Diamond, Chorale de Kigali, Israel Mbonyi "Ibitaramo 10 bizaherekeza 2022

Imyidagaduro - 12/12/2022 6:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Diamond, Chorale de Kigali, Israel Mbonyi "Ibitaramo 10 bizaherekeza 2022

Na none dore umwaka urashize kandi n'undi uratashye twongere twishime tunezerwe dushimire Imana Nyagasani ukiduhagaritse tukaba tugejeje aya magingo-Ni amwe mu magambo y’indirimbo ‘Bonne Anné’ ya Orchestre Impala.

Iyi ndirimbo yumvikana mu itangazamakuru cyane cyane mu mpera z’umwaka. Ahanini biturutse ku butumwa bukubiyemo bwo kwifuriza buri wese umwaka mushya muhire, gushimira Imana Nyagasani ikimurinze n’ibindi.

Uko iminsi ishira ishyira amezi mu mwaka ni na ko urangwa n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro n’ubuzima rusange.

Impala de Kigali bavuga ko kuba Imana ikurinze ukwiye kubyishimira. Hari aho baririmba bati “Ntacyo twatanze ngo dukunde turame abataragize ayo mahirwe nabo si ku bwabo kuko ntawanga kuramuka."

Uyu mwaka wa 2022 ugana ku musoza waranzwe n’ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro cyane cyane ibitaramo by’abahanzi na n’ubu bigikomeje.

InyaRwanda yakoze urutonde rw’ibitaramo 10 bikomeye bizafasha Abanyarwanda guherekeza umwaka wa 2022 binjira mu mwaka wa 2023.

Uru rutonde rugaragaraho abahanzi babiri bo muhanga bazataramira mu Rwanda. Ibindi bisigaye bizagaragaramo abo mu Rwanda gusa. Ariko hari n'abanyarwenya bo mu mahanga bazataramira i Kigali.

Hari amakuru ataremezwa neza avuga ko umunya-Nigeria Ayra Star uzwi mu ndirimbo ‘Rush’ ashobora gutaramira i Kigali, ku wa 30 Ukuboza 2022. 

1.Igitaramo cya Chorale de Kigali ku wa 16 Ukuboza 2022

Hasigaye iminsi ine gusa, ubundi abaririmbyi ba Chorale de Kigali bagakora mu muhogo bagafasha Abaturarwanda kwinjira mu byishimo bya Noheli.

Ni mu gitaramo gikomeye bise "Christmas Carols Concert" bamaze igihe bari gutegura. Cyahawe umwihariko, kuko kuri iyi nshuro abakunzi b’iyi korali bagize uruhare mu guhitamo indirimbo eshatu ku rutonde rw’izateguwe zizaririmbwa.

Kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Umwihariko ugaragara muri “Christmas Carols Concert " ya 2022 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw’imiririmbire ndetse no mu rwego rw’imirimo y’indi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri mu buryo ku gihe.

Ikindi ni uko amatike y’igitaramo yatangiye kugurishwa kare ugereranyije n’indi myaka yose yabanje.

Ikiguzi cy’uwaguze itike mbere y’igitaramo gitandukanye n’uzayigura ku munsi w’igitaramo. Kuri buri cyiciro cy’itike haziyongeraho 5,000 Frw ku munsi nyirizina.


Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga aherutse kuvuga ko iki gitaramo bakora buri mwaka kigiye kuba ku nshuro ya cyenda, cyatumye bashinga ibigwi, kandi gituma abantu babiyumvamo.

Ati “Ni igitaramo mu by’ukuri tumaze kugiraho uburambe ngirango twakoze na ‘Brand’ yacyo muri iki gihugu Chorale de Kigali n’iyo yagikoze bwa mbere mu mwaka wa 2013 murumva ko bigiye kuba hafi ku nshuro ya cyenda."

"Ni igitaramo cyiza, kiryoshye kiri mu ndirimbo zitandukanye zaryoshye cyangwa zashimishije abantu mu bihe bitandukanye by’amateka yabo."

Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular), 15,000 Frw muri VIP na 25,000 Frw muri VVIP.


2.Iserukiramuco ry’urwenya ‘Caravane du rire’ ku wa 15-16 Ukuboza 2022

Abanyarwenya b’inkorokoro mu gusetsa, ku wa 15-16 Ukuboza 2020 bazahurira mu iserukiramuco ry’urwenya ryiswe “Caravane du rire " rigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Biteganyijwe ko rizacurangamo itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya Symphony Band.

Iri serukiramuco rizabera mu Rwanda (Kigali), i Burundi (Bujumbura) no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Bukavu).

Rizabera kuri Mundi Center, ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022, aho hazakora abanyarwenya bavuga Ikinyarwanda n’abavuga Igifaransa. Ni mu gihe ku wa 16 Ukuboza 2022 hazakora abanyarwenya bavuga Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Ryatumiwemo abanyarwenya bakomeye barimo, ‘Tsi Tsi' wo muri Afurika y'Epfo, 'Herve', Fally Merci, 'Oga Bachelor' wo muri Kenya, 'Alais esongo', 'Michael Sengazi', 'Oualas', 'Prissy La Degameuse', 'Babu', 'Ismael Gasore' wo mu Burundi, 'Ulrich Takham' ndetse na 'Prince'.

Uretse aba banyarwenya hazaba kandi hari ibikorwa birimo nko gushushanya hifashishijwe amarangi, imikino ikorwa hifashishijwe ibipupe n’ibindi

Michaël Sengazi uri gutegura iri serukiramuco aherutse kubwira InyaRwanda ko aba banyarwenya bose bazataramira mu Rwanda.

Avuga ko umunsi w’abakoresha ururimi rw’Icyongereza nturangira, abanyarwenya bakoresha ururimi rw’Igifaransa bazahita bakomereza mu Burundi no muri Congo.

Ati “Abakoresha ururimi rw’Icyongereza bazataha, hanyuma abakoresha ururimi rw’Igifaransa bakomereze ahandi (Mu bindi bihugu). Mbese abanyarwenya b’abashyitsi bazakora mu Gifaransa bose bazakomereza mu Burundi no muri Congo."


3.Igitaramo cya Diamond i Kigali ku wa 23 Ukuboza 2022

‘One People Concert’ ni kimwe mu bitaramo bikomeye bitegerejwe mu mpera z’uyu mwaka cyatumiwemo umunya-Tanzania, Diamond Platnumz umaze kuba umuhanzi Mpuzamahanga.

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022 hasohotse amashusho yemeza ko ku wa 23 Ukuboza 2022 azataramira Abaturarwanda. Ni igitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol.

Mu ijwi rye, Diamond yabanje gusuhuza abanyarwanda, avuga ko ‘Tariki 23 Ukuboza 2022 nzaririmbira i Kigali mu gitaramo kizabera muri Bk Arena’.

Kwinjira ni 30,000 Frw muri VVIP, 15,000 Frw muri VIP na 5,000 Frw ahasanzwe-Aha ni mu gihe uguze itike mbere y'umunsi w'igitaramo.

Diamond kuva yakwinjira mu muziki, ntasiba mu bitangazamakuru yaba iby’i Kigali, iwabo muri Tanzania, muri Afurika nzima n’ahandi, ahanini biturutse ku nkuru z’urukundo, ibihembo n’amashimwe yegukanye, ibitangazamakuru yashinze n’ibindi.

Gukorana n’abandi bahanzi, imitungo yigwizaho, guhindurira ubuzima abandi, imyambarire ye, inganzo ye ishingiye ku njyana ya Bongo Flava n’ibindi- Bituma igikundiro cy’uyu mugabo wakuriye i Tandale cyaguka uko bukeye n’uko bwije.


Diamond yigeze kubwira Ikinyamakuru Grammy ko atangira umuziki umuryango we utiyumvishaga ko azagera ku rwego uyu munsi ariho, ariko binyuze mu gukora ibyo akunda, kudacika intege no kugira intego byamufashije kubaka uwo ari we uyu munsi.

Uyu muhanzi yavuze ko harushya intangiriro kuko indirimbo ye ya mbere n’ubwo atari nziza, ariko ni yo yatumye abona umujyanama amwishyurira album.

Ni inshuti y’akadasohoka ya Nyina, kuko impeta ya zahabu yamuhaye ari yo yagurishije abona amafaranga yo kwishyura iyo ndirimbo.

Yemera ko inzira y’umuziki we itari iharuye kuko byamufashe imyaka myinshi ‘yihiringa’ [Mu mvugo z’ubu], kugira ngo mu 2009 akore indirimbo yaciye inzira.

Agarutse i Kigali nyuma yo kuhakorera igitaramo gikomeye ku wa 17 Kanama 2019 cyaherekeje iserukiramuco ‘iwacu Muzika Festival’, cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro i Remera.

Muri iki gitaramo uyu muhanzi yaririmbye iminota 110, abyinisha inkumi z’i Kigali, ava ku rubyiniro abantu bakinyotewe.

Icyo gihe Diamond yataramiye i Kigali avuye mu gitaramo yakoreye mu Burundi, ku wa 16 Kanama 2019.

Mu 2017, uyu muhanzi yaririmbye i Kigali mu gitaramo cyiswe Rwanda Fiesta cyabereye i Nyamata, yahuriyemo n'itsinda Morgan Heritage ryo muri Jamaica.

Mu 2015, nabwo yemeje abanya-Kigali mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka. Muri uwo mwaka, yari kumwe na Zari babyaranye abana babiri.

Diamond agiye kuza i Kigali nyuma yo kugura indege ye bwite, kandi aherutse gukorana indirimbo ‘Why’ n’umuhanzi w’umunyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben].

Umwibuke mu ndirimbo nyinshi ze zabiciye nka ‘Tandale’, ‘Mbagala’, ‘The One’, ‘Number One', 'Yope Remix' na Innoss'B, 'Waah' na Koffi Olomide, 'Ntampata Wapi’ n’izindi nyinshi. 

4.Igitaramo cy’abaramyi batanu n’itsinda kizaba tariki 23 Ukuboza 2022

Abahanzi batanu b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’itsinda bategerejwe mu giterane cyiswe “Christmas Thanksgiving Worship’ kizafasha Abaturarwanda gushimira Imana yabarinze muri uyu mwaka wa 2022 uri kugana ku musozo.

Iki giterane kizaba ku wa 23 Ukuboza 2022 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri Radisson Blu&Kigali Convention Center, aho kwinjira ari ubuntu.

Cyateguwe n’Ihuriro Irere Family Network. Jackie M Nirere ufatanya n’umugabo we James uyobora Iri huriro bavuga ko bateguye iki giterane bagendeye ku nsanganyamatsiko iri muri Zaburi 103:2 ivuga ngo Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.

Bibukije buri muntu wese, umuryango, itorero n’igihugu ko hari impamvu nyinshi zo gushima Imana. Bati “Ku giti cyawe nawe ufite impamvu yo gushima."

Kizaririmbamo Aime Uwimana wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Muririmbire Uwiteka’, Arsene Tuyi wari amaze iminsi atagaragara mu bitaramo byagutse, Christian Irimbere wamenyekanye binyuze mu bihangano birimo nka ‘Ndi hano’;

Chryso Ndasingwa uherutse gushyira hanze Ep yise ‘Wahozeho’, True Promises izwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘‘My Lord Jehovah’’, ‘‘Mana yacu " na Rene Patrick, umwe mu bahanzi b’indirimbo ziha ikuzo Imana bazwi cyane mu ndirimbo nka "Arankunda", "Ni byiza" n’izindi. 


5.Igitaramo cya Vestine na Dorcas ku wa 24 Ukuboza 2022

Itsinda ry’abaririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bari mu myiteguro yo gukora igitaramo “Nahawe ijambo Album Launch Concert."

Iki gitaramo kizaba ku wa 24 Ukuboza 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni cyo gitaramo cya mbere aba bakobwa bagiye gukora kuva mu myaka ibiri ishize binjiye mu muziki.

Iri tsinda ryamamaye mu gihe gito binyuze mu ndirimbo bakoze zirimo nka ‘Nahawe ijambo’ bitiriye album ya mbere bazanamurika muri iki gitaramo, ‘Adonai’, ‘Si Bayali’, ‘Ibuye’ n’izindi zitandukanye.

Umunyamakuru Murindahabi Irénée ufasha aba bakobwa mu muziki aherutse kubwira InyaRwanda ko ubwo Vestine na Dorcas baheruka mu biruhuko by’ishuri bakoze imyiteguro, bityo ko itariki y’igitaramo izagera biteguye.

Vestine na Dorcas bazahurira ku rubyiniro na Prosper Nkomezi ndetse na Gisubizo Ministries, aho kwinjira ari uguhera saa kumi z'amanywa.

Prosper Nkomezi uririmba indirimbo zihimbaza Imana uzaririmba muri iki gitaramo, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Sinzahwema’ bamwe bita ‘Amamara’.

Ni umwana wa gatandatu mu bana icyenda bavukana. Yavukiye kandi akurira mu muryango ukijijwe kuko Se umubyara ni Pasiteri. 

Umwaka wa 2014, ni wo wafunguye urugendo rw’umuziki w’uyu musore, kuko ari bwo yatangiye guhanga.

Gisubizo Ministires ni umuryango wa Gikirisitu. Ku wa 10 Nyakanga 2022, bakoze igitaramo gikomeye bise “Worship Legacy Concert Season 3 " bamurikiyemo album yabo ya gatatu.

Igitaramo nk’iki bagiherukaga mu 2018 na 2019. Ndetse, babifatiramo amashusho y’indirimbo zabo zigenda zisohoka buhoro buhoro.

Gisubizo Ministries izwi mu ndirimbo zirimo ‘Amfitiye byinshi’, ‘Mana urera’, ‘Ndaguhetse ku mugongo’, ‘Narababariwe’ n’izindi. 

6. Igitaramo cya Jesca Mucyowera ku wa 23 Ukuboza 2022

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera aritegura gukora igitaramo cyo kwizihiza Noheli, kizaba ku wa 23 Ukuboza 2022.

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo 'Yesu Arashoboye' azakorera iki gitaramo kuri EPR Gikondo-Karugira.

Uyu mugore akunze kuririmba imbaraga z'Imana nyuma yo kuzibona mu bihe bitandukanye no mu buzima bwe nk'uko abyivugira.

Yamamaye muri Injili Bora iri mu makorali akomeye mu gihugu. Hashize imyaka ibiri gusa kuva atangiye kuririmba ku giti cye aho amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo izikunzwe cyane nka: "Yesu Arashoboye", "Jehovah Adonai" n’izindi.

Mucyowera ni umukristo muri EPR/ Gikondo (Niho azakorera igitaramo). Kuririmba si ibya none ahubwo abirambyemo dore ko yabitangiye akiri umwana muto.


7.Igitaramo cya Israel Mbonyi kizaba kuri Noheli ya 2022

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo cye i Kigali, kizafasha Abanyarwanda n’abandi kwinjira neza mu byishimo bya Noheli basoza umwaka wa 2022.

Ni nyuma y’imyaka itanu yari ishize abakunzi b’umuziki we n’abandi bamusaba igitaramo cye bwite.

Aherutse kubwira InyaRwanda ko muri iki gitaramo azafatanya n’abandi bahanzi ubu bakiri mu biganiro, bakaba bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzi avuga ko iki gitaramo yagishyize ku munsi wa Noheli, kugira ngo azafatanye n’Abanyarwanda gusoza neza umwaka.

Yagize ati “Numvise ari wo mwanya mwiza kugira ngo abantu basoze neza umwaka, bishimye bameze neza ku mutima, duhimbaza Imana."

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Umukunzi’, ‘Icyambu’ n’izindi avuga ko yagombaga gukora iki gitaramo mu kwezi kwa munani (Kanama 2022) abisubika ku munota wa nyuma.

Ati “Mu kwa munani twari dufite impungege zo kutabona aho gukorera kandi igihe cyari cyatujyanye bituma duhindura."

Uyu muramyi agiye gukora iki gitaramo anitegura uruhererekane rw'ibitaramo byiswe "Icyambu Tour" bizabera mu gihugu cya Australia mu 2023 mu Mijyi irimo Brisbane, Sydney, Perth, Melbourne na Adelaide.


8.Igitaramo cya Demarco ku wa 29 Ukuboza 2022

Umuririmbyi w’umunya-Jamaica, Collin Demar Edwards [Demarco] ategerejwe i Kigali mu gitaramo cye cya mbere cyiswe “Dutty December " azakora ku wa 29 Ukuboza 2022 muri BK Arena.

Mu 2018, uyu muririmbyi uzwi mu ndirimbo nka Backaz yo mu 2016, 'No Wahala' yo mu 2017 yataramiye mu gihugu cya Kenya atanga ibyishimo. Icyo gihe hari gahunda yo kuza i Kigali ariko nyuma y'igihe gito Isi yahise yinjira mu bihe by'icyorezo cya Covid-19.

Patrick Lipscombe Musoni uri mu bari gutegura iki gitaramo aherutse kubwira InyaRwanda ko Demarco ‘yiteguye gutaramira Abanyarwanda’.

Ati “Afite amatsiko yo kuza mu Rwanda. Yiteguye gucuranga no guhura n’Abanyarwanda. Ni ubwa mbere azaba aje nk’uko wabivuze. Yiteguye kuza kureba abafana be bo mu Rwanda."


Demarco asanzwe ari Producer, umwanditsi w’indirimbo unatunganya amashusho yazo. Arazwi cyane kuva ku ndirimbo zirimo nka “Fallen Soldiers ", “Love My Life ", “No Wahala " yakoranye na Akon, Runtown n’izindi.

Yandikiye indirimbo abarimo Rihanna, Bounty Killer n’abandi. Muri Mutarama 2022, yabwiye ikinyamakuru Formidable ko afite intego y’uko uyu mwaka uzamusiga ahagaze neza mu muziki, yaba mu gushyira hanze indirimbo, gukora ibitaramo n’ibindi.

Uyu mugabo yavukiye mu gace ka Portmore, aho ku myaka 15 yari yatangiye kuririmba mu tubyiniro. Agejeje imyaka 16 yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yigiye ibijyanye no gutunganya indirimbo cyane cyane izubakiye ku mudiho wa Hip Hop na Dancehall akora muri iki gihe.

Amaze gutaramira mu bihugu birimo nka Ghana, Uganda, Kenya, Zimbabwe, Tanzania, Guinea n’ibindi.


9.Igitaramo ‘CrossOver’ kizaba ku wa 31 Ukuboza 2022

Itorero Zion Temple riyobowe na Apôtre Dr. Paul Gitwaza riherutse gutangaza igitaramo cy'ububutse kizaba ku wa 31 Ukuboza 2022 muri BK Arena bise "Cross Over" kizabera muri BK Arena.

Bagisobanura nk'igitaramo kidasanzwe. Ndetse mu ijwi ry’Intumwa y’Imana Gitwaza agira ati “Iki ni cyo gihe."

Iki gitaramo kigamije kongera gufasha abantu gusabana n'Imana, imitima yabo ikongera gukingurukira Imana. Kwinjira ni ubuntu. 

Ndetse, basaba buri wese gutumira mugenzi we. Kizayoborwa na Apostle Dr Paul Gitwaza afatanyije n'umugore we Angelique Gitwaza.

Zion Temple iherutse gukora igiterane cyagutse cyitwa ‘Afurika Haguruka’ cyabereye ku Musozi wa Giheka uherereye mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.


10.Igitaramo cya East African Party tariki 1 Mutarama 2023

Ni igitaramo ngaruka mwaka gifasha Abanyarwanda kwinjira mu mwaka mushya. Ariko cyakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyimaze imyaka ibiri.

Gihuriza hamwe abahanzi bo mu Rwanda n’umwe wo mu mahanga uba watumiwe. Gitegurwa na sosiyete y’umuziki ya East African Promoters.

Mu 2020 nibwo iki gitaramo giheruka kuba. Icyo gihe umuhanzi Mukuru ya Mugisha Benjamin ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yahuriye ku rubyiniro n’abarimo King James, Riderman, Butera Knowless, Andy Bumuntu, Bruce Melodie n’umuraperi Bushali.

Kugeza ubu EAP igeze kure imyiteguro y’iki gitaramo. Ndetse, iri mu biganiro na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo. 


Umwaka ushize The Ben ni we muhanzi Mukuru muri East African Party 

REBA HANO CHORALE DE KIGALI BASUBIRAMO INDIRIMBO 'CHIQUITITA'


REBA HANO AMASHUSHO YA 'NZAKOMORA' Y'ITSINDA VESTINE NA DORCAS

">

REBA HANO INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...