Diamond Platnumz yakoreye muri Uganda ibyo aheruka gukorera Abanyarwanda

Imyidagaduro - 30/10/2026 9:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Diamond Platnumz yakoreye muri Uganda ibyo aheruka gukorera Abanyarwanda

Nyuma y’uko yaherukaga kuza mu Rwanda akamara amasaha n’amasaha yicaye mu kibuga cy’indege kandi ategerejwe n’abantu benshi, yongeye kubikorera muri Uganda ku kibuga cy’indege cya Entebbe nyuma ategerezwa amasaha n’amasaha.

Ibi yabikoze kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2026 ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe ariko aho guhita asohoka abanza kumara amasaha n’amasaha yicaye mu kibuga cy’indege.

The Ben wahageze saa 20;27, yari yamaze gusohoka saa 20;50 hanyuma arasohoka asaba ko yategereza Diamond Platnumz hanyuma bakajyana. Mu masaha ya saa 22;00 ni bwo aba bahanzi bose berekeje mu Mujyi i Kampala bavuye kuri Entebbe.

Nyuma y’igihe kirekire ategerejwe, Diamond yaje gusohoka yakirwa n’abantu benshi ariko harimo na bamwe bari bahisemo gukurikira The Ben wari wasohotse mu kibuga cy’indege ategerereje mugenzi we ku muryango.

Ibi Diamond yakoze byo kubanza gukererwa mu kibuga cy’indege, ni nk’ibyo yakoze ubwo aheruka kuza mu Rwanda kuko byari biteganyijwe ko agera i Kanombe saa 09;00 ariko asohoka mu kibuga cy'indege saa 15;30.

Ibi byose, Diamond Platnumz abikora kugira ngo ashyushye abantu mu mutwe hanyuma asohoka mu kibuga cy'indege amakuru ari yose ndetse n'abantu bafite amashyushyu menshi yo kumubona.

Diamond yasohotse mu kibuga cy'indege nyuma yo gutegerezwa amasaha menshi

REBA AMASHUSHO YA THE BEN NA DIAMOND UBWO BARI BAGEZE I KAMPALA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...