Diamond wari kugera i Kigali mu gitondo yahageze ku mugoroba – VIDEO

Imyidagaduro - 28/08/2026 6:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Diamond wari kugera i Kigali mu gitondo yahageze ku mugoroba – VIDEO

Diamond Platnumz yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye igitaramo “Diamond Experience” kizabera muri Parking ya BK Arena.

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Bongo Flava muri Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz, yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye igitaramo gikomeye yise “Diamond Experience”.

Yageze i Kigali ari kumwe n’ababyinnyi be, abamucurangira, ushinzwe amajwi y’ibyuma, abanyamakuru, Dj we wihariye ndetse n’abandi bamufasha kunoza akazi ke ka buri munsi.

Byari biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu masaha ya mu gitondo saa 08;30 ariko amasaha arahinduka bigera saa 10;30 ariko nabyo birahinduka bigera saa 02;30 nabyo birahinduka kugeza asohotse mu kibuga cy’indege saa 18;00.

Nta kindi kintu Diamond yavugiye ku kibuga cy’indege uretse kuza yinjira mu modoka ahita yerekeza aho agiye gucumbika.

Kuri uyu wa Gatandatu, araririmba mu gitaramo Diamond Platnumz Experience 2026 ku rubyiniro rumwe na Bruce Melodie, Ish Kevin, Nel Ngabo, Dj Ethania nawe wageze mu Rwanda none.

Diamond Platnumz yageze i Kigali

Reba amasusho ubwo Diamond yageraga i Kigali ku kibuga cy'indege





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...