Iyi ndirimbo yumvikana mu itangazamakuru cyane
cyane mu mpera z’umwaka. Ahanini biturutse ku butumwa bukubiyemo bwo kwifuriza
buri wese umwaka mushya muhire, gushimira Imana Nyagasani ikimurinze n’ibindi.
Uko iminsi ishira ishyira amezi mu mwaka ni na ko
urangwa n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro n’ubuzima rusange.
Impala de Kigali bavuga ko kuba Imana ikurinze ukwiye kubyishimira. Hari aho baririmba bati “Ntacyo twatanze
ngo dukunde turame abataragize ayo mahirwe nabo si ku bwabo kuko ntawanga
kuramuka."
Uyu mwaka wa 2022 ugana ku musoza waranzwe n’ibikorwa
bikomeye by’imyidagaduro cyane cyane ibitaramo by’abahanzi na n’ubu bigikomeje.
InyaRwanda yakoze urutonde rw’ibitaramo 10 bikomeye
bizafasha Abanyarwanda guherekeza umwaka wa 2022 binjira mu mwaka wa 2023.
Uru rutonde rugaragaraho abahanzi babiri bo muhanga bazataramira mu Rwanda. Ibindi bisigaye bizagaragaramo abo mu Rwanda
gusa. Ariko hari n'abanyarwenya bo mu mahanga bazataramira i Kigali.
Hari amakuru ataremezwa neza avuga ko umunya-Nigeria Ayra Star uzwi mu ndirimbo ‘Rush’ ashobora gutaramira i Kigali, ku wa 30 Ukuboza 2022.
1.Igitaramo cya
Chorale de Kigali ku wa 16 Ukuboza 2022
Hasigaye iminsi ine gusa, ubundi abaririmbyi ba
Chorale de Kigali bagakora mu muhogo bagafasha Abaturarwanda kwinjira mu
byishimo bya Noheli.
Ni mu gitaramo gikomeye bise "Christmas Carols
Concert" bamaze igihe bari gutegura. Cyahawe umwihariko, kuko kuri iyi nshuro
abakunzi b’iyi korali bagize uruhare mu guhitamo indirimbo eshatu ku rutonde
rw’izateguwe zizaririmbwa.
Kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022 muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Umwihariko ugaragara muri “Christmas Carols Concert "
ya 2022 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw’imiririmbire
ndetse no mu rwego rw’imirimo y’indi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri
mu buryo ku gihe.
Ikindi ni uko amatike y’igitaramo yatangiye kugurishwa
kare ugereranyije n’indi myaka yose yabanje.
Ikiguzi cy’uwaguze itike mbere y’igitaramo
gitandukanye n’uzayigura ku munsi w’igitaramo. Kuri buri cyiciro cy’itike
haziyongeraho 5,000 Frw ku munsi nyirizina.

Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga aherutse
kuvuga ko iki gitaramo bakora buri mwaka kigiye kuba ku nshuro ya cyenda,
cyatumye bashinga ibigwi, kandi gituma abantu babiyumvamo.
Ati “Ni igitaramo mu by’ukuri tumaze kugiraho uburambe ngirango twakoze na ‘Brand’ yacyo muri iki gihugu Chorale de Kigali n’iyo yagikoze bwa mbere mu mwaka wa 2013 murumva ko bigiye kuba hafi ku nshuro ya cyenda."
"Ni igitaramo cyiza, kiryoshye kiri mu ndirimbo zitandukanye zaryoshye
cyangwa zashimishije abantu mu bihe bitandukanye by’amateka yabo."
Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular),
15,000 Frw muri VIP na 25,000 Frw muri VVIP.

2.Iserukiramuco
ry’urwenya ‘Caravane du rire’ ku wa 15-16 Ukuboza 2022
Abanyarwenya b’inkorokoro mu gusetsa, ku wa 15-16
Ukuboza 2020 bazahurira mu iserukiramuco ry’urwenya ryiswe “Caravane du rire "
rigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Biteganyijwe ko rizacurangamo itsinda ry’abaririmbyi
n’abacuranzi rya Symphony Band.
Iri serukiramuco rizabera mu Rwanda (Kigali), i
Burundi (Bujumbura) no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Bukavu).
Rizabera kuri Mundi Center, ku wa Kane tariki 15
Ukuboza 2022, aho hazakora abanyarwenya bavuga Ikinyarwanda n’abavuga
Igifaransa. Ni mu gihe ku wa 16 Ukuboza 2022 hazakora abanyarwenya bavuga
Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Ryatumiwemo abanyarwenya bakomeye barimo, ‘Tsi Tsi' wo
muri Afurika y'Epfo, 'Herve', Fally Merci, 'Oga Bachelor' wo muri Kenya, 'Alais
esongo', 'Michael Sengazi', 'Oualas', 'Prissy La Degameuse', 'Babu', 'Ismael
Gasore' wo mu Burundi, 'Ulrich Takham' ndetse na 'Prince'.
Uretse aba banyarwenya hazaba kandi hari ibikorwa
birimo nko gushushanya hifashishijwe amarangi, imikino ikorwa hifashishijwe
ibipupe n’ibindi
Michaël Sengazi uri gutegura iri serukiramuco aherutse
kubwira InyaRwanda ko aba banyarwenya bose bazataramira mu Rwanda.
Avuga ko umunsi w’abakoresha ururimi rw’Icyongereza
nturangira, abanyarwenya bakoresha ururimi rw’Igifaransa bazahita bakomereza mu
Burundi no muri Congo.
Ati “Abakoresha ururimi rw’Icyongereza bazataha,
hanyuma abakoresha ururimi rw’Igifaransa bakomereze ahandi (Mu bindi bihugu).
Mbese abanyarwenya b’abashyitsi bazakora mu Gifaransa bose bazakomereza mu
Burundi no muri Congo."

3.Igitaramo
cya Diamond i Kigali ku wa 23 Ukuboza 2022
‘One People Concert’ ni kimwe mu bitaramo bikomeye
bitegerejwe mu mpera z’uyu mwaka cyatumiwemo umunya-Tanzania, Diamond Platnumz umaze kuba
umuhanzi Mpuzamahanga.
Kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022 hasohotse
amashusho yemeza ko ku wa 23 Ukuboza 2022 azataramira Abaturarwanda. Ni igitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol.
Mu ijwi rye, Diamond yabanje gusuhuza abanyarwanda,
avuga ko ‘Tariki 23 Ukuboza 2022 nzaririmbira i Kigali mu gitaramo kizabera
muri Bk Arena’.
Kwinjira ni 30,000 Frw muri VVIP, 15,000 Frw muri VIP
na 5,000 Frw ahasanzwe-Aha ni mu gihe uguze itike mbere y'umunsi w'igitaramo.
Diamond kuva yakwinjira mu muziki, ntasiba mu
bitangazamakuru yaba iby’i Kigali, iwabo muri Tanzania, muri Afurika nzima
n’ahandi, ahanini biturutse ku nkuru z’urukundo, ibihembo n’amashimwe
yegukanye, ibitangazamakuru yashinze n’ibindi.
Gukorana n’abandi bahanzi, imitungo yigwizaho,
guhindurira ubuzima abandi, imyambarire ye, inganzo ye ishingiye ku njyana ya
Bongo Flava n’ibindi- Bituma igikundiro cy’uyu mugabo wakuriye i Tandale cyaguka
uko bukeye n’uko bwije.

Diamond yigeze kubwira Ikinyamakuru Grammy ko atangira
umuziki umuryango we utiyumvishaga ko azagera ku rwego uyu munsi ariho, ariko
binyuze mu gukora ibyo akunda, kudacika intege no kugira intego byamufashije
kubaka uwo ari we uyu munsi.
Uyu muhanzi yavuze ko harushya intangiriro kuko
indirimbo ye ya mbere n’ubwo atari nziza, ariko ni yo yatumye abona umujyanama
amwishyurira album.
Ni inshuti y’akadasohoka ya Nyina, kuko impeta ya
zahabu yamuhaye ari yo yagurishije abona amafaranga yo kwishyura iyo ndirimbo.
Yemera ko inzira y’umuziki we itari iharuye kuko
byamufashe imyaka myinshi ‘yihiringa’ [Mu mvugo z’ubu], kugira ngo mu 2009
akore indirimbo yaciye inzira.
Agarutse i Kigali nyuma yo kuhakorera igitaramo
gikomeye ku wa 17 Kanama 2019 cyaherekeje iserukiramuco ‘iwacu Muzika Festival’,
cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro i Remera.
Muri iki gitaramo uyu muhanzi yaririmbye iminota 110,
abyinisha inkumi z’i Kigali, ava ku rubyiniro abantu bakinyotewe.
Icyo gihe Diamond yataramiye i Kigali avuye mu
gitaramo yakoreye mu Burundi, ku wa 16 Kanama 2019.
Mu 2017, uyu muhanzi yaririmbye i Kigali mu gitaramo
cyiswe Rwanda Fiesta cyabereye i Nyamata, yahuriyemo n'itsinda Morgan Heritage
ryo muri Jamaica.
Mu 2015, nabwo yemeje abanya-Kigali mu gitaramo cya
East African Party cyo gutangiza umwaka. Muri uwo mwaka, yari kumwe na Zari
babyaranye abana babiri.
Diamond agiye kuza i Kigali nyuma yo kugura indege ye
bwite, kandi aherutse gukorana indirimbo ‘Why’ n’umuhanzi w’umunyarwanda,
Mugisha Benjamin [The Ben].
Umwibuke mu ndirimbo nyinshi ze zabiciye nka
‘Tandale’, ‘Mbagala’, ‘The One’, ‘Number One', 'Yope Remix' na Innoss'B, 'Waah'
na Koffi Olomide, 'Ntampata Wapi’ n’izindi nyinshi.
4.Igitaramo
cy’abaramyi batanu n’itsinda kizaba tariki 23 Ukuboza 2022
Abahanzi batanu b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana n’itsinda bategerejwe mu giterane cyiswe “Christmas Thanksgiving Worship’
kizafasha Abaturarwanda gushimira Imana yabarinze muri uyu mwaka wa 2022 uri
kugana ku musozo.
Iki giterane kizaba ku wa 23 Ukuboza 2022 guhera saa
kumi n’imwe z’umugoroba kuri Radisson Blu&Kigali Convention Center, aho
kwinjira ari ubuntu.
Cyateguwe n’Ihuriro Irere Family Network. Jackie M
Nirere ufatanya n’umugabo we James uyobora Iri huriro bavuga ko bateguye iki
giterane bagendeye ku nsanganyamatsiko iri muri Zaburi 103:2 ivuga ngo Mutima
wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.
Bibukije buri muntu wese, umuryango, itorero n’igihugu
ko hari impamvu nyinshi zo gushima Imana. Bati “Ku giti cyawe nawe ufite
impamvu yo gushima."
Kizaririmbamo Aime Uwimana wamamaye mu ndirimbo zirimo
‘Muririmbire Uwiteka’, Arsene Tuyi wari amaze iminsi atagaragara mu bitaramo
byagutse, Christian Irimbere wamenyekanye binyuze mu bihangano birimo nka ‘Ndi
hano’;
Chryso Ndasingwa uherutse gushyira hanze Ep yise ‘Wahozeho’, True Promises izwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘‘My Lord Jehovah’’, ‘‘Mana yacu " na Rene Patrick, umwe mu bahanzi b’indirimbo ziha ikuzo Imana bazwi cyane mu ndirimbo nka "Arankunda", "Ni byiza" n’izindi.
5.Igitaramo
cya Vestine na Dorcas ku wa 24 Ukuboza 2022
Itsinda ry’abaririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no
guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bari mu myiteguro yo gukora igitaramo
“Nahawe ijambo Album Launch Concert."
Iki gitaramo kizaba ku wa 24 Ukuboza 2022 muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni cyo gitaramo cya mbere aba bakobwa bagiye gukora
kuva mu myaka ibiri ishize binjiye mu muziki.
Iri tsinda ryamamaye mu gihe gito binyuze mu ndirimbo bakoze zirimo nka ‘Nahawe ijambo’ bitiriye album ya mbere bazanamurika muri iki gitaramo, ‘Adonai’, ‘Si Bayali’, ‘Ibuye’ n’izindi zitandukanye.
Umunyamakuru Murindahabi Irénée ufasha aba bakobwa mu
muziki aherutse kubwira InyaRwanda ko ubwo Vestine na Dorcas baheruka mu
biruhuko by’ishuri bakoze imyiteguro, bityo ko itariki y’igitaramo izagera
biteguye.
Vestine na Dorcas bazahurira ku rubyiniro na Prosper
Nkomezi ndetse na Gisubizo Ministries, aho kwinjira ari uguhera saa kumi
z'amanywa.
Prosper Nkomezi uririmba indirimbo zihimbaza Imana
uzaririmba muri iki gitaramo, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Sinzahwema’ bamwe
bita ‘Amamara’.
Ni umwana wa gatandatu mu bana icyenda bavukana. Yavukiye kandi akurira mu muryango ukijijwe kuko Se umubyara ni Pasiteri.
Umwaka wa
2014, ni wo wafunguye urugendo rw’umuziki w’uyu musore, kuko ari bwo yatangiye
guhanga.
Gisubizo Ministires ni umuryango wa Gikirisitu. Ku wa
10 Nyakanga 2022, bakoze igitaramo gikomeye bise “Worship Legacy Concert Season
3 " bamurikiyemo album yabo ya gatatu.
Igitaramo nk’iki bagiherukaga mu 2018 na 2019. Ndetse,
babifatiramo amashusho y’indirimbo zabo zigenda zisohoka buhoro buhoro.
Gisubizo Ministries izwi mu ndirimbo zirimo ‘Amfitiye byinshi’, ‘Mana urera’, ‘Ndaguhetse ku mugongo’, ‘Narababariwe’ n’izindi.
6.
Igitaramo cya Jesca Mucyowera ku wa 23 Ukuboza 2022
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,
Jesca Mucyowera aritegura gukora igitaramo cyo kwizihiza Noheli, kizaba ku wa
23 Ukuboza 2022.
Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo 'Yesu Arashoboye'
azakorera iki gitaramo kuri EPR Gikondo-Karugira.
Uyu mugore akunze kuririmba imbaraga z'Imana nyuma yo
kuzibona mu bihe bitandukanye no mu buzima bwe nk'uko abyivugira.
Yamamaye muri Injili Bora iri mu makorali akomeye mu gihugu.
Hashize imyaka ibiri gusa kuva atangiye kuririmba ku giti cye aho amaze gukora
indirimbo zitandukanye zirimo izikunzwe cyane nka: "Yesu Arashoboye",
"Jehovah Adonai" n’izindi.
Mucyowera ni umukristo muri EPR/ Gikondo (Niho
azakorera igitaramo). Kuririmba si ibya none ahubwo abirambyemo dore ko
yabitangiye akiri umwana muto.

7.Igitaramo
cya Israel Mbonyi kizaba kuri Noheli ya 2022
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Israel Mbonyi ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo cye i Kigali, kizafasha
Abanyarwanda n’abandi kwinjira neza mu byishimo bya Noheli basoza umwaka wa
2022.
Ni nyuma y’imyaka itanu yari ishize abakunzi b’umuziki
we n’abandi bamusaba igitaramo cye bwite.
Aherutse kubwira InyaRwanda ko muri iki gitaramo
azafatanya n’abandi bahanzi ubu bakiri mu biganiro, bakaba bazatangazwa mu
minsi iri imbere.
Uyu muhanzi avuga ko iki gitaramo yagishyize ku munsi
wa Noheli, kugira ngo azafatanye n’Abanyarwanda gusoza neza umwaka.
Yagize ati “Numvise ari wo mwanya mwiza kugira ngo abantu basoze neza umwaka, bishimye bameze neza ku mutima, duhimbaza Imana."
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Umukunzi’,
‘Icyambu’ n’izindi avuga ko yagombaga gukora iki gitaramo mu kwezi kwa munani
(Kanama 2022) abisubika ku munota wa nyuma.
Ati “Mu kwa munani twari dufite impungege zo kutabona
aho gukorera kandi igihe cyari cyatujyanye bituma duhindura."
Uyu muramyi agiye gukora iki gitaramo anitegura
uruhererekane rw'ibitaramo byiswe "Icyambu Tour" bizabera mu gihugu
cya Australia mu 2023 mu Mijyi irimo Brisbane, Sydney, Perth, Melbourne na
Adelaide.

8.Igitaramo
cya Demarco ku wa 29 Ukuboza 2022
Umuririmbyi w’umunya-Jamaica, Collin Demar Edwards
[Demarco] ategerejwe i Kigali mu gitaramo cye cya mbere cyiswe “Dutty December "
azakora ku wa 29 Ukuboza 2022 muri BK Arena.
Mu 2018, uyu muririmbyi uzwi mu ndirimbo nka Backaz yo
mu 2016, 'No Wahala' yo mu 2017 yataramiye mu gihugu cya Kenya atanga
ibyishimo. Icyo gihe hari gahunda yo kuza i Kigali ariko nyuma y'igihe gito Isi
yahise yinjira mu bihe by'icyorezo cya Covid-19.
Patrick Lipscombe Musoni uri mu bari gutegura iki
gitaramo aherutse kubwira InyaRwanda ko Demarco ‘yiteguye gutaramira
Abanyarwanda’.
Ati “Afite amatsiko yo kuza mu Rwanda. Yiteguye
gucuranga no guhura n’Abanyarwanda. Ni ubwa mbere azaba aje nk’uko wabivuze.
Yiteguye kuza kureba abafana be bo mu Rwanda."

Demarco asanzwe ari Producer, umwanditsi w’indirimbo
unatunganya amashusho yazo. Arazwi cyane kuva ku ndirimbo zirimo nka “Fallen
Soldiers ", “Love My Life ", “No Wahala " yakoranye na Akon, Runtown n’izindi.
Yandikiye indirimbo abarimo Rihanna, Bounty Killer
n’abandi. Muri Mutarama 2022, yabwiye ikinyamakuru Formidable ko afite intego
y’uko uyu mwaka uzamusiga ahagaze neza mu muziki, yaba mu gushyira hanze indirimbo,
gukora ibitaramo n’ibindi.
Uyu mugabo yavukiye mu gace ka Portmore, aho ku myaka
15 yari yatangiye kuririmba mu tubyiniro. Agejeje imyaka 16 yimukiye muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yigiye ibijyanye no gutunganya indirimbo cyane
cyane izubakiye ku mudiho wa Hip Hop na Dancehall akora muri iki gihe.
Amaze gutaramira mu bihugu birimo nka Ghana, Uganda,
Kenya, Zimbabwe, Tanzania, Guinea n’ibindi.
9.Igitaramo
‘CrossOver’ kizaba ku wa 31 Ukuboza 2022
Itorero Zion Temple riyobowe na Apôtre Dr. Paul
Gitwaza riherutse gutangaza igitaramo cy'ububutse kizaba ku wa 31 Ukuboza 2022
muri BK Arena bise "Cross Over" kizabera muri BK Arena.
Bagisobanura nk'igitaramo kidasanzwe. Ndetse mu ijwi
ry’Intumwa y’Imana Gitwaza agira ati “Iki ni cyo gihe."
Iki gitaramo kigamije kongera gufasha abantu gusabana n'Imana, imitima yabo ikongera gukingurukira Imana. Kwinjira ni ubuntu.
Ndetse,
basaba buri wese gutumira mugenzi we. Kizayoborwa na Apostle Dr Paul Gitwaza
afatanyije n'umugore we Angelique Gitwaza.
Zion Temple iherutse gukora igiterane cyagutse cyitwa ‘Afurika
Haguruka’ cyabereye ku Musozi wa Giheka uherereye mu Kagari ka Kagugu, Umurenge
wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

10.Igitaramo
cya East African Party tariki 1 Mutarama 2023
Ni igitaramo ngaruka mwaka gifasha Abanyarwanda
kwinjira mu mwaka mushya. Ariko cyakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19
cyari cyimaze imyaka ibiri.
Gihuriza hamwe abahanzi bo mu Rwanda n’umwe wo mu
mahanga uba watumiwe. Gitegurwa na sosiyete y’umuziki ya East African
Promoters.
Mu 2020 nibwo iki gitaramo giheruka kuba. Icyo gihe
umuhanzi Mukuru ya Mugisha Benjamin ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yahuriye ku rubyiniro n’abarimo King James, Riderman,
Butera Knowless, Andy Bumuntu, Bruce Melodie n’umuraperi Bushali.
Kugeza ubu EAP igeze kure imyiteguro y’iki gitaramo. Ndetse, iri mu biganiro na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo.

Umwaka ushize The Ben ni we muhanzi Mukuru muri East African Party
REBA HANO CHORALE DE KIGALI BASUBIRAMO INDIRIMBO 'CHIQUITITA'
REBA HANO AMASHUSHO YA 'NZAKOMORA' Y'ITSINDA VESTINE NA DORCAS