Ni igikorwa cyitabiriwe na Hon Dep Amb Hope Tumukunde Gasatura, Mayor w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, abaturage bo mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Gisagara.
Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano, Depite Hope Tumukunde Gasatura, yibukije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri munyarwanda wese, kandi ko buri munyarwanda agomba gushyira imbere ubumwe, kubahiriza inshingano, no kureba kure.
Ati: "Ubu Abanyarwanda bahisemo ibintu bitatu bikomeye: kuba umwe, kubazwa inshingano no kureba kure mu buryo bwagutse.”
Yasabye abantu bose kwirinda ingangabitekerezo ya Jenoside, anibutsa by'umwihariko urubyiruko ko rugomba kwirinda ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga zikwirakwiza iyo ngengabitekerezo.
Yagarutse kandi ku gaciro gakomeye ubumwe bw’Abanyarwanda bufite, ati “kuko Ubumwe bw'abanyarwanda ni amahitamo yacu, ni bwo buzima bwacu.”
Mu ijambo rye, Meya w'Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga yasabye ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kwiyumvamo imbaraga, bagakora cyane bakiyubaka, bakiteza imbere, ndetse bagakora ahabo n'ah'abishwe, ntibazazime.






Depite Amb. Tumukunde Gasatura yibukije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri Munyarwanda
