Derrick Don Divin agiye kumurika Album ebyiri z’indirimbo 28

Imyidagaduro - 01/11/2023 12:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Derrick Don Divin agiye kumurika Album ebyiri z’indirimbo 28

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, Derrick Don Divin yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara Album ebyiri z’indirimbo ze bwite, ni nyuma y’imyaka irenga ishize ari mu muziki nk’umuhanzi wigenga.

Uyu musore yamenyekanye cyane mu ndirimbo yasubiyemo zirimo nka “Nyamibwa y'igikundiro ", “Ntacica nk'irungu " zose zimaze kurebwa n’abarenga million ku muyoboro we wa Youtube uriho indirimbo z’imbumbe zirenga 32.

Yabwiye InyaRwanda ko album ye ya mbere izaba iriho indirimbo 10, ni mu gihe album ye ya kabiri izaba iriho indirimbo 28, zose hamwe zikaba 28.

Album ya mbere izaba iriho indirimbo 10, inyinshi muri zo zamaze gusohoka harimo iyo bita “Nturenge aho " yakoranye na Umutare Gaby, Urubavu, Umuntu ni Ubuntu n'izindi nyinshi.

Ni mu gihe Album ya kabiri iriho indirimbo zivuga ku nkuru z'impamo z'urukundo n'ubuzima bwe, n'ubwa bandi bantu yagiye abona ahitamo kubinyuza mu ndirimbo kugirango zifashe n'abandi.

Uyu muhanzi avuga ko yahisemo gushyira hanze album ebyiri icyarimwe, mu rwego rwo guhesha agaciro ibihangano bye.

Yavuze ati “Impamvu nahisemo kumurika Album 2 ni mu buryo bwo gushyira hamwe ibihangano byanjye no kubihesha agaciro mpereye ku byasohotse mbere, kuko ibyinshi abantu ntibabimenye niyo mpamvu nahisemo nabyo kubimurika nkabibumbira kuri album ya mbere. Bizafasha n'abakunzi banjye kubibona byose biboroheye."

Derrick usanzwe ufite indirimbo “Nturenge aho " yakoranye na Umutare Gaby, azwi na benshi bamubonye aririmba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi yatangiye kwigana afite imyaka 10 y’amavuko.

Yasubiyemo nk’indirimbo “Izuba rirenze " ya Vincent Niyigaba, “Inyamibwa y’igikundiro " ya Nkurunziza Francois n’abandi. 

Ku myaka 12 y’amavuko ni bwo yafashe icyemezo cyo gutangira guhanga indirimbo ze, ariko akumva atari ibintu azakora nk’umwuga.

Mu 2012 ni bwo yafashe icyemezo cyo gutangira gukora umuziki, asohora indirimbo yise “Population " yakorewe muri studio yitwa Ibisumizi. 

Ni indirimbo ivuga ku mubano n’isano abantu bafitanye ikabakangurira gukomeza kubana neza no gukundana.


Derrick Don yatangaje ko agiye gushyira hanze album ebyiri zigizwe n’indirimbo 28


Derrick yavuze ko yitaye cyane ku kwandika ku rukundo n’ubuzima busanzwe abantu banyuramo


Derrick avuga ko yatangiye urugendo rwo guhimba ibihangano bye nyuma yo kumenyekana aririmba indirimbo z’abandi

KANDA HANO WUMVE URUHEREREKANE RW’INDIRIMBO DERRICK YASUBIYEMO

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...