Ku
wa Kabiri tariki 14 Mata 2026, Diamond Platnumz yanyujije ubu butumwa ku rubuga
rwe rwa Instagram, agaragaza ko kuva muri Mata kugeza mu Ukwakira 2026 azaba
ari mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by’isi, birimo
Afurika, mu Barabu ndetse na Australia.
Nk’uko
yabigaragaje, uru rugendo ruzatangira muri Tanzania aho: 25 Mata 2026:
azataramira i Mwanza, 9 Gicurasi 2026: i Dodoma, 30 Gicurasi 2026: i Mbeya.
5
Kamena 2026: muri Uganda, 27 Kamena 2026: muri Morocco, 4 Nyakanga 2026: i
Arusha (Tanzania), 18 Nyakanga 2026: i Tarime, 29 Kanama 2026: i Kigali
(Rwanda), 26 Nzeri 2026: muri Zambia, 3 Ukwakira 2026: i Dar es Salaam (asubira
ku ivuko), 10–11 Ukwakira 2026: muri Australia, aho azasoreza uru rugendo
Igitaramo
cyo mu Rwanda giteganyijwe ku wa 29 Kanama 2026 i Kigali, kikaba kitezweho
kuzaba kimwe mu bikomeye cyane muri uru rugendo, cyane ko Diamond akunzwe cyane
mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Diamond
Platnumz ni umwe mu bahanzi bageze ku rwego mpuzamahanga mu muziki wa Afurika,
uzwi cyane mu njyana ya Bongo Flava.
Yatangiye
umuziki mu buryo bukomeye mu ntangiriro za 2010, aho indirimbo ze zakomeje
kumuhesha izina kugeza ubwo yaje kuba icyamamare mu karere no ku mugabane wose.
Mu
ndirimbo zamamaye cyane harimo nka “Number One”, “Marry You”, “Jeje”, “Waah!”
yakoranye na Koffi Olomidé, ndetse n’izindi nyinshi zakomeje kumugira umwe mu
bahanzi bafite igikundiro gikomeye muri Afurika.
Mu
gihe cy’imyaka amaze mu muziki, Diamond yagiye yegukana ibihembo bitandukanye
ndetse anagirana imikoranire n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga,
bikomeza kumugira umwe mu batwara ibendera rya muzika nyafurika mu ruhando
rw’isi.
Diamond yaherukaga gutaramira i Kigali muri Kanama 2023 mu gitaramo cya Giants of Africa, ndetse no mu Ukwakira 2023 mu birori bya Trace Awards. Ubu igitaramo cye cya 2026 kitezwe nk’icyongera kugaragaza ubusabane bwe n’abafana be bo mu Rwanda.

Igitaramo
cya Kigali kije mu gihe abafana be bakomeje kumukunda cyane, ndetse bakaba
bategereje n’udushya twinshi muri iyi 'Retro Tour' ye nshya izenguruka isi


Ibitaramo
bya Diamond yise "Retro" birimo n'igitaramo azakorera i Kigali,
tariki 29 Kanama 2026
