Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Jabana, mu Mujyi wa
Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026, aho aba bombi basezeranye
kubana nk’umugabo n’umugore.
Kuri uyu munsi w’umwihariko, ‘Diallo’ yashimye Imana ku
bw’uru rugendo rushya atangiye, avuga ko kuba yongeye kubona umufasha nyuma
y’imyaka myinshi ari ikintu atakekaga ko cyari kuzabaho muri ubu buryo.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Musabyimana Charles
yavuze ko yari amaze imyaka 14 atandukanye n’umugore we wa mbere, kandi ko
abana babyaranye bakomeje kubana na nyina.
Yavuze ko muri iyo myaka yose yabayeho wenyine, kugeza ubwo
yaje kumva ko igihe kigeze ngo yongere yubake urugo.
Kuri we, uru rukundo ntiyavuga ko rwaturutse ku migambi yari
yarashyizeho yo gushaka undi mugore, ahubwo avuga ko ibintu byagiye bihinduka
buhoro buhoro, kugeza ubwo yumvise ko Mukeshimana Léonie ari umuntu bashobora
kubakana.
Ati: “Byose ni Imana ibikora. Kuko mu mahitamo yanjye, sinari
muzi, nawe ntiyari anzi muri iyo myaka yose. Ariko mu mwaka ushize, guhera mu
kwezi kwa cumi, ni bwo natangiye gusengana na we. Icyo gihe sinigeze ntekereza
ko azambera umugore."
Yakomeje asobanura ko nyuma y’igihe bamaze basengana ari bwo
yatangiye kugira indi myumvire kuri we.
Ati: “Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka ni bwo natangiye
kwiyumvamo umwuka w’Imana umbwira kumubaza niba yazambera umufasha. Numvise
umutima wanjye umukunze, niko kubimubwira, nawe aranyemerera ntiyangora.”
Mukeshimana Léonie, ubu wabaye umugore wa Musabyimana
Charles, na we afite amateka asa n’ay’umugabo we.
Yavuze ko mbere yari yarashatse, ndetse akaba yarabyaranye
n’umugabo we wa mbere, ariko na we akaba yari amaze imyaka igera kuri 15
atabana n’undi muntu.
Avuga ko icyatumye yemera kubana na ‘Diallo’ ari uko yasanze
bombi bafite amateka ahuje ndetse bafite intego imwe yo kongera kubaka
umuryango uhamye.
Ati: “Ndiyumva neza cyane, kubera ko ari n’ubwa mbere
mbikoze. Nanjye nari maze imyaka 15 nta muntu turi kumwe, ariko ndanezerewe mu
mutima wanjye, kuko nanjye mbonye umuntu uzajya umbwira ‘Mwaramutse’.”
Mukeshimana yavuze ko urukundo rwaje kwiyubaka hagati yabo,
kugeza ubwo yumvise ko Diallo ari umuntu bashobora kubana.
Ati: “‘Diallo’ naramukunze. Nasanze ikibazo yari afite ari
cyo nanjye nari mfite, biba ngombwa ko twihuza kugira ngo twubake urugo.”
Iyi ntambwe nshya bombi bateye isobanuye byinshi ku buzima
bwabo, kuko buri wese aje mu rugo rushya nyuma y’imyaka myinshi y’ubuzima bwo
kwigenga no kuba kure y’umufasha.
Musabyimana Charles ni umwe mu bakinnyi bakuze bagize uruhare
mu kuzamura sinema Nyarwanda mu myaka yo hambere, by’umwihariko binyuze muri
filime Amarira y’Urukundo yamuhesheje kumenyekana cyane nka ‘Diallo’.
Muri iyi filime, yakinnye ari se wa Fabiola, umubyeyi
utarifuzaga ko umukobwa we akundana na Manzi, umusore wari umushoferi. Uruhare
rwe muri iyi filime rwamugize umwe mu bakinnyi bakunze kwibukwa mu mateka ya
Cinema Nyarwanda.
Ubuhanga bwe mu gukina filime bwaje no kumuha ibihembo, aho
mu 2015 yahawe igihembo cy’umukinnyi ukuze witwaye neza muri A Thousand Hills
Academy Awards.
Uretse ibikorwa bye muri sinema, ubuzima bwa Musabyimana
Charles bwagiye bunyuramo ibihe bikomeye, birimo impanuka yagize mu myaka yo
hambere ubwo yari mu isiganwa rya Tour du Rwanda mu 2001.
Icyo gihe, inkuru y’impanuka ye yigeze guteza urujijo, bamwe
mu bari hafi ye bakibwira ko yapfuye ndetse hakaba harabayeho no gushaka uburyo
bwo kumujyana mu buruhukiro bw’abapfuye. Ni kimwe mu bihe bikomeye yanyuzemo
ariko akaza gukomeza ubuzima n’umwuga we.
Uyu munsi, nyuma y’imyaka myinshi ari mu rugendo rwa sinema
ndetse no mu buzima bwite, ‘Diallo’ yatangiye igice gishya cy’ubuzima bwe,
afatanyije na Mukeshimana Léonie, bombi bavuga ko urugo rwabo rushya barubonamo
amahirwe yo kongera kubaka ubuzima bushingiye ku rukundo, kubahana no
gufatanya.
Ku myaka bamaze, ndetse n’amateka bombi basize inyuma,
isezerano bakoze kuri uyu wa Kane ni intangiriro y’urundi rugendo aho bombi
bahisemo kongera guha umwanya urukundo no kubaka urugo.

Nyuma y’imyaka 14 atandukanye n’umugore we wa mbere, Musabyimana Charles wamamaye nka ‘Diallo’ muri filime Amarira y’Urukundo, yasezeranye imbere y’amategeko na Mukeshimana Léonie

‘Diallo’ wa Amarira y’Urukundo yatangiye urundi rugendo rw’urukundo, asezerana imbere y’amategeko na Mukeshimana Léonie nyuma y’imyaka myinshi bombi bari bamaze batandukanye n’abo bari barashakanye mbere

Musabyimana Charles yavuze ko yamaze imyaka 14 ari wenyine, mbere y’uko yongera kubona umukunzi yumva ashobora kubakana na we

Mukeshimana Léonie na we yavuze ko yari amaze imyaka 15 atabana n’umugabo, ariko ko yasanze ‘Diallo’ ari umuntu bashobora guhurizaho amateka ndetse bakubaka urugo rushya

‘Diallo’ yavuze ko urukundo rwe na Mukeshimana Léonie rwaje
mu buryo atari yateganyije, nyuma yo gutangira gusengana na we mu Ukwakira
2025, kugeza ubwo yumvise ko yamubaza niba yazamubera umufash




