Amakuru avuga ko gukura Diamond muri Tanzania akajya mu kindi gihugu yishyurwa nibura ibihumbi biri hejuru 100 by'Amadorali wamwishyuriye buri kimwe, ubwo ni agera kuri Miliyoni 100 z'amanyarwanda. Ibanga burya biba ari ibiciro ariko hari igihe aya mafaranga ayajya munsi cyane cyangwa hejuru cyane, biterwa n'ibihe arimo uko bihagaze nk'uko Ostaz yabihishuriye Simulizinasauti.
Ostaz Juma Na Musoma, yabaye icyamamare mu bihe byatambutse kuko yakoze akazi gakomeye ko kuzamura imyidagaduro muri Tanzaniya areberera inyuma abahanzi akaba na Producer. Avuga ko ibanga bakoreshaga mu gukorera amafaranga ku bahanzi, ni ugutangaza ayo batakoreye, ayo bishyurwa akanganye, akenerwa kugira ngo umuhanzi runaka bakorane indirimbo kandi ntibivuze ko hari amafaranga bapfaga gusubiza inyuma, bemeraga na make ariko abafana bazi ko umuhanzi ahenze.
OstazJuma wabaye mu myidagaduro yahishuye byinshi ku myidagaduro ya Tanzania
Uyu mugabo Ostaz Juma Na Musoma akomeza avuga ko ubu ariyo turufu abahanzi bamwe na bamwe bafite mu kubeshya ko bakize kandi bahenze aho yatunze urutoki Diamond akamushinja ko akunda guhimba amafaranga y'umurengera ku bintu akunda gukora.
Diamond bivugwa ko kandi atunze Miliyoni 7 z'amadorali, ubwo ni Miliyali 7 z'Amanyarwanda, ibi ariko Diamond avuga ko ababitangaza bagamije kumutesha agaciro bityo ko batakamushyize ku ntonde z'amafaranga macye nkayo.