Mu butumwa bwasangijwe kumbuga nkoranya mbaga, Diamond yavuze ko abantu bazaza gusura umwana we wavutse batagomba kuzana indabo gusa.
Mu buryo bw'uryenya yagize ati: "Babyeyi, ba marume na ba masenge, nimuza kudusura kwa muganga, mwibuke ko tutabyaye inzuki. Izo ndabo zirahagije, ahubwo nimuzane amafaranga."
Aya magambo yayavuze agaragaza ko amafaranga ashobora kuba impano ifasha umuryango wakiriye umwana mushya kurusha indabo, nubwo yabivuze mu buryo bwiganjemo urwenya.
Ubu butumwa bwahise bukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi batanzeho ibitekerezo bitandukanye, bavuga ko Diamond azi gusetsa no gutanga ubutumwa mu buryo budasanzwe.
Hari n'abavuzeko ibyo yavuze bifite ishingiro, bavuga ko impano y'amafaranga ishobora gufasha ababyeyi mu bintu byinshi byafasha umwana.
Diamond Platnumz n'umugore we Zuchu, baherutse kwibaruka imfura yabo uwo mwana akaba ari uwa gatanu wa Diamond Platnumz, mu gihe ari we wa mbere Zuchu yibaruka.



Diamond Platnumz yasabye abasura umwana we kutazana indabo gusa, ahubwo bakazana n'amafaranga
