryabereye
i Zanzibar, benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bemeza ko iyi mihurire
ishobora kuba intangiriro y’indi mikoranire mishya izahuza u Rwanda na Tanzania
mu muziki.
Ihuriro
rya Diamond Platnumz na Bruce Melodie rikomeje gufatwa nk’intambwe ikomeye mu
gukomeza kuzamura izina ry’umuziki wo muri aka karere ku ruhando mpuzamahanga.
Ndetse, ryakuyeho amakuru yari amaze iminsi asakaye avuga ko Diamond yanze
guhura na Bruce Melodie.
Bruce
Melodie azava i Zanzibar agaruka i Kigali, aho agomba gutangira gutegura
urugendo azagirira mu gihugu cya Uganda, agamije gukomeza kumenyekanisha
indirimbo “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na Joel Brown wo muri
Nigeria.
Ni
ubwa mbere Bruce Melodie akoranye indirimbo na Diamond. Ariko si ubwa mbere
Diamond akoranye indirimbo n’umuhanzi nyarwanda, kuko yakoranye ‘Why’ na
Diamond, anakorana na ‘Sinakwibagiwe’ na Mico The Best ukora injyana ya
Afrobeat.
Bruce Melodie yakiriwe i Zanzibar na Diamond Platnumz nyuma yo guhurira ku ndirimbo ‘Pom Pom
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘POM POM’
