Ibi bihembo bigamije guteza imbere abahanzi bakora umuziki muri Afurika, by’umwihariko mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Bizatangirwa mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, ku wa 15 Gicurasi 2022.
Mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 22
Werurwe 2022, ni bwo abategura ibi bihembo batangaje abahanzi bahatanye muri ibi
bihembo. Benshi muri bo bahatanye mu byiciro birenga bitatu, ndetse hagiye
hagaragazwa indirimbo zabafashije kwisanga muri ibi bihembo.
Butera Knowless uherutse gusohora
indirimbo ‘Bafana Bafana’ yakoranye na Bull Dogg na Fireman ahatanye mu byiciro
bitatu harimo icyiciro cy’umuhanzikazi mwiza [EAEA Best Female Artist],
icyiciro cy’umuhanzi ufite indirimbo nziza y’amashusho mu Rwanda [EAEA Best
Rwanda Music Video] n’icyiciro cy’umuhanzi w’umwaka [EAEA Artist of the Year].
Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika unitegura kwibaruka imfura ye n’umukunzi we Mimi, ahatanye mu
byiciro birimo icy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka [EAEA Artist of the year], icy’indirimbo
yakunzwe mu Rwanda [EAEA Best Hit Song Rwanda], icy’indirimbo yakunzwe mu
Burundi [EAEA Best Hit Song Burundi] n’icyiciro cy’indirimbo ifite amashusho
meza mu Rwanda [EAEA Best Rwanda Music Video].
Umuhanzikazi Ariel Wayz uherutse
gusohora Extended Play [EP}, ahatanye mu byiciro bibiri birimo icy’umuhanzikazi
w’umwaka wigaragaje [EAEA Discovery of the year –Female] n’icyiciro cy’indirimbo
yakunzwe mu Rwanda [EAEA Best Rwanda Hit Song] abicyesha indirimbo ye ‘Away’
yakoranye na Juno Kizigenza.
Bruce Melodie ahatanye mu byiciro
bitatu harimo icyiciro cy’indirimbo yakunzwe mu Rwanda [EAEA Rwanda Hit Song
x2], icy’indirimbo ifite amashusho meza [EAEA Best Rwanda Music Video] n’icy’umuhanzi
w’umwaka [AEA Artist of the Year].
Eddy Kenzo wo muri Uganda ahatanye mu
cyiciro EAEA Artist of the year ndetse n'icyiciro EAE Best Uganda Hit Song abicyesha
indirimbo ye yise 'Weekend'
Diamond ahatanye mu byiciro 11.
Ahatanye mu cyiciro EAEA Best Over all, icy’umuhanzi w’umunyafurika w’umwaka [African
Artist of the year] ndetse na EAEA Artits of the year [Tanzania], EAEA Best
Overall Artist Group n’icy’umuhanzi w’umwaka [EAEA Best Male Artist].
Uyu muhanzi kandi ahatanye mu cyiciro
EAEA Best International Colabo Hit ndetse n’icyiciro EAEA Best Bongo Hit Song abicyesha
indirimbo 'Iyo' yakoranye IYO Feat Focalistic, Mapara A Jazz & Ntosh Gazi.
Diamond anahatanye mu cyiciro EAEA
Best Dance Hit Song abicyesha indirimbo 'Unachezaje'. Indirimbo ‘Why’ aherutse
gukorana n’umuhanzi wo mu Rwanda ariko ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika, Mugisha Benjamin ‘The Ben’ yamufashije guhatana mu byiciro bibiri
muri ibi bihembo.
Ahatanye mu cyiciro EAEA Best East
Africa Collabo Hit Song ndetse EAEA Best Rwanda HIT Song abicyesha indirimbo
'Why' yakoranye na The Ben. Anahatanye mu cyiciro EAEA Best Dance HIT Song
abicyesha indirimbo 'Baikoko' yakoranye na Mbosso.
Umunya-Nigeria Davido ahatanye mu
byiciro EAEA People's Choice, Best African Music Video abicyesha indirimbo
'Champion Sound' yakoranye na Focalistic, EAEA Best Overall African, Artist of
the year, EAEA People's Choice na Best African Music Video abicyesha indirimbo
'Shapping Spree' yakoranye na Chris Brown na Young Thug.
Ibi bihembo bihatanyemo Otile Brown,
Rayvnanny, Zuchu, Nandy, Harmonize, Anne Kansiime, Jose Chameleone n'abandi
Davido wo muri Nigeria ahatanye mu
byiciro bitandatu

Diamond wo muri Tanzania ahatanye mu
byiciro 11
Meddy ahatanye mu byiciro bine muri
ibi bihembo bigamije gushyigikira abo muri EAC bakora umuziki

Bruce Melodie ahatanye mu byiciro
bitatu muri ibi bihembo bizatangwa muri Gicurasi 2022

Butera Knowless ahatanye mu byiciro
bitatu bigamije guteza imbere umuziki

Ariel Wayz ahatanye mu byiciro bibiri
mu bihembo ‘East Africa Arts Entertainment Awards’