Diamond Platnumz ateganya gukora igikorwa cyihariye cyo
guhura n’abafana no gusangira na bo ku wa 29 Ukwakira 2026, muri Kampala
Marriott Hotel, aho The Ben ari mu bahanzi bazacyitabira.
Iki gikorwa cyateguwe na Comedy Store, kikaba kizatangira
saa mbiri z’ijoro, naho ifunguro rikuru rikazatangira saa tatu. Abifuza
kwitabira bazishyura kuva kuri miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda ku meza [Ni
hafi Miliyoni 1.8 Frw].
Uretse The Ben, muri iki gikorwa hazagaragaramo n’umucuranzi
w’umunya-Uganda Myko Ouma, umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Sheilah
Gashumba ndetse na DJ Lil Stunner, mu gihe hari n’abandi bahanzi n’abakora
imyidagaduro bazakitabira.
Ariko kuba The Ben ari mu bazahurira na Diamond muri iri
joro bifite umwihariko urenze kuba ari abahanzi bazaririmba hamwe. Ni igice cy’ubucuti
n’imikoranire bimaze imyaka bigaragara hagati y’aba bahanzi bombi.
Diamond
yifuje kuririmbana na The Ben i Kigali
Ubwo Diamond Platnumz aheruka mu Rwanda ku wa 29 Kanama
2026, yagaragaje ko yifuzaga ko The Ben bajyana ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye
muri Parking ya BK Arena.
Icyakora, icyo gihe The Ben ntiyabashije kwitabira icyo
gitaramo kuko yari afite ikindi gitaramo yari agomba kuririmbamo muri Uganda.
Ibi byatumye icyo gihe aba bahanzi badahurira ku rubyiniro
nk’uko Diamond yabyifuzaga, ariko byongeye kugaragaza uburyo uyu muhanzi wo
muri Tanzania afata The Ben nk’umwe mu bahanzi afitanye na bo umubano wihariye.
‘Why’
yabaye ikiraro hagati yabo
Umubano wa Diamond na The Ben ushingiye cyane ku ndirimbo
“Why” bahuriyemo, imwe mu ndirimbo zatumye amazina yabo arushaho kumenyekana
hamwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Diamond amaze igihe agaragaza ko iyi ndirimbo ayikunda
cyane, ndetse no mu bitaramo bitandukanye atumirwamo, hari ubwo ayiririmba
nubwo The Ben aba atari kumwe na we ku rubyiniro.
“Why” ni imwe mu ndirimbo zerekanye ko umuziki ushobora
guhuza abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye, ikaba yarafashije The Ben na
Diamond kurushaho kugera ku bakunzi b’umuziki bo mu Rwanda, Tanzania, Uganda no
mu bindi bice by’Akarere.
Bigeze
no gutembera mu ndege imwe
Imikoranire ya Diamond na The Ben ntabwo yagarukiye ku
ndirimbo gusa.
Mu 2025, aba bahanzi bombi bagendeye mu ndege imwe ubwo bari
berekeje mu gace ko muri Uganda, aho bari bafite igitaramo.
Kuba baragiye hamwe muri urwo rugendo byongeye kugaragaza
uburyo umubano wabo wagiye urenga ibyo kuba abahanzi babiri bahuriye mu
ndirimbo imwe, ugakomera binyuze mu bikorwa bitandukanye by’umuziki.
Ni umubano umaze igihe ugaragarira mu bikorwa, aho bombi
bagiye bahurira mu bitaramo, mu ngendo ndetse no mu bikorwa by’umuziki
byabereye mu bihugu bitandukanye.
Uganda
yabaye hamwe mu hantu bahuriye kenshi
The Ben na Diamond Platnumz ni bamwe mu bahanzi
b’abanyamahanga bafite izina rikomeye mu bakunzi b’umuziki wo muri Uganda.
Aba bombi baheruka gutaramira muri Uganda ku wa 25 Gicurasi
2025, ubwo bitabiraga igitaramo cyiswe “Coffee Marathon UG”. Muri icyo gitaramo
kandi hari bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Eddy Kenzo na Bebe
Cool.
Icyo gihe aba bahanzi bombi bakiriwe mu buryo bwihariye,
ndetse bagenerwa indege yabagejeje aho igitaramo cyagombaga kubera.
Uburyo bakiriwemo bwakuruye impaka mu bakurikira
imyidagaduro muri Uganda, bamwe bagaragaza ko abahanzi bo muri icyo gihugu
batigeze bakorerwa ibisa n’ibyo aba bahanzi mpuzamahanga bakorewe.
Nubwo izo mpaka zabayeho, igitaramo cyongeye kugaragaza
uburemere bw’amazina ya The Ben na Diamond mu isoko ry’umuziki wa Uganda.
Bagiye
kongera guhura, umuziki ukomeza kubahuza
Ubu Diamond agiye kongera kugaruka muri Uganda, aho
azahurira na The Ben mu gikorwa kitazaba ari igitaramo gisanzwe, ahubwo kizaba
cyiganjemo guhura n’abafana, gusangira na bo no kwishimana mu buryo bwihariye.
Ni ijoro rizahuza Tanzania, Rwanda na Uganda binyuze ku
bahanzi n’abandi bantu bazagira uruhare muri iki gikorwa.
Ku ruhande rwa Diamond, ni indi ntambwe mu gukomeza umubano
n’abakunzi be bo muri Uganda no mu Karere muri rusange. Ku ruhande rwa The Ben,
ni andi mahirwe yo kongera kugaragara ku ruhando rw’Akarere ari kumwe n’umwe mu
bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Nubwo aba bahanzi batabashije kuririmbana i Kigali ubwo
Diamond yaherukaga mu Rwanda, gahunda yo guhura muri Uganda ishobora kongera
kubashyira hamwe imbere y’abakunzi babo.
Kuva ku ndirimbo “Why”, kugendera mu ndege imwe, guhura mu
bitaramo bitandukanye no kugeza ku kongera kubonana muri Uganda, umubano wa
Diamond na The Ben umaze gufata isura irenze iy’abahanzi bahuriye mu ndirimbo
imwe.
Ni umubano wagiye ugaragara mu bikorwa, kandi buri uko bombi
bahuriye ahantu hatandukanye, ukongera kwibutsa abakunzi babo ko “Why” atari
indirimbo gusa, ahubwo yabaye kimwe mu byabahuza mu rugendo rw’umuziki wabo.

Diamond Platnumz na The Ben bagiye kongera guhurira muri Uganda, aho bombi bazagaragara mu gikorwa cyihariye kizabera muri Kampala Maku wa 29 Ukwakira 2026

Indirimbo “Why” ya Diamond Platnumz na The Ben yabaye imwe mu mishinga yabahuje cyane, ikomeza kubafasha gukundwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba

Diamond Platnumz na The Ben baheruka guhurira muri Uganda mu gitaramo cya “Coffee Marathon UG” cyo ku wa 25 Gicurasi 2025, aho bari kumwe n’abahanzi barimo Eddy Kenzo na Bebe Cool

Mu Ukwakira 2023, The Ben na Diamond bahuriye ku rubyiniro rwa BK Arena mu gitaramo cy'ibihembo bya Trace Awards

Muri 2025, The Ben na Diamond bongeye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye i Kampala muri Uganda
