Aya makuru yatangajwe n'aba bombi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, bagaragaza ibyishimo byo kwakira umwana wabo.
Mbere y'uko yibaruka, Zuchu yari aherutse gusangiza abakunzi be amafoto agaragaza inda ye ikuze, ayaherekesha ubutumwa bugaragaza ko yiteguye kwakira uruhinja rwe rwa mbere.
Diamond Platnumz yavuze ko umuryango wabo wungutse umunyamuryango mushya, mu gihe Zuchu na we yagaragaje ko ubuzima bwe bwabonye indi ntego nyuma yo kuba umubyeyi.
Uku kwibaruka kuje nyuma y'igihe kitari kinini Zuchu atangaje ko yari yatandukanye na Diamond, ibintu byateje impaka n'agahinda mu bakunzi babo. Nyuma yaho, bombi bongeye kwiyunga bakomeza umubano wabo.
Diamond na Zuchu batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2021, mbere yo kubwemeza ku mugaragaro mu 2022. Mu mwaka wa 2025, Diamond yamusabye ko bazabana, nyuma baza gukora ubukwe mu ibanga.
Uyu ni umwana wa mbere wa Zuchu, mu gihe Diamond Platnumz we abaye ageze ku mwana wa gatanu. Mbere yari yarabyaranye abana na Zari The Boss Lady, Tanasha Donna na Hamisa Mobetto.


Abahanzi babiri bo muri Tanzania, Diamond Platnumz, n'umugore we Zuchu babarutse umwana wabo wa mbere, nyuma y'igihe gito bari batangaje ko bitegura kwagura umuryango


Diamond Platnumz na Zuchu bibarutse imfura yabo
